Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukorane n’umurinzi

Dukorane n’umurinzi

Dukorane n’umurinzi

“Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye.”​—YESAYA 21:8.

1. Ni ayahe masezerano ahebuje Yehova ubwe abereye umuhamya?

YEHOVA ni Nyir’imigambi Mukuru. Umumarayika wigometse waje guhinduka Satani Diyabule nta cyo ashobora gukora, kugira ngo aburizemo umugambi We ukomeye wo kweza izina Rye bwite no gushyiraho ubutegetsi bw’Ubwami bw’ikuzo buzategeka isi izaba yahinduwe paradizo (Matayo 6:9, 10). Mu gihe cy’ubwo butegetsi, abantu bazahabwa imigisha rwose. Imana ‘urupfu izarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’ Abantu bishimye kandi bunze ubumwe bazagira amahoro n’uburumbuke mu gihe cy’iteka ryose (Yesaya 25:8; 65:17-25). Yehova ubwe ni we mugabo uhamya iby’ayo masezerano ahebuje!

2. Ni abahe bahamya b’abantu Yehova yahagurukije?

2 Nanone ariko, Umuremyi Mukuru afite abahamya b’abantu. Mu bihe bya mbere y’Ubukristo ‘igicu cy’abahamya,’ uhereye kuri Abeli, birutse mu isiganwa ryabasabaga ukwihangana, akenshi bakaba barabaga basumbirijwe n’amakuba arenze urugero. Ingero zabo zihebuje zitera inkunga Abakristo b’indahemuka muri iki gihe. Kristo Yesu ni we rugero ruhebuje rw’umuhamya w’intwari (Abaheburayo 11:1–12:2). Urugero, ibuka ubuhamya bwa nyuma yatanze igihe yari ari imbere ya Pontiyo Pilato. Yesu yagize ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Kuva mu mwaka wa 33 I.C. kugeza muri uyu mwaka wa 2000 I.C., Abakristo b’abanyamwete bagiye bakurikiza urugero rwa Yesu, kandi bakomeje gutanga ubuhamya, batangazanya ubutwari “ibitangaza by’Imana.”—Ibyakozwe 2:11.

Kwirema ibice kw’i Babuloni

3. Ni gute Satani yarwanyije ubuhamya bwatanzwe ku byerekeye Yehova hamwe n’ibyo ashaka?

3 Mu myaka ibarirwa mu bihumbi, Umwanzi mukuru, ari we Satani Diyabule, yagiye ashakisha ukuntu yatesha agaciro ubuhamya butangwa n’abahamya b’Imana, abigiranye ubugome. Kubera ko icyo “kiyoka kinini . . . ya nzoka ya kera” ari “se w’ibinyoma,” cyagiye “kiyobya abari mu isi bose.” Nticyigeze gicogora mu kurwanya abantu “bitondera amategeko y’Imana,” cyane cyane muri iyi minsi y’imperuka.—Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9, 17.

4. Ni gute Babuloni Ikomeye yabayeho?

4 Mu myaka 4.000 ishize, nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Satani yahagurukije Nimurodi, “umuhigi w’umunyamaboko mu buryo bwo kurwanya Yehova” (Itangiriro 10:9, 10, NW ). Umujyi wari ukomeye cyane kurusha iyindi wubatswe na Nimurodi, ari wo Babuloni (Babeli), wabaye ihuriro ry’idini rya kidayimoni. Ubwo Yehova yanyuranyaga ururimi rw’abubatsi b’umunara w’i Babeli, abantu baratatanye bakwira mu isi, kandi bajyanye idini ryabo ry’ikinyoma. Uko ni ko Babuloni yaje kuba inkomoko y’ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, bwitwa Babuloni Ikomeye mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Icyo gitabo gihanura ibyerekeye irimbuka ry’iyo gahunda ya kidini ya kera.—Ibyahishuwe 17:5; 18:21.

