Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Gutoranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru birangira ryari?

Bibiliya ntitanga igisubizo cyeruye cy’icyo kibazo. Tuzi ko abigishwa ba Yesu bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru batangiye gusigwa mu mwaka wa 33 (Ibyakozwe 2:1-4). Tuzi nanone ko nyuma y’urupfu rw’intumwa, ari bwo “amasaka” agereranya Abakristo b’ukuri yatangiye ‘gukurana’ n’ “urukungu” rugereranya Abakristo b’ibinyoma (Matayo 13:24-30). Guhera mu mpera z’imyaka ya 1800, Abakristo basizwe bongeye gukora umurimo ku mugaragaro. Mu mwaka wa 1919, ‘umusaruro w’isi,’ wari ukubiyemo gukorakoranya aba nyuma mu basigaye basizwe, watangiye gusarurwa.​—⁠Ibyahishuwe 14:15, 16.

Kuva mu mpera z’imyaka ya 1800 kugeza mu mwaka wa 1931, intego y’ibanze y’umurimo wo kubwiriza yari iyo gukorakoranya abasigaye mu bagize umubiri wa Kristo. Mu mwaka wa 1931, Abigishwa ba Bibiliya bahinduye izina bitwa Abahamya ba Yehova, iryo zina rikaba rishingiye muri Bibiliya. Mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Ugushyingo 1933, hasohotsemo igitekerezo kivuga ko iryo zina ryihariye ari ryo ryagereranyaga “idenariyo” Yesu yavuze mu mugani yaciye uri muri Matayo 20:1-16. Twumvaga ko amasaha 12 avugwa muri uwo mugani, yerekeza ku myaka 12, kuva mu mwaka wa 1919 kugeza mu mwaka wa 1931. Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, twumvaga ko gutoranya abazaragwa Ubwami bwo mu ijuru byari byararangiye mu mwaka wa 1931, kandi ko abari baratoranyirijwe kuzaba abaraganwa na Kristo mu mwaka wa 1930 no mu mwaka wa 1931, ari bo “ba nyuma” (Matayo 20:6-8). Icyakora, mu mwaka wa 1966 hatanzwe ibisobanuro bishya kuri uwo mugani, kandi byaragaragaye ko uwo mugani nta ho wari uhuriye no guhagarika umurimo wo gutoranya abasizwe.

Mu mwaka wa 1935, twasobanukiwe ko imbaga y’ “abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:⁠9-15 igizwe n’ “izindi ntama,” abo bakaba ari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bari kuzakorakoranywa mu “minsi y’imperuka” kandi bakaba bagize itsinda ry’abazarokoka Harimagedoni (Ibyahishuwe 7:⁠9-15; Yohana 10:16; 2 Timoteyo 3:1; Ibyahishuwe 21:⁠3, 4). Nyuma y’uwo mwaka, intego y’ingenzi mu murimo wo guhindura abantu abigishwa yahindutse iyo gukorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi. Ni yo mpamvu, cyane cyane kuva nyuma y’umwaka wa 1966, twumvaga ko gutoranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru byarangiye mu mwaka wa 1935. Icyagaragaje ko ibyo bintu bisa n’aho byari ukuri koko, ni uko abantu babatijwe nyuma y’umwaka wa 1935, hafi ya bose bumvaga ko bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Nyuma yaho, twumvaga ko abantu bose babaga batoranyirijwe kuzajya mu ijuru, babaga basimbuye Abakristo basizwe batakomeje kuba indahemuka.

Icyo tudashidikanyaho ni uko iyo umwe mu basizwe ateshutse akava mu kuri kandi ntiyihane, Yehova atoranya undi wo kumusimbura (Abaroma 11:17-22). Icyakora, Abakristo nyabo basizwe nyuma ntibakomeze kuba indahemuka, urebye ntabwo ari benshi. Ku rundi ruhande, uko igihe cyagendaga gihita, bamwe mu Bakristo babatijwe nyuma y’umwaka wa 1935 umwuka wera wagiye ubahamiriza ko bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru (Abaroma 8:16, 17). Bityo rero, biragaragara ko tudashobora kwemeza igihe nyacyo igikorwa cyo gutoranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru kirangirira.

None se muri iki gihe niba hari umuntu wemera mu mutima we ko yasizwe, agatangira kujya arya kandi akanywa ku bigereranyo, akwiriye kubonwa ate? Nta wagombye kumuciraho iteka. Ikibazo kiri hagati ye na Yehova (Abaroma 14:12). Ariko kandi, Abakristo basizwe nyabo ntibasaba kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ntibumva ko kuba barasizwe bituma bagira “ubwenge” buruta ndetse n’ubwo bamwe mu bagize imbaga y’abantu benshi b’inararibonye bashobora kuba bafite. Ntibatekereza ko byanze bikunze barusha umwuka wera bagenzi babo bo mu bagize izindi ntama. Nanone ntibitega ko abandi bagomba kubakorera cyangwa ngo bumve ko kuba barya kandi bakanywa ku bigereranyo, bibashyira hejuru y’abasaza bo mu itorero bashyizweho. Bicisha bugufi kandi bakibuka ko bamwe mu bagabo bo mu kinyejana cya mbere bari barasizwe, batari bujuje ibisabwa kugira ngo babe abasaza cyangwa abakozi b’imirimo (1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:⁠5-9; Yakobo 3:⁠1). Ndetse bamwe mu Bakristo basizwe b’icyo gihe ntibari bakomeye mu buryo bw’umwuka (1 Abatesalonike 5:14). Ikindi kandi, nubwo hari bashiki bacu babaga barasizwe, ntibigishaga mu itorero.​—⁠1 Timoteyo 2:11, 12.

Ku bw’ibyo, Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama, bihatira gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka, bitoza kwera imbuto z’umwuka kandi bakimakaza amahoro mu itorero. Abakristo bose, baba abasizwe cyangwa abagize izindi ntama, bakorana ishyaka umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa, bakawukora bayobowe n’Inteko Nyobozi. Abakristo basizwe bishimira gukora uwo murimo igihe cyose Imana igishaka ko baba bagumye hano ku isi ari abagaragu ba Yehova.