Abacamanza 13:1-25
13 Abisirayeli bongera gukora ibyo Yehova yanga+ maze Yehova arabareka bamara imyaka 40 bategekwa n’Abafilisitiya.+
2 Icyo gihe i Sora+ hari umugabo witwaga Manowa+ wo mu muryango w’abakomoka kuri Dani.+ Umugore we ntiyabyaraga; nta bana yari afite.+
3 Hanyuma umumarayika wa Yehova abonekera uwo mugore, aramubwira ati: “Nubwo uri ingumba ukaba nta mwana wabyaye, uzatwita ubyare umuhungu.+
4 Ubwo rero wirinde ntuzanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi ntuzarye ikintu cyanduye.*+
5 Dore uzatwita ubyare umuhungu. Ntazigere yogoshwa umusatsi,+ kuko kuva akivuka* azaba Umunaziri w’Imana. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya.”+
6 Nuko uwo mugore aragenda abwira umugabo we ati: “Hari umuntu w’Imana y’ukuri waje kundeba. Yasaga n’umumarayika w’Imana y’ukuri; yari atangaje cyane. Sinamubajije aho aturutse kandi na we ntiyambwiye izina rye.+
7 Ariko yambwiye ati: ‘uzatwita ubyare umuhungu. Ntuzanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha kandi ntuzarye ikintu cyanduye, kuko uyu mwana azaba Umunaziri w’Imana kuva akivuka kugeza igihe azapfira.’”
8 Manowa yinginga Yehova ati: “Ndakwinginze Yehova, umuntu w’Imana y’ukuri wohereje umureke yongere agaruke, atwigishe uko tuzarera uwo mwana uzavuka.”
9 Nuko Imana y’ukuri yemera ibyo Manowa asabye maze umumarayika w’Imana y’ukuri aragaruka asanga uwo mugore aho yari yicaye mu murima; icyo gihe ntiyari kumwe n’umugabo we Manowa.
10 Uwo mugore ahita yirukanka ajya kubwira umugabo we ati: “Wa mugabo waje ubushize yongeye kugaruka.”+
11 Manowa ahita ahaguruka ajyana n’umugore we, asanga wa mugabo aramubaza ati: “Ni wowe wavuganye n’umugore wanjye?” Aramusubiza ati: “Ni njye.”
12 Manowa aramubwira ati: “Ibyo watubwiye bizabe uko wabivuze. None se uwo mwana tuzamurera dute kandi se azakora iki?”+
13 Nuko umumarayika wa Yehova abwira Manowa ati: “Umugore wawe agomba kwirinda ikintu cyose namubujije.+
14 Ntazagire ikintu na kimwe gikomoka ku muzabibu arya, ntazanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi ntazagire ikintu icyo ari cyo cyose cyanduye arya.+ Ibyo namutegetse kwirinda byose azabyirinde.”
15 Manowa abwira umumarayika wa Yehova ati: “Ba ugumye aha, tugutegurire ihene ikiri nto.”+
16 Umumarayika wa Yehova asubiza Manowa ati: “Niyo naguma aha, ntabwo mbirya. Icyakora niba ushaka gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, wagitamba.” Manowa ntiyari azi ko uwo yari umumarayika wa Yehova.
17 Hanyuma Manowa abaza uwo mumarayika wa Yehova ati: “Witwa nde,+ kugira ngo ibyo watubwiye nibiba tuzagushimire?”
18 Ariko uwo mumarayika wa Yehova aramusubiza ati: “Kuki umbaza izina ryanjye? Ni izina ritangaje.”
19 Manowa azana ihene ikiri nto n’ituro ry’ibinyampeke abitambira Yehova ku rutare. Imana ikora ikintu gitangaje Manowa n’umugore we babireba:
20 Umuriro wo ku gicaniro wagurumanaga werekeza mu kirere maze umumarayika wa Yehova azamukira muri uwo muriro wo ku gicaniro Manowa n’umugore we babireba. Babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi.
21 Uwo mumarayika wa Yehova ntiyongera kugaruka kureba Manowa n’umugore we. Nuko Manowa amenya ko yari umumarayika wa Yehova.+
22 Hanyuma Manowa abwira umugore we ati: “Turapfa kuko twabonye Imana.”+
23 Ariko umugore we aramubwira ati: “Iyaba Yehova yashatse kutwica, ntiyari kwemera igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke twamutuye kandi ntiyari kuba yatweretse ibi bintu byose cyangwa ngo atubwire biriya bintu byose.”
24 Hashize igihe uwo mugore abyara umuhungu amwita Samusoni.+ Uwo mwana arakura kandi Yehova akomeza kumuha umugisha.
25 Hanyuma igihe yari i Mahane-dani,+ hagati y’i Sora na Eshitawoli,+ umwuka wa Yehova utangira kumukoresha.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “gihumanye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuva akiva mu nda ya mama we.”