Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wahangana n’ubukene

Uko wahangana n’ubukene

 Ese ihungabana ry’ubukungu ryaba ryaratumye uhura n’ubukene? Ibyorezo by’indwara, ibiza, amacakubiri ashingiye kuri poritiki n’intambara, byatumye ubukungu buhungabana. Amafaranga umuntu yabonaga iyo agabanutse, bishobora kumuhangayikisha ariko inama ziboneka muri Bibiliya zishobora kumufasha.

1. Jya wemera ko ibintu byahindutse.

 Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Namenye uko umuntu agira byinshi n’uko aba mu bukene.’—Abafilipi 4:12.

 Nubwo waba utagifite amafaranga menshi nk’ayo wajyaga ubona, ushobora kwitoza kubaho uhuje n’ayo ufite. Niwemera ko ibintu byahindutse, wowe n’umuryango wawe mugahuza n’imimerere muzabyihanganira.

 Jya umenya niba hari imfashanyo ushobora guhabwa na leta cyangwa indi miryango. Jya uhita ubyitabira kuko akenshi abatanga imfashanyo badatinda.

2. Muge mukorera hamwe nk’abagize umuryango.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.”—Imigani 15:22.

 Jya uganira n’uwo mwashakanye n’abana ku bibazo muhanganye na byo. Ibyo bizafasha buri wese mu bagize umuryango kubyakira no gufashanya. Nimukorera hamwe bizatuma mudasesagura, maze mukoreshe neza amafaranga mufite.

3. Mukore urutonde rw’ibyo mukeneye.

 Ihame ryo muri Bibiliya: Jya ‘wicara ubare ibyo uzatanga.’—Luka 14:28.

 Mu gihe amafaranga wari ufite agabanutse, biba byiza iyo umenye uko wakoresha make usigaranye. Muge mukora urutonde rw’ibyo muteganya kugura muri uko kwezi mukurikije amafaranga mwinjiza. Hanyuma mwandike ayo mwari musanzwe mukoresha buri kwezi n’ibyo mwajyaga mugura, nubwo muzi ko ibintu bishobora guhinduka. Muri urwo rutonde rw’ibyo uteganya kugura buri kwezi, jya uteganya amafaranga ya kugoboka mu gihe hagize ikigutungura.

 Inama: Mu gihe ukora urutonde rw’ibyo muzakoresha amafaranga ntukibagirwe gushyiramo n’ayo ukoresha mu tuntu duto. Ushobora gutangazwa n’amafaranga ukoresha muri utwo tuntu duto. Urugero, hari umugabo wasanze yarakoreshaga amafaranga menshi buri mwaka agura shikareti.

4. Jya ureba iby’ingenzi kurusha ibindi kandi ugire ibyo uhindura.

 Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Mumenye iby’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

 Gereranya amafaranga winjiza n’ayo ukoresha. Reba niba hari ibyo wagabanya cyangwa ukabireka kugira ngo ubashe kubaho uhuje n’amafaranga winjiza. Genzura ibi bikurikira:

  •   Amafaranga ukoresha mu ngendo. Niba ufite imodoka zirenze imwe ntiwagira iyo ugurisha? Niba ufite imodoka ihenze ntiwayigurisha ukagura idahenze? Ese ushobora kujya utega bisi cyangwa ugakoresha igare, imodoka ukayireka burundu?

  •   Imyidagaduro. Ese ushobora kumara igihe utagura ifatabuguzi rya interineti na tereviziyo? Ese ushobora kubona ubundi buryo bwabisimbura buhendutse? Urugero, hari firimi, ibitabo byo mu rwego rwa eregitoroniki n’ibyafashwe amajwi bitagurishwa.

  •   Ibyo ukenera. Muganire mu muryango uko mwagabanya amazi mukoresha, umuriro na lisansi. Kuzimya amatara mudakoresha no gukoresha amazi make mwoga bizatuma mukoresha neza amafaranga.

  •   Ibyokurya. Ntugakunde kurya muri resitora. Ahubwo jya ubyitekera mu rugo. Jya utegura mbere y’igihe ibyo uzajya urya, niba bishoboka uhahire rimwe kandi nuteka ibisigaye, uge ubibika ntukabimene. Jya wandika ibyo uri buhahe kuko bizagufasha kutagura ibyo utateganyije. Jya ugura imbuto n’imboga igihe byeze kuko ari bwo biba bihendutse. Ntukagure ibyokurya bidafashije. Uge ureba niba utakora akarima k’igikoni.

  •   Imyenda. Jya ugura imyenda ari uko iyo wari ufite yashaje, aho kuyigura kuko ubonye ari yo igezweho. Jya ujya kuyigura igihe abacuruzi bagabanyije ibiciro cyangwa ugurire mu masoko acuruza caguwa. Jya wanika imyenda ku zuba, mu gihe ikirere kimeze neza, aho gukoresha imashini yumutsa.

  •   Ibyo uteganya kugura. Mbere yo kugura ikintu jya wibaza uti: “Ese mfite ubushobozi bwo kukigura? Ese ndagikeneye?” Ese ntiwaba uretse kugura cyangwa gusimbuza ibikoresho mukoresha mu rugo, ibya eregitoroniki cyangwa imodoka? Cyangwa se ntiwagurisha ibyo mutagikoresha? Ibyo bizagufasha gukoresha neza amafaranga mufite.

 Inama: Mu gihe amafaranga wakoreshaga agabanutse, byaba byiza ucitse ku ngeso zituma umuntu akoresha amafaranga menshi, urugero nko kunywa itabi, gukina urusimbi no kunywa inzoga nyinshi. Kugira ibyo uhindura bizatuma ukoresha neza amafaranga yawe kandi bitume ugira n’ubuzima bwiza.

5. Jya wihatira kumenya ibyo Bibiliya yigisha.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

 Bibiliya itugira inama nziza igira iti: ‘ubwenge ni uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi; ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite’ (Umubwiriza 7:12). Ubwo bwenge buboneka muri Bibiliya kandi abantu benshi babonye ko gukurikiza inama itanga byabafashije kudahangayikishwa n’ibibazo by’amafaranga.—Matayo 6:31, 32.