Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 20

Umusozo mwiza

Umusozo mwiza

Umubwiriza 12:13, 14

INSHAMAKE: Mu magambo uvuga usoza, jya ushishikariza abaguteze amatwi kwemera ibyo wigishije no kubikurikiza.

UKO WABIGENZA:

  • Huza umusozo n’ibyo wigishije byose. Jya usubiramo ingingo z’ingenzi n’umutwe wa disikuru.

  • Shishikariza abaguteze amatwi kugira icyo bakora. Bereke ibyo bakwiriye gukora n’impamvu zumvikana zo kubikora. Jya uvuga ushize amanga kandi wemeza.

  • Koresha amagambo yo gusoza yoroshye kandi magufi. Ntukavuge ingingo z’ingenzi nshya. Jya ukoresha amagambo make, wanzure uvuga ibikwiriye gukorwa.