Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutegetsi bw’abantu bake, bufitiye akamaro abantu benshi

Ubutegetsi bw’abantu bake, bufitiye akamaro abantu benshi

Ubutegetsi bw’abantu bake, bufitiye akamaro abantu benshi

KUVA mu gihe cy’intumwa, Imana yagiye itoranya mu bantu umubare ntarengwa w’Abakristo bizerwa, ibagira abana bayo. Abo bantu bagizwe abana b’Imana barahinduka mu buryo bwuzuye, ku buryo Ijambo ry’Imana rivuga ko baba bavutse ubwa kabiri. Impamvu abo bantu bavuka ubwa kabiri ni ukugira ngo abo bagaragu bizerwa b’Imana bategurirwe kuzaba abategetsi mu ijuru (2 Timoteyo 2:12). Kugira ngo babe abategetsi, bazurirwa kuba mu ijuru (Abaroma 6:3-5). Aho mu ijuru, bazafatanya na Kristo ‘gutegeka isi.’—Ibyahishuwe 5:10; 11:15.

Icyakora, Ijambo ry’Imana rivuga ko hari abandi bantu bazahabwa agakiza k’iteka, biyongera kuri abo bavutse ubwa kabiri. Muri Bibiliya (mu Byanditswe bya Giheburayo no mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki) havuga ko Imana yagambiriye gukiza amatsinda abiri y’abantu: hari itsinda rito ry’abategetsi bazaba mu ijuru, n’itsinda rinini ry’abayoboke b’ubwo butegetsi bazaba ku isi. Urugero, zirikana ibyo intumwa Yohana yandikiye Abakristo bagenzi be bari baravutse ubwa kabiri. Yavuze ibirebana na Yesu agira ati “ni we gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ariko si ibyaha byacu [itsinda rito] gusa, ahubwo nanone n’iby’isi yose [itsinda rinini].”—1 Yohana 2:2.

Intumwa Pawulo na we yaranditse ati “ibyaremwe [itsinda rinini] bitegerezanyije amatsiko menshi guhishurwa kw’abana b’Imana [itsinda rito]” (Abaroma 8:19-21). Ayo magambo y’intumwa Yohana n’intumwa Pawulo yumvikanisha iki? Yumvikanisha ko abantu bongeye kubyarwa bazaba bari mu bagize ubutegetsi bwo mu ijuru. Bazaba bakorayo iki? Bazageza imigisha y’iteka ku bantu babarirwa muri za miriyoni bazaba batuye ku isi, ari abayoboke b’ubwo butegetsi bw’Imana. Iyo ni yo mpamvu Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.”—Matayo 6:10.

Ibyanditswe bya Giheburayo na byo bivuga ko abantu bazahabwa agakiza bari mu matsinda abiri. Urugero, zirikana ibyo Yehova yabwiye sekuruza wa Yesu witwaga Aburahamu. Yaramubwiye ati “mu rubyaro rwawe [itsinda rito] ni mo amahanga yose yo mu isi [itsinda rinini] azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:18). Ni koko, amahanga yose yari kuzahabwa imigisha binyuze ku “rubyaro” rwa Aburahamu.

Urwo “rubyaro” rugizwe na ba nde? Ni Yesu Kristo hamwe n’abo bantu bavutse ubwa kabiri, bagahinduka abana b’Imana. Intumwa Pawulo yaravuze ati “niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu” (Abagalatiya 3:16, 29). Ni iyihe migisha izagera ku bantu bo mu mahanga yose binyuze kuri urwo “rubyaro”? Iyo migisha ni ukongera kwemerwa n’Imana no kubona ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi. Umwanditsi wa zaburi witwaga Dawidi yarahanuye ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka.”—Zaburi 37:29; gereranya na NW; Yesaya 45:18; Ibyahishuwe 21:1-5.

Mu by’ukuri, ubutegetsi bwo mu ijuru bwagenewe abantu bake, ariko inyungu ubwo butegetsi buzazana, ari bwo buzima bw’iteka ku isi n’indi migisha yose ijyana n’ubuzima bw’iteka, bizagera ku bantu benshi. Turifuza ko wowe n’umuryango wawe mwaba mu bazahabwa imigisha y’iteka ubwo Bwami bw’Imana buzazana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abantu babarirwa muri za miriyoni bazabona ubuzima bw’iteka ku isi. Ese muri abo bantu nawe uzaba urimo?