Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa

IGITABO cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa, kivuga mu buryo bwumvikana amateka ahereranye n’ukuntu itorero rya gikristo ryatangiye, ndetse n’uko nyuma ryaje kwaguka. Icyo gitabo cyanditswe na Luka wari umuganga. Kivuga inkuru ishishikaje y’umurimo Abakristo bakoze mu gihe cy’imyaka 28, uhereye mu mwaka wa 33 ukageza mu wa 61.

Ibice bibanza by’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, byibanda ku murimo wo kubwiriza wakozwe n’intumwa Petero, naho ibice bikurikiraho bikavuga ibihereranye n’umurimo wakozwe n’intumwa Pawulo. Luka, umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, hari aho yakoresheje inshinga zitondaguye mu buryo bugaragaza ko yari ahari mu gihe bimwe mu bikorwa bivugwa muri icyo gitabo byabaga. Nitwita ku butumwa bukubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, bizatuma turushaho guha agaciro Ijambo ry’Imana ryanditse, ndetse n’umwuka wera wayo (Heb 4:12). Nanone bizatuma tuba abantu bigomwa, kandi bitume ukwizera dufitiye ibyiringiro by’Ubwami kurushaho gukomera.

UKO PETERO YAKORESHEJE “IMFUNGUZO Z’UBWAMI”

(Ibyak 1:1–11:18)

Intumwa zimaze guhabwa umwuka wera, zabwirije zishize amanga. Petero yakoresheje urwa mbere mu ‘mfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru’ akingurira abantu ‘bakiriye ijambo rye’ bo mu Bayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi, umuryango uyobora ku bumenyi kugira ngo binjire mu Bwami (Mat 16:19; Ibyak 2:5, 41). Inkubi y’ibitotezo yatatanije abigishwa, ariko ibyo byatumye umurimo wo kubwiriza utera imbere.

Intumwa zari i Yerusalemu zimaze kumva ko ab’i Samariya bemeye ijambo ry’Imana, zabatumyeho Petero na Yohana. Petero yakoresheje urufunguzo rwa kabiri aha Abasamariya uburyo bwo kwinjira mu Bwami (Ibyak 8:14-17). Birashoboka ko mu gihe cy’umwaka umwe Yesu azutse, ari bwo Sawuli w’i Taruso yahindutse mu buryo butangaje, maze aba Umukristo. Mu mwaka wa 36, Petero yakoresheje urufunguzo rwa gatatu, maze impano y’umwuka wera ihabwa abanyamahanga batari barakebwe.​—⁠Ibyak 10:45.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:44-47; 4:34, 35—⁠Kuki abantu bizeraga bagurishaga ibyabo maze ibivuyemo bakabigabana n’abari bafite ibyo bakeneye? Abenshi mu bizeye bari baraturutse mu duce twa kure, kandi ntibari bafite ibyo kubatunga bihagije kugira ngo bagume muri Yerusalemu igihe kirekire. Nyamara, bifuzaga kugumayo igihe kirekire kugira ngo bige byinshi kurushaho ku bihereranye n’imyizerere yabo mishya, kandi bahe n’abandi ubuhamya. Kugira ngo Abakristo bamwe bafashe abo bantu, bagurishaga imitungo yabo, maze ibyo bakuyemo bakabigabana n’abari bafite ibyo bakeneye.

4:13—⁠Ese Petero na Yohana bari abantu batari bazi gusoma no kwandika cyangwa batari bararezwe? Oya. Biswe abantu “batize bo muri rubanda rusanzwe,” kuko batari barize amashuri ya ba rabi yatozaga abantu iby’idini.

5:34-39—⁠Luka yamenye ate amagambo Gamaliyeli yabwiye abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, kandi inama yabo yarabereye mu muhezo? Hari nibura uburyo butatu yaba yarabimenyamo: (1) ashobora kuba yarabibwiwe na Pawulo wari warabaye umwigishwa wa Gamaliyeli; (2) ashobora kuba yarabibwiwe n’umuntu wari ushyigikiye intumwa wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, urugero nka Nikodemu; (3) ashobora kuba yaramenye iyo nkuru ahumekewe n’Imana.