Ishyanga ry’Abahamya

5. Ni irihe shyanga Yehova yakoranyije kugira ngo rimubere umuhamya, ariko se kuki yemeye ko rijya mu bunyage?

5 Imyaka igera hafi kuri 500 nyuma y’igihe cya Nimurodi, Yehova yakoranyije abakomotse ku mugabo wizerwa Aburahamu, abagira ishyanga rya Isirayeli kugira ngo babe abahamya Be mu isi (Yesaya 43:10, 12). Abantu benshi bo muri iryo shyanga bakoreye Yehova mu budahemuka. Ariko kandi, mu gihe cy’ibinyejana byinshi, imyizerere y’ibinyoma y’amahanga yari akikije Isirayeli yarabononnye, maze ubwoko bwa Yehova bwari bwaragiranye na we isezerano bumutera umugongo buyoboka gahunda yo gusenga imana z’ibinyoma. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 607 M.I.C., ingabo z’i Babuloni, zari ziyobowe n’Umwami Nebukadinezari, zarimbuye Yerusalemu n’urusengero rwayo maze zijyana Abayahudi benshi mu bunyage i Babuloni.

6. Ni ubuhe butumwa bwiza bwatangajwe n’umurinzi wa Yehova wo mu buryo bw’ubuhanuzi, kandi se bwasohoye ryari?

6 Mbega ukuntu idini ry’ikinyoma ryari rinesheje! Ariko kandi, ugushyirwa hejuru kwa Babuloni kwabaye ukw’igihe gito. Imyaka igera kuri 200 mbere y’uko ibyo bibaho, Yehova yatanze itegeko rigira riti “genda ushyireho umurinzi, aze kuvuga icyo yabonye.” Ni iyihe nkuru uwo murinzi yagombaga gutangaza? Ni inkuru igira iti “i Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka” (Yesaya 21:6, 9). Uko ni ko byagenze rwose, mu mwaka wa 539 M.I.C., ayo magambo y’ubuhanuzi yarasohoye. Igihangange Babuloni cyaraguye, kandi bidatinze ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwashoboye gusubira mu gihugu cyabwo.

7. (a) Ni irihe somo Abayahudi bavanye ku gihano bahawe na Yehova? (b) Ni iyihe mitego Abayahudi babayeho nyuma yo kujyanwa mu bunyage baguyemo, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?

7 Abayahudi basubiye mu gihugu cyabo bari barabonye amasomo ahagije kugira ngo bazibukire ibikorwa byo gusenga ibigirwamana n’idini rishingiye ku migenzo y’ubupfumu. Ariko kandi, nyuma y’imyaka runaka, baguye mu yindi mitego. Bamwe baguye mu mutego wa filozofiya ya Kigiriki. Abandi bageze aho bibanda ku migenzo y’abantu bayirutisha Ijambo ry’Imana. Abandi na bo barehejwe no gukunda igihugu by’agakabyo (Mariko 7:13; Ibyakozwe 5:37). Mu gihe Yesu yavukaga, iryo shyanga ryari ryarongeye gutera umugongo gahunda y’ugusenga kutanduye. N’ubwo hari Abayahudi buri muntu ku giti cye harimo abagiye bitabira ubutumwa bwatangajwe na Yesu, ishyanga ryose muri rusange ryaramwanze maze ibyo bituma na ryo ryangwa n’Imana (Yohana 1:9-12; Ibyakozwe 2:36). Isirayeli ntiyari ikiri umuhamya w’Imana, kandi mu mwaka wa 70 I.C., Yerusalemu hamwe n’urusengero rwayo yongeye kurimburwa, icyo gihe bwo noneho irimburwa n’ingabo z’Abaroma.—Matayo 21:43.

8. Ni bande babaye umuhamya wa Yehova, kandi se, kuki umuburo Pawulo yatanze kuri uwo muhamya wari uhuje n’igihe?

8 Hagati aho, ‘Isirayeli y’Imana’ ya Gikristo yari yaravutse, akaba ari yo noneho yari isigaye ari umuhamya w’Imana imbere y’amahanga (Abagalatiya 6:16). Mu buryo bwihuse cyane, Satani yahise acura umugambi mubisha wo konona iryo shyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka. Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, ingeso yo kwirema ibice yagaragaraga mu matorero (Ibyahishuwe 2:6, 14, 20). Umuburo watanzwe na Pawulo waje mu gihe gikwiriye, umuburo ugira uti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.

