Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni hehe wabonera amahoro yo mu mutima?

Ni hehe wabonera amahoro yo mu mutima?

Ni hehe wabonera amahoro yo mu mutima?

Hari ibintu byinshi igihe turimo gitandukaniyeho n’igihe cya Thoreau, wavuzwe mu gice kibanziriza iki. Ikintu cy’ingenzi bitandukaniyeho, ni uko muri iki gihe inama ku byerekeranye no kubona amahoro yo mu bwenge atari akabuze. Abahanga mu bihereranye n’imyifatire y’abantu hamwe n’abanditsi b’ibitabo umuntu akuramo inama ku bibazo bya bwite​—ndetse n’abanditsi b’ingingo z’ibanze zo mu binyamakuru​—batanga ibitekerezo byabo. Inama zabo zishobora gufasha mu gihe gito; ariko kandi, ku birebana n’umuti urambye w’ibibazo, hakenewe ikintu cyimbitse kurushaho. Icyo ni cyo ba bantu bavuzwe mu gice kibanziriza iki batahuye.

ANTÔNIO, Marcos, Gerson, Vania na Marcelo bakomokaga mu mimerere itandukanye kandi bari bafite ibibazo bitandukanye. Ariko nibura bari bafite ibintu bitatu bahuriyeho. Icya mbere, ni uko hari igihe bari ‘badafite ibyiringiro by’ibizaba, bari mu isi badafite Imana Rurema’ (Abefeso 2:12). Icya kabiri, bifuzaga kubona amahoro yo mu mutima. Hanyuma icya gatatu, ni uko bose babonye amahoro yo mu mutima bifuzaga nyuma y’aho bemereye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Mu gihe bagendaga bagira amajyambere, baje gusobanukirwa ko Imana ibitaho. Koko rero, nk’uko Pawulo yabwiye Abanyatenayi bo mu gihe cye, Imana “ntiri kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Kumenya ibyo neza udashidikanya ni ikintu cy’ingenzi gituma tugira amahoro yo mu mutima.

Kuki hariho amahoro make cyane?

Bibiliya itanga impamvu ebyiri z’ibanze zituma mu isi amahoro yarabaye ingume​—yaba amahoro yo mu mutima cyangwa amahoro hagati y’abantu. Iya mbere isobanurwa muri Yeremiya 10:23, hagira hati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.” Umuntu nta bwenge afite cyangwa ubushobozi bwo kumenya ibintu mbere y’igihe byatuma ashobora kwitegeka nta we yisunze, kandi ubufasha bumwe rukumbi bufite agaciro nyakuri buturuka ku Mana. Abantu badashakira ubuyobozi ku Mana ntibazigera babona amahoro arambye. Impamvu ya kabiri ituma amahoro aba ingume iboneka mu magambo yavuzwe n’intumwa Yohana, agira ati “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Hatabayeho ubuyobozi buturuka ku Mana, imihati abantu bashyiraho kugira ngo babone amahoro izahora ikomwa mu nkokora n’ibikorwa by’ ‘umubi’ utaboneka ariko akaba ariho rwose​—kandi ufite imbaraga nyinshi cyane​—uwo akaba ari Satani.

Ku bw’izo mpamvu ebyiri​—kuba abantu benshi badashakira ubuyobozi ku Mana no kuba Satani akorana umwete cyane mu isi—umuryango wa kimuntu muri rusange uri mu mimerere ibabaje cyane. Intumwa Pawulo yasobanuye neza iby’iyo mimerere, igira iti “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Ni nde ushobora kutemeranya n’ayo magambo? Mu bihugu bikize kimwe no mu bikennye, ibibazo by’umuryango, ubugizi bwa nabi, akarengane, ubushyamirane bushingiye kuri kamere, imimerere y’iby’ubukungu idatanga icyizere, inzangano zishingiye ku moko, gukandamizwa, indwara n’ibindi byinshi, bivutsa abantu amahoro yabo yo mu mutima.

Aho twabonera amahoro yo mu mutima

Mu gihe Antônio, Marcos, Gerson, Vania, na Marcelo bigaga Ijambo ry’Imana, Bibiliya, bamenye ibintu byahinduye imibereho yabo. Icya mbere, bamenye ko hari igihe imimerere yo ku isi izahinduka. Ibyo si ibyiringiro bidafashije by’uko ibintu byose amaherezo bizagira bitya bikaba byiza. Ni ibyiringiro nyakuri, bifite ishingiro, by’uko Imana ifitiye abantu umugambi kandi ko no muri iki gihe dushobora kungukirwa n’uwo mugambi niba dukora ibyo ishaka. Bashyize mu bikorwa mu mibereho yabo ibyo bize muri Bibiliya, maze ibintu bibagendekera neza. Babonye ibyishimo byinshi n’amahoro menshi kurusha ibyo batekerezaga ko bishoboka.

