Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese Abakristo bavuye muri Yudaya mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu mwaka wa 70?

Bibiliya igira iti “nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo” (Luka 21:20, 21). Ayo mabwiriza arebana n’irimbuka rya Yerusalemu, Yesu yayahaye abigishwa be. Ese hari ibimenyetso bigaragaza ko abigishwa be bumviye uwo muburo?

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Yesu apfuye, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zinjiye muri Palesitina zigiye kurwanya abari bigometse. Ibyo byemezwa n’umuhanga mu by’amateka witwa Josèphe wariho icyo gihe. Ingabo z’Abaroma zagose Yerusalemu, kandi zari zizeye kuyifata. Ariko mu buryo butunguranye, Gallus yategetse izo ngabo gusubira inyuma. Umuhanga mu by’amateka y’idini witwa Eusèbe, yavuze ko Abakristo b’i Yudaya baboneyeho uburyo bwo guhungira mu mugi wa Pela wari mu karere k’imisozi ka Dekapoli.

Nyuma y’imyaka mike, ni ukuvuga mu wa 70, izindi ngabo z’Abaroma ziyobowe na Jenerali Titus zagarutse muri uwo murwa mukuru w’Abayahudi maze zirawugota. Icyo gihe izo ngabo zarimbuye uwo mugi ingabo za Gallus zari zasize zitarimbuye. Abantu babarirwa mu bihumbi amagana babuze uko bava muri uwo mugi maze bapfiramo.

‘Abana b’abahanuzi’ bari bantu ki?

Inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abahanuzi Samweli, Eliya na Elisa, zibonekamo imvugo ngo ‘abana b’abahanuzi.’ Urugero, igihe Elisa yimikaga Yehu ngo abe umwami wa Isirayeli, yohereje ‘umwe mu bana b’abahanuzi’ kumusukaho amavuta.—2 Abami 9:1-4, Bibiliya Yera.

Intiti zemeza ko iyo mvugo yerekezaga ku ishuri ryatangirwagamo ubumenyi cyangwa ishyirahamwe ry’abantu bakorera hamwe, aho kwerekeza ku rubyaro rw’abahanuzi. Hari ikinyamakuru cyandika ku nkuru zo muri Bibiliya cyavuze ko abari bagize iryo tsinda bari abantu “bari bariyeguriye umurimo wa Yahweh [Yehova], bakaba barayoborwaga n’umuhanuzi wabaga ari . . . se wo mu buryo bw’umwuka” (2 Abami 2:12). Iyo ni yo mpamvu inkuru ivuga ibyo kwimikwa kwa Yehu, ivuga ko umuntu Elisa yohereje ngo asuke amavuta kuri Yehu, yari ‘umugaragu w’umuhanuzi.’—2 Abami 9:4.

Birashoboka ko ‘abana b’abahanuzi’ babagaho mu buzima bworoheje. Bibiliya ivuga ko mu gihe cya Elisa bamwe muri bo biyubakiye inzu yo kubamo, kandi ko bakoresheje ishoka y’intirano (2 Abami 6:1-5). Nanone bamwe muri bo bari barashatse, ibyo bikaba bigaragazwa n’aho Bibiliya ivuga iby’umupfakazi wari warashakanye n’umwana w’“umuhanuzi” (2 Abami 4:1). Abisirayeli b’indahemuka bakundaga abo bana b’abahanuzi, kuko inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko hari igihe babagemuriye ibyokurya.—2 Abami 4:38, 42, Bibiliya Yera.