9. Nk’uko Pawulo yari yarabitanzemo umuburo, ni ibihe bintu byabayeho byatumye Kristendomu ivuka?

9 Amaherezo, filozofiya ya Kigiriki, ibitekerezo by’idini rya Kibabuloni na nyuma y’aho “ubwenge” bw’abantu, urugero nk’inyigisho y’ubwihindurize n’ijora rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya byaje kwanduza idini ry’abantu benshi bihandagazaga bavuga ko ari Abakristo. Byabaye nk’uko Pawulo yari yarabihanuye agira ati “nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” (Ibyakozwe 20:29, 30). Ubwo buhakanyi ni bwo bwatumye habaho Kristendomu.

10. Ni ibihe bintu byabayeho byagaragaje ko atari ko abantu bose birekuye bagahindukirira gahunda yononekaye yo gusenga ikurikizwa muri Kristendomu?

10 Abantu bari baritangiye ugusenga kutanduye by’ukuri bagombaga ‘gushishikarira kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose’ (Yuda 3). Mbese, gutanga ubuhamya ku byerekeye ugusenga kutanduye no ku byerekeye Yehova byari kuzasibangana ku isi? Oya rwose. Uko igihe cyo kurimbura icyigomeke Satani n’imirimo ye yose cyagendaga cyegereza, byaje kugaragara ko atari ko abantu bose bari barirekuye ngo bayoboke gahunda y’ugusenga gushingiye ku buhakanyi ikurikizwa muri Kristendomu. Mu mpera z’ikinyejana cya 19, ahitwa i Pittsburgh, Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hashinzwe itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya b’umutima utaryarya, ari na ryo ryabaye urufatiro rw’itsinda ry’abahamya b’Imana bo muri iki gihe. Abo Bakristo berekeje ibitekerezo ku bihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko iherezo rya gahunda y’isi iriho ubu ryegereje. Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, “iherezo” ry’iyi si ryatangiye mu mwaka wa 1914, kandi ryaranzwe no kurota kw’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. (Matayo 24:3, 7, gereranya na NW.) Hari ibihamya bikomeye bigaragaza ko Satani hamwe n’amashumi ye y’abadayimoni birukanywe mu ijuru nyuma y’uwo mwaka. Ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’amakuba menshi, cyatanze igihamya kigaragaza neza ibikorwa bya Satani hamwe n’isohozwa rikomeye ry’ikimenyetso cyo kuhaba kwa Yesu ari umwami ufite ububasha bwa Cyami mu ijuru.—Matayo, igice cya 24 n’icya 25; Mariko, igice cya 13; Luka, igice cya 21; Ibyahishuwe 12:10, 12.

11. Ni iki Satani yagerageje gukora, ariko se ni gute imihati ye yaburijwemo?

11 Mu kwezi kwa Kamena 1918, Satani yataye umutwe agerageza gutsembaho abo bigishwa ba Bibiliya, icyo gihe bakaba barabwirizaga mu bihugu byinshi. Nanone kandi, yagerageje kurimbura umuryango wabo wemewe n’amategeko, ari wo Watch Tower Bible and Tract Society. Abakozi ba Sosayiti bari bafite inshingano barafunzwe, bashinjwa ibirego by’ibinyoma by’uko ngo bagendaga bagandisha abantu, nk’uko byari byaragendekeye Yesu mu kinyejana cya mbere (Luka 23:2). Ariko kandi, mu mwaka wa 1919, abo bakozi bararekuwe, bituma bashobora gukomeza umurimo wabo. Hanyuma, bahanaguweho burundu ibyo birego by’ibinyoma.

“Umurinzi” uri maso cyane

12. Ni bande muri iki gihe bagize itsinda ry’umurinzi wa Yehova, kandi se, ni iyihe myifatire bagiye bagira?

12 Ku bw’ibyo rero, ubwo “igihe cy’imperuka” cyatangiraga, nanone Yehova yari afite umurinzi wari ku gihe, akamenyesha abantu ibintu bibaho bifitanye isano n’isohozwa ry’imigambi Ye (Daniyeli 12:4; 2 Timoteyo 3:1). Kugeza magingo aya, iryo tsinda ry’umurinzi—rigizwe n’Abakristo basizwe, ari bo Isirayeli y’Imana—ryakomeje gukora ibihuje n’amagambo yavuzwe na Yesaya asobanura iby’uwo murinzi wo mu buryo bw’ubuhanuzi, amagambo agira ati “azahuguka yumve neza cyane. Nuko avuge nk’intare ati ‘Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye’ ” (Yesaya 21:7, 8). Uwo ni umurinzi ufatana uburemere inshingano ye!

