Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubu muri ubwoko bw’Imana”

“Ubu muri ubwoko bw’Imana”

“Hari igihe mutari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana.”​—1 PET 2:10.

1, 2. Ni irihe hinduka ryabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, kandi se ni ba nde babaye abagize ubwoko bushya bwa Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

IBYABAYE kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 byari iby’ingenzi cyane mu mateka y’abagize ubwoko bwa Yehova. Hari ihinduka rikomeye ryabaye. Kuri uwo munsi, Yehova yashyizeho ishyanga rishya binyuze ku mwuka we, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka cyangwa “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Pawulo yavuze ko abari bagize iryo shyanga rishya batasabwaga gukebwa nk’uko byari bimeze ku bakomokaga kuri Aburahamu, ahubwo ko ‘gukebwa kwabo ari uko mu mutima binyuze ku mwuka.’​—Rom 2:29.

2 Aba mbere bari bagize iryo shyanga rishya ry’Imana ni intumwa n’abandi bigishwa ba Kristo basaga ijana bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu (Ibyak 1:12-15). Basutsweho umwuka wera, ubagira abana b’Imana babyawe binyuze ku mwuka (Rom 8:15, 16; 2 Kor 1:21). Ibyo byagaragaje ko isezerano rishya ryari ritangiye gukurikizwa, Kristo akaba ari we wari uribereye umuhuza kandi amaraso ye akaba ari yo yarihaga agaciro. (Luka 22:20; soma mu Baheburayo 9:15.) Bityo, abo bigishwa basutsweho umwuka babaye ishyanga rishya rya Yehova, mbese baba ubwoko bwe bushya. Umwuka wera watumye bashobora kubwiriza mu ndimi zitandukanye zavugwaga n’Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari baje i Yerusalemu baturutse hirya no hino mu Bwami bw’Abaroma. Bari bazanywe no kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ibyumweru, cyangwa Pentekote. Abo bantu bumvise mu ndimi zabo “ibitangaza by’Imana” byabwirizwaga n’Abakristo babyawe binyuze ku mwuka, kandi barabisobanukirwa.​—Ibyak 2:1-11.

UBWOKO BW’IMANA BUSHYA

3-5. (a) Ni iki Petero yabwiye Abayahudi kuri Pentekote? (b) Ni mu buhe buryo abari bagize ishyanga rishya bagiye biyongera mu myaka yaryo ya mbere?

3 Yehova yakoresheje intumwa Petero kugira ngo atumirire Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi kuba bamwe mu bagize ishyanga ryari ryavutse, ari ryo torero rya gikristo. Kuri Pentekote, Petero yabwiye Abayahudi ashize amanga ko bagombaga kwemera Yesu, uwo bari ‘baramanitse ku giti,’ kuko “Imana yamugize Umwami na Kristo.” Igihe abantu bamubazaga icyo bagombaga gukora, Petero yarababwiye ati “mwihane kandi buri wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muzahabwe impano y’umwuka wera” (Ibyak 2:22, 23, 36-38). Kuri uwo munsi, abantu bagera ku 3.000 biyongereye ku bari bagize iryo shyanga rishya rya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Ibyak 2:41). Nyuma y’ibyo, umurimo wo kubwiriza intumwa zakoranaga umwete wakomeje kwera imbuto (Ibyak 6:7). Abari bagize iryo shyanga rishya bakomezaga kwiyongera.

4 Nyuma yaho, abigishwa ba Yesu batangiye kubwiriza Abasamariya. Abenshi muri bo bemeye ukuri, maze Filipo wari umubwirizabutumwa arababatiza, ariko ntibahise bahabwa umwuka wera. Inteko nyobozi y’i Yerusalemu yohereje intumwa Petero na Yohana kujya kureba abo Basamariya bari bizeye. ‘Babarambitseho ibiganza, maze bahabwa umwuka wera’ (Ibyak 8:5, 6, 14-17). Ku bw’ibyo, abo Basamariya na bo basutsweho umwuka maze baba bamwe mu bari bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.

