Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwenge burahamagara—Ese wumva ijwi ryabwo?

Ubwenge burahamagara—Ese wumva ijwi ryabwo?

“Mbese ubwenge ntibukomeza guhamagara, n’ubushishozi bugakomeza kumvikanisha ijwi ryabwo? Buhagarara ahirengeye, ku nzira, mu mahuriro y’imihanda . . . , bugakomeza kurangururira ijwi iruhande rw’imiryango.”IMIGANI 8:1-3.

UBWENGE nta cyo wabunganya. Turamutse tutabufite, twajya dukora amakosa buri gihe. Ariko se ubwenge nyakuri twabukura he? Muri iyo mirongo, umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yavugaga ibyerekeye ubwenge butagereranywa bw’Umuremyi wacu. Abantu bose bashobora kubona ubwo bwenge mu gitabo cyihariye ari cyo Bibiliya. Suzuma ibintu bikurikira:

  • Hari igitabo cyavuze ko Bibiliya ari cyo “gitabo cyakwirakwijwe kurusha ibindi mu mateka. Cyahinduwe kenshi kandi gihindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose” (The World Book Encyclopedia). Bibiliya yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi 2.600, ku buryo abantu barenga 90 ku ijana by’abatuye isi bashobora kuyibona.

  • Nanone ubwenge ‘bukomeza guhamagara’ nyaguhamagara. Muri Matayo 24:14 hagira hati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka [y’iyi si] ibone kuza.”

Ubwo “butumwa bwiza” ni ubwenge nyakuri kuko bugaragaza uko Imana izakemura ibibazo by’abantu mu buryo burangwa n’ubwenge ikoresheje Ubwami bwayo. Ubwo Bwami ni ubutegetsi bw’Imana buzategeka isi yose. Icyo gihe isi yose izaba itegekwa n’ubutegetsi bumwe (Daniyeli 2:44; 7:13, 14). Ni yo mpamvu Yesu Kristo yasenze agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”Matayo 6:9, 10.

Abahamya ba Yehova bishimira gutangaza Ubwami bw’Imana mu bihugu 239. Koko rero, ubwenge, ni ukuvuga ubwenge bw’Imana, mu by’ukuri “burahamagara,” yewe bugahamagarira n’“iruhande rw’imiryango.” Ese wumva ijwi ryabwo?