7:59—⁠Ese Sitefano yaba yarasenze Yesu? Oya. Yehova Imana ni we wenyine ukwiriye gusengwa, kandi amasengesho yose ni we agomba kwerekezwaho (Luka 4:8; 6:12). Mu mimerere isanzwe, Sitefano yari gutakambira Yehova mu izina rya Yesu (Yoh 15:16). Ariko, icyo gihe Sitefano yeretswe “Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana” (Ibyak 7:56). Kubera ko Sitefano yari azi neza ko Yesu yahawe imbaraga zo kuzura abapfuye, yahise amuvugisha, amusaba kumurindira umwuka, ariko ntiyamusenze.​—⁠Yoh 5:27-29.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:8. Umurimo wo kubwiriza ukorwa n’abasenga Yehova ku isi hose, ntiwakorwa uko bikwiriye hatariho ubufasha bw’umwuka wera.

4:36–5:11. Yozefu wakomokaga muri Shipure yari yarahimbwe Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo Guhumuriza.” Intumwa zishobora kuba zaramwise Barinaba bitewe n’uko yari umuntu ugira urugwiro, ugira neza kandi ufasha abandi. Twagombye kumwigana aho kwigana Ananiya na Safira bahisemo kuba indyarya n’ababeshyi.

9:23-25. Kwirinda abanzi bacu tugamije gukomeza umurimo wo kubwiriza ntibigaragaza ko turi abanyabwoba.

9:28-30. Igihe kubwiriza bamwe mu baturanyi bacu cyangwa kubwiriza ahantu runaka bishobora kudukururira akaga, haba mu buryo bw’umubiri, mu by’umuco cyangwa mu by’umwuka, tugomba kugira amakenga maze tugahitamo aho tugomba kubwiriza n’igihe cyo kuhabwiriza.

9:31. Mu gihe hari ibihe by’amahoro mu rugero runaka, twagombye gukora uko dushoboye kugira ngo ukwizera kwacu kurusheho gukomera, twiyigisha kandi tugatekereza ku byo twize. Ibyo bizadufasha gutinya Yehova dushyira mu bikorwa ibyo twize, kandi tukagira umwete mu murimo wo kubwiriza.

UMURIMO WA PAWULO WARANZWE N’ISHYAKA

(Ibyak 11:19–28:31)

Mu mwaka wa 44, Agabo yaje muri Antiyokiya, aho Barinaba na Sawuli bari bamaze “umwaka wose” bigisha. Agabo yahanuye ko “inzara nyinshi” yari gutera mu gihe cy’imyaka ibiri yari gukurikiraho (Ibyakozwe 11:26-28). Barinaba na Sawuli “barangije gutanga imfashanyo i Yerusalemu,” basubiye muri Antiyokiya (Ibyak 12:25). Mu mwaka wa 47, hashize imyaka hafi 12 Sawuli ahindutse umwigishwa, we na Barinaba boherejwe n’umwuka wera mu rugendo rw’ubumisiyonari (Ibyak 13:1-4). Mu mwaka wa 48, basubiye muri Antiyokiya “ari na ho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana butagereranywa.”​—⁠Ibyak 14:26.

Nyuma y’amezi agera ku icyenda, Pawulo (wari uzwi no ku izina rya Sawuli) yatoranije Silasi ngo bajye bakorana, maze atangira urugendo rwe rwa kabiri (Ibyak 15:40). Timoteyo na Luka baje kwifatanya na Pawulo muri urwo rugendo. Luka yasigaye i Filipi, naho Pawulo akomereza muri Atene, nyuma yaho ajya i Korinto asangayo Akwila na Purisikila, maze ahamara umwaka n’amezi atandatu (Ibyak 18:11). Pawulo yasize Timoteyo na Silasi i Korinto, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 52, ajyana na Akwila na Purisikila i Siriya (Ibyak 18:18). Akwila na Purisikila bajyanye na we muri Efeso, maze bagumayo.

Pawulo amaze igihe runaka muri Antiyokiya yo muri Siriya, yatangiye urugendo rwe rwa gatatu, mu mwaka wa 52 (Ibyak 18:23). Muri Efeso “ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga” (Ibyak 19:20). Pawulo yamazeyo imyaka igera kuri itatu (Ibyak 20:31). Kuri Pentekote yo mu mwaka we 56, Pawulo yari i Yerusalemu. Amaze gufatwa, yatanze ubuhamya ashize amanga imbere y’abategetsi. Iyo ntumwa igejejwe i Roma, yafungiwe mu nzu yonyine mu gihe cy’imyaka ibiri (ahagana mu wa 59-​61). Igihe yari aho yabonye uburyo bwo kubwiriza Ubwami no kwigisha “iby’Umwami Yesu Kristo.”​—⁠Ibyak 28:30, 31.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

14:8-13—⁠Kuki abaturage b’i Lusitira bise Barinaba Zewu, naho Pawulo bakamwita Herume? Mu migani ya kera y’imihimbano y’Abagiriki, Zewu ni yo mana yafatwaga nk’umutware w’izindi mana, naho Herume umuhungu wayo, yari izwiho kumenya kuvuga neza. Kubera ko Pawulo ari we wafashe iya mbere mu kuvuga, abaturage b’i Lusitira bamwise Herume, naho Barinaba bamwita Zewu.