Petero yabwirije Koruneliyo n’abo mu rugo rwe (Reba paragarafu ya 5)

5 Mu mwaka wa 36, Imana yongeye gukoresha Petero kugira ngo atumirire abandi bantu kuba bamwe mu bari bagize ishyanga rishya rya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byabaye igihe yabwirizaga umusirikare w’Umuroma watwaraga umutwe w’abasirikare witwaga Koruneliyo hamwe na bene wabo n’incuti ze (Ibyak 10:22, 24, 34, 35). Inkuru ya Bibiliya igira iti “mu gihe Petero yari akivuga . . . , umwuka wera umanukira ku bari bateze amatwi ayo magambo bose [batari Abayahudi]. Abizerwa bari bazanye na Petero, bakaba bari abo mu bakebwe, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari isutswe no ku banyamahanga” (Ibyak 10:44, 45). Kuva icyo gihe, Abanyamahanga batakebwe batangiye kuba bamwe mu bari bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.

“UBWOKO BWITIRIRWA IZINA RYAYO”

6, 7. Ni iki abari bagize ishyanga rishya bakoze bitewe n’uko bari ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova?

6 Mu nama y’inteko nyobozi yabaye mu mwaka wa 49, umwigishwa Yakobo yagize ati “Simeyoni [Petero] yadutekerereje mu buryo burambuye ukuntu ku ncuro ya mbere Imana yitaye ku banyamahanga, kugira ngo ibakuremo ubwoko bwitirirwa izina ryayo” (Ibyak 15:14). Ubwo bwoko bushya bwitirirwa izina rya Yehova bwari kuba bugizwe n’Abayahudi n’abatari Abayahudi bizeye (Rom 11:25, 26a). Nyuma yaho, Petero yaranditse ati “hari igihe mutari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana.” Petero yagaragaje inshingano bari bafite agira ati “mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo, kugira ngo mutangaze mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje” (1 Pet 2:9, 10). Bagombaga gutangaza ishimwe ry’uwo bari bahagarariye kandi bagasingiriza izina rye mu ruhame. Bagombaga guhamya babigiranye ubutwari ibirebana n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ari we Yehova.

7 Icyo gihe noneho, Yehova yari afite ishyanga rishya akoresha, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, kandi yaryise ‘ubwoko yihangiye kugira ngo bwamamaze ishimwe rye’ (Yes 43:21). Abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyize ahabona imana z’ikinyoma zose zasengwaga icyo gihe, batangaza bashize amanga ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine (1 Tes 1:9). Babwirije ibirebana na Yehova na Yesu “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”​—Ibyak 1:8; Kolo 1:23.

8. Ni uwuhe muburo intumwa Pawulo yahaye abari bagize ubwoko bw’Imana mu kinyejana cya mbere?

8 Pawulo ni umwe mu bari bagize ‘ubwoko bwitirirwaga izina [rya Yehova]’ mu kinyejana cya mbere, kandi rwose yagaragaje ubutwari. Igihe yari ahagaze imbere y’abahanga mu bya filozofiya b’abapagani, yavuganiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ashize amanga, avuga ko Yehova ari we ‘Mana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari we Mwami w’ijuru n’isi’ (Ibyak 17:18, 23-25). Ahagana ku iherezo ry’urugendo rwa gatatu rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze, yaburiye abari bagize ubwoko bwitirirwaga izina ry’Imana ati “nzi ko nimara kugenda amasega y’inkazi azabinjiramo, kandi ntazagirira umukumbi impuhwe. Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyak 20:29, 30). Ubwo buhakanyi bwari bwarahanuwe bwagaragaye ku mpera z’ikinyejana cya mbere.​—1 Yoh 2:18, 19.

