Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko washyira JW Library mu gikoresho cyawe utanyuze mu bubiko bwa porogaramu—Android

Uko washyira JW Library mu gikoresho cyawe utanyuze mu bubiko bwa porogaramu—Android

Niba wifuza gushyira JW Library mu gikoresho cyawe cya Android utanyuze mu bubiko busanzwe bwa porogaramu, urugero nka Google Play Store cyangwa Amazon Appstore, ushobora kuyishyiramo mu bundi buryo ukoresheje JW Library Android package (APK).

Kugira ngo uyishyiremo ukoresheje JW Library APK, bisaba ko ujya muri setingi z’igikoresho cyawe, ukemeza ahavuga ngo “install unknown apps” cyangwa “allow installation from unknown sources.” Niba wifuza kumenya uko bikorwa, reba mu mabwiriza y’igikoresho cyawe cya Android.

Kora ibi bikurikira kugira ngo uvane JW Library APK kuri interineti, maze uyishyire mu gikoresho cyawe:

  1. Kanda ahanditse ngo Vanaho kuri iyi paji kugira ngo APK ibikwe ku gikoresho cyawe.

  2. Jya aho APK ibitse mu gikoresho cyawe, maze uyikandeho kugira ngo JW Library ige mu gikoresho cyawe.

Numara gushyiramo JW Library APK, uge ureba buri gihe ko hari verisiyo nshya y’iyi porogaramu ihari. Dore uko wabigenza:

  1. Jya muri Settings za JW Library kugira ngo urebe verisiyo usanganwe.

  2. Niba umubare wa verisiyo usanganwe ari muto ugereranyije n’uwagaragajwe hasi aha, jya kuri interineti uvaneho APK ukurikije ibyavuzwe haruguru.

Verisiyo 14.3.2 (430008)