16:6, 7—Kuki umwuka wera wabujije Pawulo n’abo bari bafatanyije kubwiriza mu ntara ya Aziya n’iya Bituniya? Icyo gihe ababwiriza bari bake. Ku bw’ibyo, umwuka wera wabayoboraga mu mafasi yera imbuto nyinshi.

18:12-17—⁠Kuki Umutware Galiyo atigeze agira icyo akora igihe imbaga y’abantu yari aho yatangiraga gukubita Sositeni? Wenda Galiyo yatekereje ko uwo mugabo wasaga n’aho ari we wari uyoboye igitero cyari cyibasiye Pawulo, yari yakaniwe urumukwiriye. Uko bigaragara ariko, ibyo bintu byabaye byagize ingaruka nziza, kuko byatumye Sositeni ahinduka Umukristo. Nyuma yaho, Pawulo yaje kwerekeza kuri Sositeni amwita “umuvandimwe wacu.”​—⁠1 Kor 1:⁠1.

18:18—⁠Ni uwuhe muhigo Pawulo yari yarahize? Intiti zimwe zivuga ko Pawulo yari yarahize umuhigo wo kuba Umunaziri (Kub 6:1-21). Icyakora, Bibiliya ntigaragaza umuhigo Pawulo yari yarahize uwo ari wo. Nanone kandi, Ibyanditswe ntibivuga niba uwo muhigo Pawulo yari yarawuhize mbere yo guhinduka umwigishwa cyangwa nyuma yaho. Ntibinagaraza niba ari bwo yari akiwuhiga cyangwa niba yari awuhiguye. Uko byaba byari biri kose ariko, guhiga umuhigo nk’uwo ntibyari bibi.

Icyo ibyo bitwigisha:

12:5-11. Dushobora gusenga dusabira abavandimwe bacu, kandi twagombye kubikora.

12:21-23; 14:14-18. Herodi yahise yemera guhabwa icyubahiro cyari gikwiriye guhabwa Imana yonyine. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’uburyo Pawulo na Barinaba bamaganye vuba na bwangu kandi bashyizeho umwete ibisingizo n’icyubahiro bidakwiriye abantu bashakaga kubaha! Icyo twageraho cyose mu murimo dukorera Yehova, ntitwagombye kwifuza guhabwa ikuzo.

14:5-7. Kugira amakenga bishobora kudufasha gukomeza gukorana umwete umurimo wo kubwiriza.​—⁠Mat 10:23.

14:22. Abakristo baba biteze guhura n’ibigeragezo. Ntibagerageza kubyirinda bakora ibinyuranye n’ukwizera kwabo.​—⁠2 Tim 3:12.

16:1, 2. Abakristo bakiri bato bagombye gukorana umwete umurimo w’Imana mu itorero, kandi bakishingikiriza kuri Yehova kugira ngo bavugwe neza.

16:3. Twagombye gukora ibyo dushoboye byose bihuje n’Ibyanditswe, kugira ngo abantu bemere ubutumwa bwiza tubwiriza.​—⁠1 Kor 9:19-23.

20:20, 21. Kubwiriza ku nzu n’inzu ni igice cy’ingenzi kigize umurimo wacu.

20:24; 21:13. Gukomeza kuba indahemuka ku Mana ni iby’ingenzi cyane kuruta kurengera ubuzima bwacu.

21:21-26. Twagombye gushishikarira kwemera inama nziza duhawe.

25:8-12. Muri iki gihe, Abakristo bashobora kwifashisha uburenganzira bahabwa n’amategeko bagamije “kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko,” kandi bagombye kubikora.​—⁠Fili 1:⁠7.

26:24, 25. Twagombye gutangaza “amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro,” nubwo yagaragara ko ari ay’ubupfu ku ‘muntu wa kamere.’​—1 Kor 2:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Ni ryari Petero yakoresheje “imfunguzo z’ubwami”?

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose ntushobora gusohozwa mu buryo bukwiriye hatariho ubufasha bw’umwuka wera