Balene y’ingore n’icyana cyayo

Mbega amafi!

Mbega amafi!

Guhera muri Nyakanga, balene z’ingore ziza ku nkombe y’amajyepfo ya Santa Catarina muri Burezili. Izo balene ziba ziturutse kure cyane ahagana kuri Antaragitika. Ziba zizanywe no kuhabyarira cyangwa kuhonkereza ibyana byazo, kuko haba amazi make. Abaturage bo muri ako gace na ba mukerarugendo, bamara amezi runaka ku mwaro cyangwa ku bitare bihanamye, bitegereza uko izo balene n’ibyana byazo biruhuka cyangwa bikinagira mu mazi. *

Zikunda gukora siporo

Balene y’ingore ishobora kugira metero 16 z’uburebure, mbese ikaba ireshya na bisi ebyiri zifatanye kandi igapima toni zigera kuri 80. Ikunze kuba ifite umubiri wirabura, rimwe na rimwe ikagira utubara tw’igitare ku nda. Ifite igihanga kinini, kingana na kimwe cya kane cy’uburebure bwayo bwose. Ifite umunwa muremure kandi wihese. Ntigira ibyubi ku mugongo nk’iby’ibindi bifi byo mu bundi bwoko . Iyo yoga, igenda izamura umurizo wayo ubundi ikawumanura, aho kuwujyana hirya no hino nk’uko andi mafi abigenza. Nanone iyo igiye guhindura icyerekezo, ikoresha ibyubi by’ahagana ku mutwe nk’uko indege zibigenza.

Nubwo iyo balene ari nini cyane, kwinyagambura birayorohera bigatuma ikora siporo zinogeye ijisho. Ishobora kumara igihe kirekire yoga igihimba kiri mu mazi, naho umurizo uri hejuru. Nanone ikubita umuvumba amazi akazamuka ukabona birashimishije. Uretse ibyo, ishobora kuburuka mu mazi, ubundi ikongera igacubira, ku buryo n’uri ikantarange abibona bikamushimisha.

Ibintu byihariye biyiranga

Ku mutwe wayo hari ibimamara by’umweru cyangwa by’umuhondo bitwikiriye uruhu. Karina Groch, umuhuzabikorwa w’umushinga wo muri Burezili wita kuri izo balene, yaravuze ati “buri balene iba ifite ibimamara bitandukanye n’iby’indi, mbese nk’uko nta muntu ugira igikumwe kimeze nk’icy’undi. Iyo zije ku nkombe aho dukorera, turazifotora amafoto tukayabika.”

Abahanga mu binyabuzima bavuze ko badashobora kumenya imyaka ziba zifite iyo zapfuye, bitewe n’uko zitagira amenyo. Bavuga ko ugereranyije izo balene zirama imyaka igera kuri 65. *

Uko zirya na byo ntibisanzwe

Izo balene zitungwa n’udukoko two mu mazi. Zifite ikintu kiba mu kanwa kiyungurura ibyokurya kikabivangura n’amazi. Icyo kintu kimeze nk’uburoso kiba ku rusenge rw’akanwa kandi gifite ubwoya bwinshi, kiba ku rwasaya rwo hejuru. Kubera ko zoga zasamye, amazi yinjira mu kanwa maze bwa bwoya bukayayungurura, hagasigara udusimba, nuko ikaba ibonye icyo irya. Ubwo buryo butuma balene imwe ishobora kurya toni zigera kuri ebyiri z’udusimba ku munsi!

Muri Mutarama no muri Gashyantare, balene zo mu majyepfo zishakisha ibyokurya mu nyanja ya Antaragitika kandi zikibikira ibinure mu mubiri. Ibyo binure bizifasha gushyuha mu gihe ziri mu mazi akonje, zakwimuka bikazibera ibivumbikisho.

Izina ryazo ryakomotse he?

Kuva mu kinyejana cya 18, balene zo mu gice cy’isi cy’epfo zarahizwe cyane. Bazitaga balene zitagoye kuko kuzihiga byari byoroshye. Kuki byari byoroshye? Ni uko zigenda buhoro ku buryo n’abarobyi bakoreshaga ubwato bw’ibiti bashoboraga kuzifata. Nanone, izo balene zitandukanye n’izindi kuko iyo zipfuye zikomeza kureremba hejuru y’amazi bitewe n’uko —zifite ibinure byinshi cyane. Ibyo byatumaga abarobyi bazikururira ku nkombe mu buryo bworoshye.

Nanone kandi, izo balene n’amavuta yazo byaragurwaga cyane. Amavuta yazo yakoreshwaga mu matara yo ku mihanda no mu bindi bintu. Izo balene zagiye zikorwamo ibintu byinshi urugero nk’amasutiye, imitaka n’ibindi kandi kuko ziba ari nini, imwe yavagamo ibikoresho byinshi.

Icyakora mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, izo balene zarahizwe bituma zigabanuka cyane, amaherezo ntizongera kuboneka ku isoko. Mu wa 1973, isoko ryazo ryari risigaye muri Burezili ryarafunzwe. Nubwo hari amoko yazo agenda yiyongera, hari andi yugarijwe n’abayahiga.

Iyo balene ni urugero ruhebuje rugaragaza ukuntu ku isi hari amoko menshi y’ibinyabuzima bihambaye. Ibyo bigaragaza ubwenge n’ububasha bw’uwabiremye, ari we Yehova Imana.—Zaburi 148:7.

^ par. 2 Nanone izo balene ziba ku nkombe za Arijantina, Ositaraliya, Afurika y’Epfo, Uruguay no mu birwa bya Auckland.

^ par. 8 Abahanga mu bya siyansi bavuga ko hari amoko atatu y’izo balene. Uretse izitwa Eubalaena australis zo mu gice cy’isi cy’epfo, hari n’izitwa Eubalaena glacialis na Eubalaena japonica ziba mu gice cy’isi cya ruguru.