AMAHAME YO MURI BIBILIYA YAGUFASHA KWIMAKAZA AMAHORO
ITOZE GUHA AGACIRO UWO MWASHAKANYE
“Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:3, 4.
“Ni ngombwa kubona ko uwo mwashakanye ari uw’agaciro kuruta abandi bose ndetse nawe ubwawe.—C. P., umaze imyaka 19 ashatse.
JYA UMUTEGA AMATWI KANDI WAKIRE IBITEKEREZO BYE
‘Ujye ukomeza ubibutse be kuba ba gashozantambara, ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.’—Tito 3:1, 2.
“Nubwo ibibazo bitabura mu rugo, uko mubiganiraho ni byo bizabafasha kubikemura. Bityo rero, mukwiriye kwihanganirana.”—G. A., umaze imyaka 27 ashatse.
NTUKITABAZE INKONI CYANGWA IBITUTSI
“Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” —Abakolosayi 3:8.
“Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. . . . kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.”—Luka 6:38.
“Umugabo wanjye azi ibinshimisha kandi akunda kuntungura akampa impano. Ibyo bituma nkora uko nshoboye kugira ngo mushimishe. Mu rugo rwacu duhora duseka kandi twishimye.”—H. K., umaze imyaka 44 ashatse.
KOMEZA KWIMAKAZA AMAHORO IWAWE
Imiryango yagiranye ikiganiro na Nimukanguke! ni mike cyane. Hari indi miryango ibarirwa muri za miriyoni Bibiliya yafashije kugira urugo rwiza.* Hari abantu batari babanye neza mu miryango yabo , ariko baje kwibonera ko kwimakaza amahoro bibafasha kurwubaka. Nk’uko Bibiliya ibivuga “abimakaza amahoro bagira ibyishimo.” —Imigani 12:20.
^ par. 24 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no kugira urugo rwiza, reba igice cya 14 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kiboneka no kuri www.jw.org/rw. Nanone reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > INAMA ZIGENEWE UMURYANGO.