Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW Library (Android)

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW Library (Android)

JW Library ikorana n’ibikoresho bifite porogaramu zikurikira:

  • Android 4.1 cyangwa kuzamura

  • iOS 9 cyangwa kuzamura

  • Windows 10 verisiyo 1709 cyangwa kuzamura

Mu rwego rwo kugira ngo JW Library igire umutekano kandi ikomeze gukora neza, ntizongera gukorana n’ibikoresho bifite porogaramu zishaje. Hari igihe twongera ibisabwa kugira ngo porogaramu ya JW Library ikore neza. Ku bw’ibyo turabatera inkunga yo guhuza n’igihe ibikoresho byanyu, mugashyiramo porogaramu zifite verisiyo igezweho. Niba udashoboye guhuza n’igihe igikoresho cyawe ngo kigemo porogaramu ifite verisiyo yanyuma ikorana na JW Library, ushobora gukomeza kuyikoresha mu gihe runaka. Icyakora ntuzongera kubona ibishya kuri porogaramu ya JW Library.

 

Indimi nshya zigenda zijyamo buhoro buhoro. Kugira ngo urebe urutonde rw’indimi ibitabo birimo, kanda ahanditse ngo Indimi.

Ayo mabara ahuje n’amatsinda umunani ibitabo bya Bibiliya byashyizwemo nk’uko bisobanurwa mu Kibazo cya 19 cyo mu Nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana.

 

Bibiliya yitwa Kingdom Interlinear ikorana gusa n’ibikoresho bikoresha Android verisiyo ya 4.0 n’izasohotse nyuma yaho.

 

JW Library ikora kimwe ku bikoresho byose bifite porogaramu zitandukanye. Icyakora, hari ibintu bigize JW Library n’ibindi bigenda binonosorwa kuri yo, maze bigashyirwa kuri izo porogaramu mu bihe bitandukanye.

 

Yego. Ushobora kubika ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, mu mabara, ibyo ukunze gukoresha n’utumenyetso washyize ku mafayili wabitse. Ifayili wabitse ushobora kongera kuyibona ku gikoresho ukoresha cyangwa ku kindi gikoresho.

 

Oya. Kugeza ubu, ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, aho washyize amabara, ibyo ukunda gukoresha n’aho washyize utumenyetso ntibihita byijyana mu bindi bikoresho byawe.

 

Ikibazo: Hari igihe umara gushyira verisiyo nshya ya JW Library mu gikoresho cyawe, ukabwirwa ko ibyo wanditse n’aho wateguye byagiye. Ntushobora kubona ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, ibyo washyize mu ibara, ibyo ukunda n’aho washyize utumenyetso.

Igisubizo: Gushyiramo verisiyo nshya bishobora gukemura icyo kibazo. Shyira verisiyo nshya mu gikoresho cyawe, ubundi ukurikize amabwiriza agaragara kuri ekara arebana no kugarura ibyo wanditse n’ibyo washyize mu ibara.

 

Inshuti yawe imenyereye gukoresha JW Library ishobora kugufasha. Niba ntayo ufite reba kuri contact our nearest branch office.