Antônio ntacyifatanya mu myigaragambyo yo kugaragaza ko atishimiye ibintu no guharanira uburenganzira bw’abakozi. Azi ko iyo habayeho ihinduka binyuriye muri ubwo buryo ribaho mu rugero ruciriritse kandi rikaba iry’igihe gito. Uwo muntu wahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi yize ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Ubwo ni Ubwami abantu babarirwa muri za miriyoni basenga basaba iyo basubira mu Isengesho ry’Umwami (cyangwa Isengesho rya Data wa Twese) maze bakabwira Imana bati “ubwami bwawe buze” (Matayo 6:10a). Antônio yamenye ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyabwo bwo mu ijuru buzazanira abantu amahoro nyayo.

Marcos yitoje gushyira mu bikorwa inama irangwa n’ubwenge ya Bibiliya ku kibazo kirebana n’ishyingiranwa. Ingaruka yabaye iy’uko uwo mugabo wahoze ari umunyapolitiki ubu yongeye gusubirana n’umugore we kandi bafite ibyishimo. Na we ategerezanyije amatsiko igihe cyegereje cyane ubwo Ubwami bw’Imana buzasimbuza iyi gahunda y’isi irangwa n’umururumba hamwe n’ubwikunde indi irushijeho kuba nziza. Asobanukiwe mu buryo bwimbitse cyane kurushaho interuro iboneka mu Isengesho ry’Umwami igira iti “ibyo ushaka bikorwe ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru.” (Matayo 6:10b, New International Version.) Mu gihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi, abantu bazagira imibereho batigeze babona mbere hose.

Bite se kuri Gerson? Ntakiri inzererezi n’umujura. Imibereho y’uwo mwana wahoze yibera mu muhanda ubu ifite ireme kubera ko akoresha imbaraga ze mu gufasha abandi kubona amahoro yo mu mutima. Nk’uko izi nkuru z’ibyabaye zibigaragaza, kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo yigisha bishobora guhindura imibereho y’umuntu mu buryo bukomeye ikarushaho kuba myiza.

Kugira amahoro yo mu mutima mu isi ivurunganye

Umuntu w’ibanze uzwi cyane mu mateka mu birebana n’isohozwa ry’ibyo Imana ishaka ni Yesu Kristo, kandi iyo abantu biganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bamenya byinshi ku bimwerekeyeho. Mu ijoro yavutsemo, abamarayika baririmbiye Imana indirimbo zo kuyisingiza, bagira bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira” (Luka 2:14). Igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, yahangayikishwaga no gukora icyatuma imibereho y’abantu irushaho kuba myiza. Yari asobanukiwe ibyiyumvo byabo kandi yagaragarizaga abakandamizwa n’abarwayi impuhwe mu buryo butangaje. Nanone kandi, mu buryo buhuje n’amagambo yavuzwe n’abamarayika, yatumye abantu bicisha bugufi bagira amahoro yo mu mutima mu rugero runaka. Ku iherezo ry’umurimo we, yabwiye abigishwa be ati “mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye.”—Yohana 14:27.

Yesu yari umuntu urenze kure ibyo kuba umugiraneza ufasha abantu gusa. Yigereranyije n’umwungeri, kandi yagereranyije abigishwa be bicishaga bugufi n’intama ubwo yagiraga ati “nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze” (Yohana 10:10, 11). Ni koko, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bayobozi benshi cyane bo muri iki gihe biyitaho bo ubwabo mbere na mbere, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bw’intama ze.

Ni gute twakungukirwa n’ibyo Yesu yakoze? Abantu benshi bazi neza amagambo agira ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Kwizera Yesu bisaba mbere na mbere kugira ubumenyi ku bimwerekeyeho no ku byerekeye Se, ari we Yehova. Kugira ubumenyi ku byerekeye Imana na Yesu Kristo bishobora gutuma tugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi izadufasha kugira amahoro yo mu mutima.

