Yeremiya 21:1-14

  • Yehova yanga kumva ibyo Sedekiya amusabye (1-7)

  • Abantu basabwa guhitamo ubuzima cyangwa urupfu (8-14)

21  Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2  “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+ 3  Yeremiya arabasubiza ati: “Mugende mubwire Sedekiya muti: 4  ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “intwaro mufite mu ntoki mukoresha murwanya umwami w’i Babuloni+ n’Abakaludaya bari inyuma y’inkuta babagose, ngiye kuzihindukiza, abe ari mwe nzerekezaho. Nzaziteranyiriza hamwe hagati muri uyu mujyi. 5  Nanjye ubwanjye nzabarwanya+ nkoresheje ukuboko kwanjye kurambuye kandi gukomeye, mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ 6  Nzateza ibyago abatuye muri uyu mujyi, abantu hamwe n’inyamaswa. Bazicwa n’icyorezo* gikomeye.”’+ 7  “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+ 8  “Ubwire aba bantu uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore mbahitishijemo mu bintu bibiri: Inzira y’ubuzima n’inzira y’urupfu. 9  Abazaguma muri uyu mujyi bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; ariko umuntu wese uzasohoka akishyira mu maboko y’Abakaludaya babagose, azakomeza kubaho, akize ubuzima* bwe.”’+ 10  “Yehova aravuga ati: ‘“niyemeje guteza ibyago uyu mujyi aho kuwugirira neza.+ Umwami w’i Babuloni+ azawufata maze awutwike.”+ 11  “‘Uzabwire abo mu rugo rw’umwami w’u Buyuda uti: “nimwumve ibyo Yehova avuga. 12  Mwebwe abo mu muryango wa Dawidi, nimwumve ibyo Yehova avuga ati: ‘Buri gitondo mujye muca imanza zihuje n’ubutabera,Mukize umuntu wambuwe n’abatekamutwe,+Kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro+Kandi bukabatwika ku buryo nta wabuzimya,Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.’”+ 13  Yehova aravuga ati: ‘dore ndaguteye wowe utuye mu kibaya,Wowe rutare rwo mu gihugu kiringaniye.’ ‘Naho mwe muvuga muti: “ni nde uzamanuka ngo adutere? Kandi se ni nde uzinjira ku ngufu aho dutuye?” Mumenye ibi: 14  Yehova aravuga ati: ‘Nzabahana nkurikije ibikorwa byanyu.+ Nzatwika ishyamba rye,Umuriro umareho ibimukikije byose.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.
^ Cyangwa “indwara.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahiga ubugingo bwabo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.
^ Cyangwa “ubugingo.”