Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 16

Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?

Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?

Miyanimari

Mu materaniro

Bitegura kujya kubwiriza

Kwita ku Nzu y’Ubwami

Bibiliya ivuga ibyiciro bibiri by’abagabo b’Abakristo bashinzwe kwita ku nshingano zo mu itorero: “abagenzuzi n’abakozi b’itorero” (Abafilipi 1:1). Ubusanzwe buri torero riba rifite umubare runaka w’abasaza n’abakozi b’itorero. Ni mu buhe buryo abakozi b’itorero badufasha?

Bafasha inteko y’abasaza. Abakozi b’itorero, baba bakiri bato cyangwa bakuze, baba bakuze mu buryo bw’umwuka, bita ku nshingano zabo, kandi biringirwa. Bita ku mirimo y’ingenzi iba igomba gukorwa mu itorero kugira ngo amateraniro n’izindi gahunda zibera mu Nzu y’Ubwami zigende neza. Ibyo bituma abasaza bibanda ku nshingano yo kwigisha no kuragira umukumbi.

Bakora imirimo y’ingirakamaro. Bamwe mu bakozi b’itorero bahabwa inshingano yo guha ikaze abantu bose baje mu materaniro. Abandi bashobora kwita ku ndangururamajwi, gutanga ibitabo n’amagazeti, imibare y’ibibarurwa mu itorero, cyangwa bakereka abagize itorero amafasi yo kubwirizamo. Nanone bagira uruhare mu kwita ku Nzu y’Ubwami. Hari n’igihe abasaza bashobora kubasaba kwita ku bageze mu za bukuru. Abakozi b’itorero baba biteguye gusohoza inshingano iyo ari yo yose bahabwa, kandi abagize itorero babubahira ishyaka bagaragaza.​—1 Timoteyo 3:13.

Abo bagabo b’Abakristo babera abandi urugero rwiza. Abakozi b’itorero batoranywa hakurikijwe imico myiza ya gikristo bagaragaza. Ibiganiro batanga mu materaniro, bikomeza ukwizera kwacu. Nanone kuba bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bituma natwe tuwukorana umwete. Kubera ko bakorana neza n’inteko y’abasaza, bituma abagize itorero bunga ubumwe kandi bakagira ibyishimo (Abefeso 4:16). Nyuma y’igihe runaka na bo bashobora kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza b’itorero.

  • Abakozi b’itorero ni bantu ki?

  • Bakora iki kugira ngo ibikorerwa mu itorero bigende neza?