Yesu yagize ati “intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi, kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye” (Yohana 10:27, 28). Mbega amagambo asusurutsa, ahumuriza! Ni iby’ukuri ko uhereye igihe Yesu yavugiye ayo magambo hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri, ariko na n’ubu afite ireme nk’uko byari bimeze icyo gihe. Ntituzigere twibagirwa ko Yesu Kristo ubu akiriho kandi ko akorana umwete, ubu akaba ategeka ari Umwami wimitswe w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Nk’uko byari bimeze igihe yari ari ku isi muri iyo myaka myinshi yashize, na n’ubu yita cyane ku bantu bicisha bugufi bifuza cyane kubona amahoro yo mu mutima. Byongeye kandi, aracyari Umwungeri w’intama ze. Nitumukurikira, azadufasha kubona amahoro yo mu mutima, amahoro akubiyemo kwitega tubigiranye icyizere kuzabona amahoro yuzuye mu gihe kizaza—bikazaba bisobanura kutazongera kugerwaho n’ibikorwa by’urugomo, intambara n’ubugizi bwa nabi.

Inyungu nyakuri zibonerwa mu kumenya no kwemera ko Yehova azadufasha binyuriye kuri Yesu. Ibuka Vania, wa mukobwa wasigiwe inshingano ziremereye akiri muto, maze agatekereza ko Imana yari yaramwibagiwe? Ubu Vania azi ko Imana itamutereranye. Yagize ati “namenye ko Imana ari umuntu nyakuri ufite imico ireshya. Urukundo rwayo rwayisunikiye kohereza Umwana wayo ku isi kugira ngo aduhe ubuzima. Ni iby’ingenzi cyane kubimenya.”

Marcelo yemeza ko imishyikirano afitanye n’Imana ari nyakuri. Uwo muntu wahoze akunda kujya mu bitaramo, yagize ati “akenshi usanga abakiri bato batazi icyo bakwiriye gukora, amaherezo bakiyonona. Bamwe bishora mu biyobyabwenge, nk’uko byangendekeye. Niringira ko hari abandi benshi kurushaho bazabona imigisha nk’uko nayibonye, binyuriye mu kwiga ukuri ku byerekeye Imana n’Umwama wayo.”

Binyuriye mu kwiga Bibiliya babigiranye ubwitonzi, Vania na Marcelo bizeye Imana mu buryo bukomeye kandi bagira icyizere gikomeye cy’uko yiteguye kubafasha gukemura ibibazo byabo. Nidukora ibyo bakoze—tukiga Bibiliya maze tugashyira mu bikorwa ibyo yigisha—tuzabona amahoro yo mu mutima menshi cyane, nk’uko na bo bayabonye. Icyo gihe, amagambo atera inkunga yavuzwe n’intumwa Pawulo, mu by’ukuri azagaragara ko ari ingirakamaro kuri twe, amagambo agira ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.

Uko twabona amahoro nyakuri muri iki gihe

Yesu Kristo arimo arayobora abantu bafite inzara yo kumenya ukuri mu nzira igana mu buzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Mu gihe abayobora kuri gahunda itanduye yo gusenga Imana, baronka amahoro ameze nk’avugwa muri Bibiliya, muri aya magambo ngo “abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje” (Yesaya 32:18). Kandi ayo mahoro ni umusogongero gusa w’amahoro bazagira mu gihe kizaza. Dusoma ngo “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zaburi 37:11, 29.

None se, dushobora kugira amahoro yo mu mutima muri iki gihe? Rwose. Ikindi kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu gihe kizaza cya vuba aha, Imana izaha imigisha abantu bumvira, ikabaha amahoro aruta ayo mu kindi gihe cyose mbere y’aho. Bityo se, kuki utayisaba mu isengesho ko yaguha amahoro yayo? Niba ufite ibibazo bikuvutsa amahoro, senga nk’uko Dawidi yasenze, agira ati “imibabaro y’umutima wanjye uyoroshye, nuko unkure mu byago byanjye. Reba umubabaro wanjye n’imiruho, unkureho ibyaha byanjye byose” (Zaburi 25:17, 18). Izere rwose ko Imana yumva amasengesho nk’ayo. Irambura ukuboko kwayo igaha amahoro abantu bose bayashaka bafite umutima utaryarya. Duhabwa icyizere mu buryo bwuje urukundo muri aya magambo ngo “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka; kandi azumva gutaka kwabo, abakize.”—Zaburi 145:18, 19.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Umuntu nta bwenge afite cyangwa ubushobozi bwo kumenya ibintu mbere y’igihe byatuma ashobora kwitegeka nta we yisunze, kandi ubufasha bumwe rukumbi bufite agaciro nyakuri buturuka ku Mana

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Ubumenyi ku byerekeye Imana na Yesu Kristo bushobora gutuma tugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi izatuma tugira amahoro yo mu mutima

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Gukurikiza inama za Bibiliya bituma habaho imibereho yo mu muryango irangwa n’amahoro