Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera gushobora guhindura imibereho yawe

Ukwizera gushobora guhindura imibereho yawe

Ukwizera gushobora guhindura imibereho yawe

“BIRASHOBOKA cyane rwose ko umuntu yagendera ku mahame meza kandi atazi Imana.” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umugore utekereza ko Imana ishobora kuba iriho, ariko ko nta wamenya ibyayo. Yavuze ko yari yarareze abana be abatoza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, nyuma y’aho na bo bakaba barareze abana babo babatoza amahame nk’ayo yo mu rwego rwo hejuru—ibyo byose bakaba barabikoze batizera Imana.

Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko atari ngombwa kwizera ko Imana iriho? Uko bigaragara, uwo muntu ni uko yabitekerezaga. Kandi ni iby’ukuri ko umuntu wese utizera Imana, atari ko byanze bikunze aba ari umuntu mubi. Intumwa Pawulo yavuze ibyerekeranye n’“abapagani” batazi Imana ariko bakaba ‘bakora iby’amategeko ku bwabo’ (Abaroma 2:14). Abantu bose—hakubiyemo n’abatekereza ko Imana ishobora kuba iriho ariko ko nta wamenya ibyayo—bavukanye umutimanama. Benshi bagerageza gukurikiza amategeko y’umutimanama wabo, kabone n’ubwo baba batizera Imana yabahaye iryo tegeko ryo mu mutima ryo kumenya icyiza n’ikibi.

Ariko kandi, kwizera ko Imana iriho mu buryo bukomeye—ukwizera gushingiye kuri Bibiliya—ni imbaraga ikomeye kurushaho isunikira umuntu gukora ibyiza kurusha ubuyobozi bw’umutimanama budafite inyunganizi. Ukwizera gushingiye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, kumenyesha umutimanama ibigomba gukorwa, kugatuma urushaho kubangukirwa no gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’icyiza n’ikibi (Abaheburayo 5:14). Byongeye kandi, ukwizera guha abantu imbaraga kugira ngo bakomeze kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru mu gihe baba bahanganye n’ibigeragezo byinshi. Urugero, mu kinyejana cya 20, ibihugu byinshi byagiye byigarurirwa n’ubutegetsi bwa gipolitiki bwononekaye, bwagiye buhatira abantu, uko bigaragara basaga n’aho ari beza, gukora ibikorwa biteye ubwoba by’agahomamunwa. Nyamara abantu bizeraga Imana by’ukuri banze guteshuka ku mahame yabo, kabone n’ubwo byabaga bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Byongeye kandi, ukwizera gushingiye kuri Bibiliya gushobora guhindura abantu. Gushobora gucungura ubuzima busa n’ubwazimiye, kandi gushobora gufasha abantu kwirinda kugwa mu makosa akomeye. Reka dusuzume ingero nke.

Ukwizera gushobora guhindura imibereho yo mu muryango

“Binyuriye ku kwizera kwanyu, mwageze ku bintu bitashobokaga.” Ibyo byavuzwe n’umucamanza wo mu Bwongereza igihe yatangazaga imyanzuro yari yafashe ku kibazo cyo kurera abana ba John na Tania. Igihe John na Tania batangiraga gukurikiranwa n’ubutegetsi, babanaga batarashyingiranywe kandi mu rugo rwabo byari ibicika. John wari wifitiye ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingeso yo gukina urusimbi, yari yarayobotse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha mu ngeso ze mbi. Ntiyitaga ku bana be no ku mugore we. None se ni ikihe “gitangaza” cyari cyabayeho?

Igihe kimwe John yumvise umwana muto wa mukuru we avuga ibihereranye na Paradizo. Yagize amatsiko maze ajya kubaza ababyeyi b’uwo mwana. Abo babyeyi ni Abahamya ba Yehova, kandi bafashije John kwiga ibihereranye na paradizo muri Bibiliya. Buhoro buhoro, John na Tania batangiye kugira ukwizera gushingiye kuri Bibiliya, ukwizera kwaje guhindura imibereho yabo. Barashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banesha ingeso zabo mbi. Abategetsi bagenzuraga urugo rwabo, babonye ikintu runaka mu gihe gito mbere y’aho cyari kuba gisa n’aho kidashoboka—basanze ari umuryango wishimye utuye mu rugo rufite isuku, mbega ari ahantu hemewe ho kurerera abana. Umucamanza yavugishije ukuri ubwo yavugaga ko ukwizera gushya kwa John na Tania ari “igitangaza.”

