Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibimenyetso bifatanya bya kera byabaga bimeze bite?

Ibimenyetso bifatanya bya kera byabaga bimeze bite?

 Ibyo bimenyetso byabaga ari ibikoresho bito bishushanyijeho ibintu bashaka kwandika ahantu, bakabyomeka ku kintu ahanini cyabaga kiriho ibumba cyangwa ibishashara. Ibyo bimenyetso byabaga bitandukanye. Hari ibyabaga bikoze mu ishusho ya kare, umwiburungushure cyangwa bikoze nk’umutwe w’igisimba. Abantu babiteraga ku kintu kugira ngo bagaragaze nyira cyo, cyangwa ngo bemeze ko ikintu ari ukuri, kandi babishyiraga ku bikapu kugira ngo batabyiba, bakabishyira ku miryango cyangwa ku mva.

Ikimenyetso gifatanya cy’umwami w’umuperesi Dariyo wa I arimo guhiga, n’ikibaho kiriho ibumba bacyometseho

 Ibyo bimenyetso bifatanya, byakorwaga mu bintu bitandukanye. Urugero nko mu magufwa, mu mabuye asanzwe, mu mabuye y’agaciro, mu byuma, cyangwa mu biti. Hari igihe ikimenyetso gifatanya cyabaga cyanditseho amazina ya nyiri ikintu cyangwa aya se. Hari n’ibimenyetso bifatanya byagaragazaga icyo nyiri ikintu yakoraga.

 Kugira ngo inyandiko runaka igire agaciro, nyirayo yagombaga gushyira icyo kimenyetso ku ibumba cyangwa ku bishashara cyangwa se ku kindi kintu cyorohereye yabaga yashyize kuri iyo nyandiko (Yobu 38:14). Iryo bumba cyangwa ibyo bishashara, byumiraga kuri iyo nyandiko, ku buryo nta wundi muntu washoboraga kuyiyitirira.

Ibimenyetso bifatanya byashoboraga gukoreshwa mu gutanga ububasha

 Iyo umuntu yahabwaga ikimenyetso gifatanya yabaga ahawe ububasha. Urugero, reka turebe uko byagenze kuri Farawo wari umwami wa Egiputa n’umuhungu w’umukurambere Yakobo, ari we Yozefu. Yozefu yabaye umucakara muri Egiputa. Nyuma yaho yaje gufungwa azira amaherere. Icyakora hashize igihe, Farawo yaramurekuye maze amugira Minisitiri w’Intebe. Icyo gihe Farawo yakoze iki? Bibiliya igira iti: “Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso ayambika Yozefu” (Intangiriro 41:42). Kubera ko iyo mpeta yari iriho ikimenyetso cy’umwami, byatumye Yozefu agira ububasha bwo gusohoza inshingano ikomeye yari ahawe.

 Umwamikazi Yezebeli wo muri Isirayeli ya kera yakoresheje ikashe y’umugabo we, kugira ngo agere ku mugambi we mubisha wo kwica Naboti. Yanditse inzandiko mu izina ry’umwami Ahabu, wari umugabo we, azoherereza bamwe mu bakuru ba Isirayeli, abategeka ko bagombaga gushinja Naboti bamubeshyera ko yavumye Imana. Yashyize ikimenyetso gifatanya cy’umwami kuri izo nzandiko, bituma agera ku mugambi we mubisha.—1 Abami 21:5-14.

 Umwami w’umuperesi Ahasuwerusi, na we yajyaga akoresha impeta ye iriho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo yemeze ko yatanze itegeko ridakuka.—Esiteri 3:10, 12.

 Umwanditsi wa Bibiliya witwa Nehemiya yavuze ko abatware b’Abisirayeli, Abalewi n’abatambyi bateye kashe ku nyandiko kugira ngo bagaragaze ko bari bemeye gukora ibyari muri iyo nyandiko.—Nehemiya 1:1; 9:38.

 Nanone muri Bibiliya havugwamo ahantu habiri hakoreshejwe ibimenyetso bifatanya, kugira ngo babuze abantu kwinjira ahantu runaka. Igihe bajugunyaga Daniyeli mu rwobo rw’intare, ‘bazanye ibuye barishyira ku munwa w’urwo rwobo.’ Nyuma yaho Umwami Dariyo wategekaga u Bumedi n’u Buperesi ‘yashyizeho ikimenyetso gifatanya cy’impeta ye n’icy’impeta y’abatware be, kugira ngo hatagira igihinduka ku birebana na Daniyeli.’—Daniyeli 6:17.

 Nanone igihe bashyinguraga Yesu, abanzi be bashyize ku mva ye ibuye bararumanya kugira ngo hatagira uyinjiramo (Matayo 27:66). Igitabo gitanga ibisobanuro ku ivanjiri ya Matayo cyanditswe na David L.Turner cyagize kiti: “Niba icyo kimenyetso gifatanya cyari icy’abategetsi b’Abaroma ubwo cyari gikozwe mu ibumba cyangwa mu gishashara kandi bagishyize hagati y’ibuye n’umuryango w’imva.”

 Abahanga mu byataburuwe mu matongo n’abahanga mu by’amateka, bashishikazwa cyane n’ibyo bimenyetso bifatanya, kuko bituma bamenya uko ibintu byakorwaga mu gihe cyo hambere. Ni yo mpamvu muri iki gihe usanga abahanga benshi bakora ubushakashatsi cyane ku bijyanye n’ibyo bimenyetso bifatanya.