13. (a) Ni ubuhe butumwa umurinzi wa Yehova yatangaje? (b) Ni gute bishobora kuvugwa ko Babuloni Ikomeye yaguye?

13 Ni iki uwo murinzi yabonye? Nanone, umurinzi wa Yehova, ni ukuvuga itsinda ry’abahamya be, ryatangaje amagambo agira ati “i Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka” (Yesaya 21:9). Ubu noneho, nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Babuloni Ikomeye, ari yo ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ni yo itahiwe ngo ihirikwe ivanwe mu mwanya wayo ukomeye w’ubutware (Yeremiya 50:1-3; Ibyahishuwe 14:8). Nta gitangaza kirimo rero! Intambara Ikomeye, nk’uko yitwaga icyo gihe, yatangiriye muri Kristendomu, aho abayobozi ba kidini bo ku mpande zombi zari zishyamiranye bongereye ibivumbikisho muri ubwo bushyamirane binyuriye mu gutera abasore babo bafite imbaraga kurusha abandi inkunga yo kujya mu ntambara. Mbega ikimwaro! Mu mwaka wa 1919, Babuloni Ikomeye ntiyashoboraga kubuza Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, kuva mu mimerere bari barimo yo kudakora no guhagurukira gukora umurimo wo gutanga ubuhamya mu rwego rw’isi yose, ukaba ugikomeza na n’ubu (Matayo 24:14). Ibyo byari ikimenyetso cy’uko Babuloni Ikomeye yaguye, nk’uko igihe Abisirayeli barekurwaga mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. byagaragaje ukugwa kwa Babuloni ya kera.

14. Ni iyihe gazeti itsinda ry’umurinzi wa Yehova ryakoresheje mu buryo buhambaye, kandi se, ni gute Yehova yahaye imigisha imikoreshereze yayo?

14 Itsinda ry’umurinzi buri gihe ryagiye risohoza umurimo rishinzwe ribigiranye umwete kandi rifite icyifuzo gikomeye cyo gukora ibyo gukiranuka. Muri Nyakanga 1879, Abigishwa ba Bibiliya batangiye kwandika iyi gazeti ku ncuro ya mbere, icyo gihe ikaba yaritwaga Zion’s Watch Tower and Herald of Christ’s Presence (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo). Kuva mu mwaka wa 1879 kugeza ku itariki ya 15 Ukuboza 1938, ku gifubiko cya buri nomero habaga handitsweho amagambo agira ati “ ‘wa murinzi we, ijoro rigeze he’—Yesaya 21:11.” * Mu gihe cy’imyaka 120, Umunara w’Umurinzi wagiye ukomeza kuba maso ku bihereranye n’ibintu bibera mu isi mu budahemuka hamwe n’icyo bisobanura mu buryo bw’ubuhanuzi (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Abagize itsinda ry’umurinzi w’Imana hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” bagiye bakoresha iyi gazeti mu gutangariza abantu babigiranye imbaraga ko igikorwa cyo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova binyuriye ku Bwami bwa Kristo cyegereje (Yohana 10:16). Mbese, iyo gazeti Yehova yaba yarayihaye imigisha? Ikigaragaza ko ari ko byagenze, ni uko guhera ku nomero yayo ya mbere yasohotse ari amagazeti 6.000 mu mwaka wa 1879, Umunara w’Umurinzi wariyongereye ku buryo ubu usigaye ukwirakwizwa ku isi hose ari amagazeti asaga 22.000.000 mu ndimi 132—ayo mu ndimi 121 muri izo akaba asohokera icyarimwe. Mbega ukuntu bikwiriye kuba igazeti yo mu rwego rw’idini ikwirakwizwa mu rugero rwagutse cyane kuruta izindi zose ku isi igomba kuba ari igazeti ihesha ikuzo izina ry’Imana y’ukuri, ari yo Yehova!