Ku birometero bibarirwa mu bihumbi uvuye mu Bwongereza, umugore ukiri muto utuye mu karere k’Amajyepfo y’u Burengerazuba bw’Aziya no mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Afurika, yari ari hafi kwinjira mu mubare w’abantu bateye agahinda. Yari arimo ateganya kwinjira mu mubare w’abantu babarirwa muri za miriyoni batana buri mwaka. Yari afite umwana, ariko umugabo we yaramurutaga cyane. Kubera iyo mpamvu, bene wabo bari barimo bamutera inkunga yo gutana n’umugabo we, kandi mu by’ukuri yari yaratangiye gukora gahunda zo kubigenza atyo. Icyakora, yiganaga Bibiliya n’umwe mu Bahamya ba Yehova. Igihe uwo Muhamya yamenyaga uko ibintu byari byifashe, yamusobanuriye icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ishyingiranwa—urugero, nko kuba ishyingiranwa ari impano ikomoka ku Mana, kandi rikaba atari ikintu kigomba guseswa bitewe n’impamvu iyo ari yo yose idafashije (Matayo 19:4-6, 9). Uwo mugore yaribwiye mu mutima we ati ‘ntibisanzwe, kubona uyu mugore utari uwo muryango wacu arimo agerageza kubaka umuryango wacu mu gihe abo dufitanye isano rya bugufi bashaka kuwusenya.’ Ukwizera kwe gushya yari amaze kugira kwamufashije kurokora ishyingiranwa rye.

Imibare iteye agahinda igira ingaruka ku mibereho yo mu muryango, ni ihereranye no gukuramo inda ku bushake. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko ugereranyije, buri mwaka nibura inda miriyoni 45 zikurwamo ku bushake. Ikintu cyose nk’icyo ni amahano. Ubumenyi butangwa na Bibiliya bwafashije umugore wo muri Filipine kwirinda kujya muri uwo mubare.

Uwo mugore yahuye n’Abahamya ba Yehova, yemera agatabo kitwa Ni Iki Imana Idusaba? * gakoreshwa mu kuyobora icyigisho cya Bibiliya, maze atangira kwiga Bibiliya. Hashize amezi runaka nyuma y’aho, yasobanuye impamvu yemeye icyigisho cya Bibiliya. Igihe Abahamya basuraga uwo mugore ku ncuro ya mbere yari atwite, ariko we n’umugabo we bari barafashe icyemezo cyo gukuramo uwo mwana. Ariko kandi, ifoto y’umwana utaravuka iri ku ipaji ya 24 y’ako gatabo, yakoze uwo mugore ku mutima. Ibisobanuro biherekeje iyo foto bishingiye kuri Bibiliya by’uko ubuzima ari ubwera bitewe n’uko ‘[Imana] ari isoko y’ubugingo,’ byamwemeje ko agomba kureka umwana we. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ubu ni umubyeyi w’umwana mwiza, ufite amagara mazima.

Ukwizera gufasha abantu b’insuzugurwa

Muri Etiyopiya, hari abagabo babiri baje gusenga bambaye ibicabari mu materaniro yari yayobowe n’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’amateraniro, Umuhamya umwe yarabasanze arabibwira mu buryo bwa gicuti. Abo bagabo bamusabye ko yagira icyo abihera. Uwo Muhamya ntiyabahaye amafaranga, ahubwo yabahaye ikintu cyiza kurushaho. Yabateye inkunga yo kwihingamo umuco wo kwizera Imana, uko kwizera kukaba “kurusha izahabu igiciro cyinshi” (1 Petero 1:7). Umwe muri bo yarabyitabiriye, maze atangira kwiga Bibiliya. Ibyo byahinduye imibereho ye. Igihe yatangiraga gukura mu bihereranye no kwizera, yaretse kunywa itabi, gusinda, ubwiyandarike no gukoresha khat (ikiyobyabwenge cyo mu rwego rwa mayirungi). Aho gusabiriza yitoje kwirwanaho none ubu asigaye afite imibereho irangwa n’isuku kandi aritunze.

Mu Butaliyani, hari umugabo w’imyaka 47 wari warakatiwe igifungo cy’imyaka icumi, kandi yari afungiye mu bitaro by’imfungwa zifite ibibazo byo mu mutwe. Umwe mu Bahamya ba Yehova wahawe uburenganzira bwo kwinjira muri za gereza kugira ngo atange ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka yiganye na we Bibiliya. Uwo mugabo yagize amajyambere mu buryo bwihuse. Ukwizera kwahinduye imibereho ye cyane, ku buryo izindi mfungwa ubu zisigaye zimwiyambaza kugira ngo azigire inama y’ukuntu zakemura ibibazo byazo. Ukwizera kwe gushingiye kuri Bibiliya kwatumye abayobozi ba gereza bamwubaha, bamuha agaciro kandi baramwiringira.

Mu myaka ya vuba aha, ibinyamakuru byagiye byandika inkuru zihereranye n’intambara zo muri Afurika zishyamiranya abaturage. Inkuru ziteye ubwoba mu buryo bwihariye, ni iz’abana b’abahungu bakiri bato bahabwa imyitozo bakaba abasirikare. Abo bana bahabwa ibiyobyabwenge, bagakorewa ibikorwa by’urugomo kandi bagahatirwa kugaragariza abo bagira icyo bapfana imyifatire ya kinyamaswa, kugira ngo bamenye neza niba abo bana ari indahemuka ku gatsiko barwanira konyine. Mbese, ukwizera gushingiye kuri Bibiliya gufite imbaraga zihagije ku buryo kwahindura imibereho ya bene abo bana? Nibura ku bihereranye n’abana babiri, kwarazigize.

