Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki Yesu yakijije buhoro buhoro umuntu wari impumyi?

Inkuru yo muri Mariko 8:22-26, ivuga ko igihe Yesu yari i Betsayida, yakijije umuntu wari impumyi. Iyo nkuru ivuga ko Yesu yabanje gushyira amacandwe ku maso y’uwo muntu maze akamubaza niba hari icyo yabonaga. Igisubizo uwo muntu yatanze cyagaragaje ko yabonaga ibikezikezi. Yaramubwiye ati “ndabona abantu, kuko mbona ibintu bimeze nk’ibiti ariko bikaba bigenda.” Hanyuma Yesu yarongeye akora ku maso y’uwo muntu, maze “abona neza arakira, kandi ibintu byose akabibona neza uko biri.” Biragaragara rero ko Yesu yakijije uwo muntu buhoro buhoro cyangwa mu byiciro. Kuki yabigenje atyo?

Bibiliya ntisubiza icyo kibazo ku buryo burambuye, ariko dushobora gusuzuma impamvu yaba yaratumye Yesu abigenza atyo muri iyo mimerere. Iyo umuntu ahumutse yari amaze imyaka myinshi atabona, cyangwa yaravutse ari impumyi, hari ikintu gikomeye cyane kiba gihindutse mu mibereho ye. Reka dufate urugero. Hari igihe bafashe amafarashi bayajyana gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro. Ayo mafarashi yagezaho amenyera kuba mu mwijima wo muri ibyo birombe, ku buryo igihe yasohokagamo, byayasabye umunsi wose kugira ngo amenyere umucyo wo hanze. Iyo umuntu ari impumyi bwo, biba bisaba igihe kirekire kurushaho kugira ngo amenyere ibyo abona. Muri iki gihe, abaganga bazobereye mu kubaga bagiye bavura indwara zimwe na zimwe z’amaso y’abantu b’impumyi, ku buryo izo mpumyi zongeye zikareba. Ariko kandi, iyo abarwayi babaga bamaze kubagwa, babonaga amashusho menshi akabatera urujijo. Ibyo byaterwaga n’uko amaso yabo yabaga yoherereje ubwonko amashusho menshi cyane bukananirwa kuyihanganira, bitewe n’uko ubwonko bwabaga busanze ari mashya. Kubera ko baterwaga urujijo no kubona amabara atandukanye, ishusho y’ikintu hamwe n’uko igenda ihinduka ukurikije aho urebera icyo kintu, barashobewe ku buryo batashoboraga no kureba ibikoresho bamenyereye ngo bamenye ibyo ari byo. Nyuma y’igihe, ubwonko bwabo bugenda busobanukirwa ibyo amaso areba.

Muri iyi mimerere, kuba Yesu yarakijije buhoro buhoro umuntu wari impumyi, bishobora kuba byaragaragaje ko yari yitaye kuri uwo muntu mu buryo bwuje urukundo. Amaherezo, wa muntu ‘yabonye neza ibintu byose uko biri,’ icyo abonye cyose akabasha kumenya icyo ari cyo.

Kuki gusoma mu muzingo byari ibintu bitoroshye mu gihe cya Yesu?

Ubusanzwe, impapuro cyangwa impu zakoreshwaga mu gukora umuzingo zabaga zifite uburebure buri hagati ya santimetero 23 na 28, n’ubugari buri hagati ya santimetero 15 na 23. Bafataga umubare runaka w’impapuro cyangwa impu bakazegeranya, bakagenda bazifatanyisha ubujeni cyangwa urudodo. Rimwe na rimwe, bakoreshaga impapuro cyangwa impu ndende kurushaho. Umuzingo wa Yesaya wavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu n’ubu ukaba utarangirika, wari ugizwe n’ibice by’impu bigera kuri 17. Iyo uteranyije ibice byose by’uwo muzingo, usanga ufite uburebure bugera hafi kuri metero 7. Birashoboka ko umuzingo wa Yesaya Yesu yakoresheje mu isinagogi y’i Nazareti na wo ari uko wareshyaga.—Luka 4:16, 17.

Alan Millard yanditse ku birebana n’iyi nkuru mu gitabo cye agira ati “umusomyi yafataga umuzingo akawuzingura akoresheje ukuboko kw’ibumoso, ukuboko kw’iburyo gufashe uruhande rw’iburyo rw’uwo muzingo, noneho uko agenda asoma ibiri mu nkingi imwe y’umuzingo ajya ku yindi, akagenda awuzinga. Kugira ngo Yesu agere ku gice cya 61 cy’igitabo cya Yesaya, ari na cyo gice yasomeye mu isinagogi, yagombye kuzingura uwo muzingo hafi ya wose, ari na ko agenda yongera kuwuzinga.”—Discoveries From the Time of Jesus.

Muri icyo gihe, igitabo cya Yesaya nticyari kigabanyijemo ibice n’imirongo nk’uko bimeze ubu. Igihe bahaga Yesu umuzingo wa Yesaya mu isinagogi y’i Nazareti, yagombaga gushaka ahari amagambo ubu dusanga muri Yesaya 61:1, 2 muri Bibiliya dufite. Kuba Yesu ‘yarashatse aho hantu’ akahabona bitamugoye, bigaragaza ko yari amenyereye gukoresha Ijambo ry’Imana.