9. Byagendekeye bite abari bagize ubwoko bw’Imana intumwa zimaze gupfa?

9 Intumwa zimaze gupfa, ubuhakanyi bwakwirakwiriye hirya no hino bituma habaho amadini menshi yiyita aya gikristo. Aho kugira ngo Abakristo b’abahakanyi bagaragaze ko ari “ubwoko bwitirirwa izina [rya Yehova],” bavanye izina ry’Imana muri Bibiliya zabo nyinshi. Bakurikije imigenzo ya gipagani kandi basuzugura Imana bigisha inyigisho zidahuje n’Ibyanditswe. Nanone kandi, basuzuguye Imana barwana intambara ziswe ko ari ntagatifu, bagira n’imyifatire irangwa n’ubwiyandarike. Ku bw’ibyo, hahise ibinyejana byinshi Yehova afite abantu bake gusa b’indahemuka bamusenga ku isi, ariko ntiyari afite ‘ubwoko bwitirirwa izina rye’ bukorera kuri gahunda.

UBWOKO BW’IMANA BWONGERA KUGARAGARA

10, 11. (a) Ni iki Yesu yavuze mu mugani w’ingano n’urumamfu? (b) Ni mu buhe buryo ibyo yavuze muri uwo mugani byasohoye nyuma y’umwaka wa 1914?

10 Mu mugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu, yavuze ibirebana n’igihe kigereranywa n’ijoro ryo mu buryo bw’umwuka cyari gutuma habaho ubuhakanyi. Yavuze ko ‘mu gihe abantu bari kuba basinziriye,’ Satani yari kubiba urumamfu mu murima Umwana w’umuntu yabibyemo ingano. Byombi byari gukurana kugeza “mu minsi y’imperuka.” Yesu yasobanuye ko “imbuto nziza” zigereranya “abana b’ubwami” naho “urumamfu” rukagereranya “abana b’umubi.” Mu gihe cy’imperuka, Umwana w’umuntu yari kohereza “abasaruzi,” ari bo bamarayika, kugira ngo atandukanye ingano n’urumamfu. Abana b’Ubwami bari gukusanywa (Mat 13:24-30, 36-43). Ibyo byasohoye bite, kandi se ni mu buhe buryo byatumye Yehova agira ubwoko hano ku isi?

11 ‘Iminsi y’imperuka’ yatangiye mu mwaka wa 1914. Icyo gihe, ku isi hari Abakristo basutsweho umwuka babarirwa mu bihumbi bike gusa. Igihe intambara yarotaga muri uwo mwaka, abo ‘bana b’ubwami’ basutsweho umwuka bari bakiri mu bubata bwa Babuloni Ikomeye. Mu mwaka wa 1919, Yehova yarabacunguye, agaragaza itandukaniro ryari hagati yabo n’ “urumamfu,” cyangwa Abakristo b’ikinyoma. Yakoranyije “abana b’ubwami” baba ubwoko bukorera kuri gahunda, bikaba byarasohozaga ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “mbese igihugu cyagirwa ku gise kikavuka mu munsi umwe? Cyangwa ishyanga ryavukira icyarimwe? Nyamara Siyoni yo yagiye ku gise ibyara abana bayo” (Yes 66:8). Siyoni, ari wo muteguro wa Yehova ugizwe n’abamarayika, yabyaye abana bayo basutsweho umwuka kandi ibahindura ishyanga.

12. Abasutsweho umwuka bagaragaje bate ko ari “ubwoko bwitirirwa izina [rya Yehova]” muri iki gihe?

12 Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, “abana b’ubwami” basutsweho umwuka bagombaga kuba abahamya ba Yehova. (Soma muri Yesaya 43:1, 10, 11.) Bari kugaragaza ko batandukanye n’abandi binyuze ku myifatire yabo myiza ya gikristo no ku murimo wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami . . . kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:14; Fili 2:15). Muri ubwo buryo, batumye abantu babarirwa muri za miriyoni bagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.​—Soma muri Daniyeli 12:3.

“TURAJYANA NAMWE”

13, 14. Kugira ngo Yehova yemerere abatari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka kumusenga no kumukorera, ni iki bagomba gukora, kandi se ni mu buhe buryo Bibiliya yari yarabihanuye?