Igikorwa cyo kwezwa cyagiye gikorwa buhoro buhoro

15. Ni ikihe gikorwa cyo kwezwa cyagiye gikorwa buhoro buhoro cyari cyaramaze gutangira mbere y’umwaka wa 1914?

15 Mu gihe cy’imyaka igera kuri 40 kugeza igihe ubutegetsi bwo mu ijuru bwa Kristo bwatangiriye mu mwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya bari baragiye babaturwa ku nyigisho nyinshi zidashingiye kuri Bibiliya za Kristendomu, urugero nko kubatiza impinja, inyigisho yo kudapfa k’ubugingo bw’umuntu, purugatori, kubabarizwa mu muriro w’iteka n’Imana y’Ubutatu. Ariko kandi, byafashe ikindi gihe cy’inyongera cyo kurandura imyizerere idakwiriye yose. Urugero, mu myaka ya za 20, Abigishwa ba Bibiliya benshi bambaraga umudari ugaragaza ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba, kandi bizihizaga Noheli n’indi minsi mikuru ya gipagani. Icyakora, kugira ngo gahunda yo gusenga ibe itanduye, ibisigisigi byose byo gusenga ibigirwamana bigomba kurandurwa. Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya Yera, ni ryo ryonyine ukwizera n’imibereho bya Gikristo bigomba kuba bishingiyeho (Yesaya 8:19, 20; Abaroma 15:4). Kugira ikintu icyo ari cyo cyose umuntu yongera cyangwa avana ku Ijambo ry’Imana, ntibikwiriye.—Gutegeka 4:2; Ibyahishuwe 22:18, 19.

16, 17. (a) Ni ikihe gitekerezo gikocamye umurinzi yamaranye igihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo? (b) Ni ibihe bisobanuro bihuje n’ukuri by’“igicaniro” n’“inkingi” yo muri “Egiputa”?

16 Urugero rumwe ruri butsindagirize ukuntu iryo hame ari iry’ingenzi. Mu mwaka wa 1886, C. T. Russell yasohoye igitabo cyaje kwitwa The Divine Plan of the Ages, uwo mubumbe ukaba wari urimo imbonerahamwe yashyiraga isano hagati y’ibihe by’umuryango wa kimuntu na Pyramide Nini yo mu Misiri. Batekerezaga ko iyo nzu y’urwibutso ya Farawo Khufu ari yo nkingi ivugwa muri Yesaya 19:19, 20, hagira hati “uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa.” Ni irihe sano iyo pyramide yashoboraga kugirana na Bibiliya? Dufashe urugero, batekerezaga ko uburebure bw’ibirongozi bimwe na bimwe byo muri Pyramide Nini bwagaragazaga igihe ‘umubabaro mwinshi’ uvugwa muri Matayo 24:21 wari kuzatangirira, nk’uko icyo gihe babyumvaga. Hari Abigishwa ba Bibiliya bamwe na bamwe birundumuriye mu gupima ibintu binyuranye byari bigize iyo pyramide kugira ngo bamenye ibintu binyuranye, urugero nk’umunsi bari kuzagira mu ijuru!

17 Iyo pyramide bitaga Bibiliya mu Ibuye yamaze igihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo abantu babona ko ari iy’agaciro, kugeza ubwo inomero z’Umunara w’Umurinzi zo ku itariki ya 15 Ugushyingo no ku itariki ya 1 Ukuboza 1928 (mu Cyongereza), zagaragarije ko Yehova adakeneye inzu y’urwibutso y’amabuye yubatswe na ba farawo b’abapagani kandi irimo ibimenyetso bya kidayimoni bigaragaza ubupfumu bwo kuraguza inyenyeri kugira ngo yemeze ubuhamya bwatanzwe muri Bibiliya. Ahubwo, babonye ko ubuhanuzi bwa Yesaya bufite isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka. Nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 11:8, “Egiputa” ishushanya isi ya Satani. “Igicaniro cyubakiwe Uwiteka” kitwibutsa ibitambo byemewe bitangwa n’Abakristo basizwe mu gihe bari muri iyi si ari abashyitsi b’igihe gito (Abaroma 12:1 Abaheburayo 13:15, 16). Inkingi iri ‘ku rugabano rwa [Egiputa]’ yerekeza ku itorero ry’Abakristo basizwe, ari ryo rigize “inkingi y’ukuri igushyigikiye” kandi rikaba ari na ryo muhamya muri “Egiputa,” ni ukuvuga isi bari hafi kuvamo.—1 Timoteyo 3:15.