Muri Liberiya, uwitwa Alex yari umuhereza muri Kiliziya Gatolika. Ariko kandi, igihe yari afite imyaka 13 yinjiye mu gatsiko karwanaga maze aza kuba umwana w’umusirikare warahiriwe. Kugira ngo abe intwari ku rugamba, yiyambazaga abarozi. Alex yabonye ukuntu benshi muri bagenzi be bishwe, ariko we yararokotse. Mu mwaka wa 1997, yahuye n’Abahamya ba Yehova kandi asanga bo batamusuzugura. Ahubwo bamufashije kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’urugomo. Alex yavuye mu gisirikare. Igihe ukwizera kwe kwatangiraga gukura, yakurikije itegeko rya Bibiliya rigira riti ‘uzibukire ibibi, ukore ibyiza, ushake amahoro, uyakurikire.”—1 Petero 3:11.

Hagati aho, uwitwa Samson wari warahoze ari umusirikare w’umwana yageze mu mujyi Alex yari atuyemo icyo gihe. Yari yarahoze muri korari, ariko mu mwaka wa 1993 aba umusirikare, maze yirundumurira mu biyobyabwenge, ubupfumu n’ubwiyandarike. Mu mwaka wa 1997 yasubijwe mu buzima busanzwe. Samson yari arimo yerekeza i Monronvia agiye kwinjira mu rwego rwihariye rushinzwe umutekano ubwo incuti ye yamugiraga inama yo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kandi ingaruka yabaye iy’uko yatangiye kwihingamo ukwizera gushingiye kuri Bibiliya. Ibyo byatumye agira ubutwari bwo kureka imyifatire ye ya gashozantambara. Alex na Samson bombi ubu bafite amahoro mu mibereho yabo n’ingeso nziza. Mbese, hari ikindi kintu icyo ari cyo cyose, uretse ukwizera gushingiye kuri Bibiliya, cyashoboraga guhindura imibereho yari yarabaye nk’iy’inyamaswa bene ako kageni?

Ukwizera gukwiriye

Izo zari ingero nke gusa mu zindi nyinshi, nyinshi cyane umuntu ashobora gutanga kugira ngo agaragaze imbaraga z’ukwizera nyakuri gushingiye kuri Bibiliya. Birumvikana ariko ko atari buri wese wihandagaza gusa avuga ko yizera Imana, ubaho mu buryo buhuje n’amahame yo mu rwego rwo hejuru ya Bibiliya. Koko rero, hari abantu bamwe batemera ko Imana ibaho bashobora kugira imibereho myiza cyane kurusha abantu bamwe na bamwe biyita Abakristo. Ibyo biterwa n’uko ukwizera gushingiye kuri Bibiliya gukubiyemo byinshi birenze ibyo kwihandagaza gusa umuntu avuga ko yizera Imana.

Intumwa Pawulo yavuze ko kwizera ari “ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Ku bw’ibyo rero, kwizera bikubiyemo kwiringira mu buryo bukomeye ibintu bitaboneka—umuntu ashingiye ku bihamya bidashidikanywa. Cyane cyane bikubiyemo kutagira ugushidikanya uko ari ko kose ku birebana no kuba Imana ibaho, ko itwitaho, kandi ko izaha umugisha abakora ibyo ishaka. Nanone kandi, iyo ntumwa yagize iti “utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”—Abaheburayo 11:6.

Uko ni ko kwizera kwahinduye imibereho ya John na Tania, hamwe n’abandi bavuzwe muri iki gice. Kwatumye bisunga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, bafite icyizere cyuzuye, kugira ngo ibayobore mu birebana no gufata imyanzuro. Kwabafashije kugira ibyo bigomwa by’akanya gato kugira ngo batava aho bagira imyifatire ibanogeye ariko mibi. N’ubwo ibyo bintu byagiye biba ku bantu batandukanye, byose byatangiye kimwe. Umwe mu Bahamya ba Yehova yiganye Bibiliya n’abo bantu, maze baza kugera ubwo bibonera ukuri kw’ibyo Bibiliya ivuga muri aya magambo ngo ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Imbaraga z’Ijambo ry’Imana zafashije buri wese muri abo bantu kugira ukwizera gukomeye kwahinduye imibereho ye ikarushaho kuba myiza.

Abahamya ba Yehova bakorera mu bihugu hamwe n’ibirwa byo mu nyanja bisaga 230. Baragutumirira kugira icyigisho cya Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko bemera badashidikanya ko ukwizera gushingiye kuri Bibiliya gushobora gutuma imibereho yawe na yo ihinduka cyane ikarushaho kuba myiza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Kanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Amafoto yo ku ipaji ya 3]

Ukwizera gushingiye kuri Bibiliya guhindura imibereho ikaba myiza kurushaho

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

Title card of Biblia nieświeska by Szymon Budny, 1572