Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, mukora ababyeyi banyu ku mutima

Rubyiruko, mukora ababyeyi banyu ku mutima

Rubyiruko, mukora ababyeyi banyu ku mutima

INTUMWA Yohana wari ugeze mu za bukuru yaranditse ati “nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Nubwo abana bavugwa muri uyu murongo berekeza ku bigishwa b’Abakristo, umubyeyi w’umukristo utinya Imana na we ntiyabura kwiyerekezaho ayo magambo ya Yohana. Kimwe n’uko ababyeyi bagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana babo, abana na bo bagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababyeyi babo.

Umwami Salomo wa Isirayeli yagaragaje ukuntu imyitwarire y’abana ishobora kugira ingaruka zikomeye ku babyeyi babo. Yaranditse ati “umwana w’umunyabwenge anezeza se, ariko umwana upfapfana ababaza nyina” (Imigani 10:⁠1). Ni yo mpamvu abana bose, yemwe n’abakuze, bagombye kuzirikana ingaruka ibyo bakora bizagira ku babyeyi babo. Kuki ibyo ari ngombwa?

Tekereza nawe ukuntu ababyeyi bawe batinya Imana nta cyo batakoze ngo bakwiteho, bakurere ukure! Impungenge zabo n’amasengesho yabo byatangiye kera bataranakubyara. Ukimara kuvuka, ababyeyi bawe bombi bagiranye nawe imishyikirano ikomeye cyane, kandi birumvikana ko bashimiye Imana kubera icyo gikundiro cyiza cyane bahawe ariko kijyanye n’inshingano itoroshye yo kurera umwana. Bari bahawe agahinja bagombaga kwitaho, kandi iyo nshingano bayifatanye uburemere kubera ko basenga Yehova.

Kubera ko ababyeyi bawe ari Abakristo b’ukuri, bifashishije Bibiliya n’izindi nyandiko zishingiye kuri Bibiliya kugira ngo bashake inama ziringirwa, kandi bagiye bisunga abandi babyeyi kugira ngo babahe inama zirebana no kurera abana. Nanone kandi bakomeje kugaragaza impungenge bagufitiye, bakabyereka Imana mu isengesho (Abacamanza 13:8). Uko wagendaga ukura, ababyeyi bawe babonaga imico yawe myiza, ariko n’imico yawe mibi ntiyabisobye (Yobu 1:5). Ugeze mu gihe cy’amabyiruka havutse ibindi bibazo. Hari ubwo waba waragaragaje umwuka wo gushaka kwigomeka maze ababyeyi bawe bikabasaba gusenga cyane binginga, bakarushaho gusoma no gutekereza cyane uko bagufasha kugira ngo ukomeze usenge So wo mu ijuru Yehova.

Abakubyaye ntibazigera na rimwe bareka kukubera so na nyoko. Bakomeza guhangayikishwa n’icyatuma ugira imibereho myiza haba mu buryo bw’umubiri, mu bwenge, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka, ndetse n’igihe umaze kuba mukuru. Muri icyo gihe cyose ababyeyi bamara bakurera, bibuka ko ufite uburenganzira bwo kwihitiramo kandi ko nta wumenya neza uko ibintu biba bizakugendekera mu buzima. Amaherezo bizaba ngombwa ko ari wowe ubwawe ufata umwanzuro wa nyuma urebana n’uko uzakoresha ubuzima bwawe.

Bihuje n’ubwenge gutekereza ko ‘nta cyatera [ababyeyi] umunezero’ waruta uwo kumva ko abana babo ‘[bakomeza] kugendera mu kuri.’ Ariko nanone, nta cyatera ababyeyi agahinda nko kubona abana babo bareka kugendera mu kuri. Koko rero, iyo abana bakora ibintu bitarangwamo ubwenge, bibabaza ababyeyi babo. Salomo yaravuze ati “umwana upfapfana atera se agahinda, kandi akabera nyina ikirumbo” (Imigani 17:25). Mbega ukuntu ababyeyi bashengurwa n’agahinda iyo umwana bibyariye agize atya akareka kuyoboka Imana y’ukuri!

Rubyiruko, biragaragara neza ko imyitwarire yanyu igira ingaruka zikomeye ku bagize umuryango wanyu ndetse no ku bandi. Uko mwitwara bikora ku mutima ababyeyi banyu mu buryo bwimbitse. Nimusubira inyuma mukareka gukurikira Imana no kugendera ku mahame yayo, ababyeyi banyu bazababara. Ariko kandi, ikinyuranyo cy’ibyo na cyo kirashoboka. Nimukomeza kuba indahemuka kandi mukubaha Yehova, ababyeyi banyu bazishima. Mwishyirireho intego yo gushimisha imitima y’ababyeyi banyu! Nta yindi mpano ifite agaciro kurusha izindi waha abakureze, bakakurinda kandi bakagukunda.