13 Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ko muri Isirayeli ya kera Yehova yemeraga ko abanyamahanga bamusenga, ariko ko bagombaga kwifatanya n’abari bagize ubwoko bwe bw’isezerano (1 Abami 8:41-43). Muri iki gihe nabwo, abatari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bagomba kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, ari bo ‘bana b’ubwami,’ ni ukuvuga Abahamya ba Yehova basutsweho umwuka.

14 Hari abahanuzi babiri ba kera bahanuye ko muri iki gihe cy’imperuka abantu benshi bari gusenga Yehova bifatanyije n’ubwoko bwe. Yesaya yarahanuye ati “abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.’ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu” (Yes 2:2, 3). Umuhanuzi Zekariya na we yahanuye ko “amoko menshi n’amahanga akomeye azaza gushaka Yehova nyir’ingabo i Yerusalemu no guhendahenda Yehova.” Yayagereranyije n’ “abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose,” bakaba bari gufata ikinyita cy’umwambaro wa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, bakavuga bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”​—Zek 8:20-23.

15. Kuba abagize “izindi ntama” ‘bajyana’ n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

15 Abagize “izindi ntama” ‘bajyana’ n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka mu buryo bw’uko bakorana umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mar 13:10). Baba abagize ubwoko bw’Imana. Bo n’abasutsweho umwuka baba “umukumbi umwe” uyobowe n’ ‘umwungeri mwiza’ Kristo Yesu.​—Soma muri Yohana 10:14-16.

BONERA UBURINZI MU BAGIZE UBWOKO BW’IMANA

16. Ni iki Yehova azakora kizatuma habaho igice cya nyuma cy’ “umubabaro ukomeye”?

16 Babuloni Ikomeye nimara kurimbuka, abagize ubwoko bwa Yehova bazagabwaho igitero simusiga, kandi icyo gihe tuzakenera kurindwa na Yehova kugira ngo turokoke. Kubera ko icyo gitero ari cyo kizaba intandaro y’igice cya nyuma cy’ “umubabaro ukomeye,” Yehova ni we uzagena igihe kizabera (Mat 24:21; Ezek 38:2-4). Icyo gihe, Gogi azagaba igitero ku ‘bantu bakoranyijwe baturutse mu mahanga,’ ni ukuvuga abagize ubwoko bwa Yehova (Ezek 38:10-12). Icyo gihe Yehova azahita asohoza imanza yaciriye Gogi n’abambari be. Yehova azahesha ikuzo ubutegetsi bwe bw’ikirenga kandi yeze izina rye, kuko yavuze ati “nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; na yo azamenya ko ndi Yehova.”​—Ezek 38:18-23.

Mu gihe cy’ “umubabaro ukomeye,” bizaba ari iby’ingenzi ko dukomeza kwifatanya n’amatorero yacu (Reba paragarafu ya 16-18)

17, 18. (a) Igihe Gogi azagaba igitero ku bagize ubwoko bwa Yehova, ni ayahe mabwiriza bazahabwa? (b) Niba dushaka kuzarindwa na Yehova, ni iki tugomba gukora?

17 Igihe Gogi azagaba igitero cye, Yehova azabwira abagaragu be ati “bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes 26:20). Muri icyo gihe gikomeye, Yehova azaduha amabwiriza azatuma turokoka, kandi ‘ibyumba’ bishobora kuba bifitanye isano n’amatorero yacu.

18 Ku bw’ibyo rero, niba dushaka kuzarindwa na Yehova mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tugomba kwemera ko afite ubwoko ku isi, bwibumbiye mu matorero. Tugomba gukomeza kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, kandi tugakomeza kuba hafi y’amatorero yacu. Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, nimucyo tujye tuvuga n’umutima wacu wose tuti “agakiza gaturuka kuri Yehova. Uha ubwoko bwawe umugisha.”​—Zab 3:8.