18. (a) Ni gute Yehova yatumye abigishwa ba Bibiliya b’umutima utaryarya basobanukirwa ibintu buhoro buhoro? (b) Umukristo aramutse agize ingorane zo gusobanukirwa ibisobanuro bishya byaba bitanzwe ku murongo w’Ibyanditswe, byaba ari iby’ubwenge kugira iyihe myifatire?

18 Uko imyaka igenda ihita, ni na ko Yehova akomeza kuduha ibindi bisobanuro binonosoye ku bihereranye n’ukuri, hakubiyemo no gutuma turushaho gusobanukirwa neza ijambo rye ry’ubuhanuzi (Imigani 4:18). Mu myaka ya vuba aha, twatewe inkunga yo kongera gusuzuma ibintu binyuranye kugira ngo tubisobanukirwe mu buryo bwimbitse—mu byo twasuzumye hakaba harimo ibyerekeye ab’iki gihe batazashiraho mbere yuko imperuka iza, umugani w’intama n’ihene, ikizira hamwe n’igihe kizahagararira ahera, isezerano rishya, uguhindura isura kwa Yesu n’iyerekwa ry’urusengero ruvugwa mu gitabo cya Ezekiyeli. Rimwe na rimwe, gusobanukirwa ibyo bisobanuro bihuje n’igihe bishobora kugorana, ariko kandi, uko igihe kigenda gihita, impamvu yatumye bitangwa igenda irushaho kugaragara mu gihe gikwiriye. Umukristo aramutse adasobanukiwe mu buryo bwuzuye n’ibisobanuro bishya byaba bitanzwe ku murongo w’Ibyanditswe, byaba byiza aramutse asubiyemo amagambo y’umuhanuzi Mika abigiranye ukwicisha bugufi, amagambo agira ati “nzategereza Imana impe agakiza.”—Mika 7:7.

19. Ni mu buhe buryo abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama bagaragaje ubutwari bumeze nk’ubw’intare muri iyi minsi y’imperuka?

19 Wibuke ko umurinzi ‘yavuze nk’intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye” ’ (Yesaya 21:8). Abasigaye basizwe bagaragaje ubutwari bumeze nk’ubw’intare mu gihe bashyiraga ahabona idini ry’ikinyoma kandi bakagaragariza abantu inzira igana ku mudendezo (Ibyahishuwe 18:2-5). Kubera ko bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ batanze za Bibiliya, amagazeti hamwe n’ibindi bitabo mu ndimi nyinshi—rikaba ari ryo ‘gaburo [ritangwa] igihe cyaryo’ (Matayo 24:45). Bafashe iya mbere mu gukorakoranya “[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.” Abo na bo bejeshwa amaraso y’incungu ya Yesu kandi bagaragaza ko bafite umutima nk’uw’intare mu gihe bakorera Imana umurimo wera “ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15). Ni izihe mbuto iryo tsinda rito ry’Abahamya ba Yehova basigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi, bagize mu mwaka ushize? Igice cyacu gikurikira kizabitubwira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1939, ayo magambo yarahinduwe handikwaho avuga ngo “bazamenya yuko ndi Yehova.”—Ezekiyeli 35:15, NW.

Mbese, uribuka?

Ni abahe bahamya Yehova yagiye ahagurutsa uko imyaka yagendaga ihita?

Babuloni Ikomeye ikomoka hehe?

Kuki Yehova yemeye ko Yerusalemu, umurwa mukuru w’ishyanga rye ry’abahamya urimburwa mu mwaka wa 607 M.I.C. no mu wa 70 I.C.?

Ni uwuhe mwuka wagaragajwe n’abagize itsinda ry’umurinzi wa Yehova hamwe na bagenzi babo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi”

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Abagize itsinda ry’umurinzi wa Yehova bafatana uburemere inshingano zabo