Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yize kugira imbabazi

Yize kugira imbabazi

Mwigane ukwizera kwabo

Yize kugira imbabazi

YONA ashobora kuba yari afite igihe kinini cyo gutekereza. Yari agiye gukora urugendo rw’ibirometero birenga 800 n’amaguru. Urwo rugendo rwari kumara ukwezi cyangwa wenda kukanarenga. Mbere na mbere, yagombaga guhitamo kunyura mu nzira z’ubusamo ariko ziteje akaga, cyangwa kunyura mu nzira ndende zirimo umutekano, hanyuma agafata urugendo akanyura mu mibande no mu misozi myinshi. Yagombaga kuzenguruka Ubutayu bunini bwa Siriya, akambuka imigezi ihurura cyane nka Ufurate, kandi agacumbika mu banyamahanga bo mu migi no mu midugudu yo muri Siriya, muri Mezopotamiya no muri Ashuri. Uko iminsi yagendaga ihita, ari na ko Yona agenda yegera umugi wa Nineve yari agiyemo, ni ko yarushagaho kugira ubwoba.

Ikintu Yona atashidikanyagaho, ni uko atashoboraga gutoroka ngo ahunge iyo nshingano. Yari yarigeze kubigerageza. Igihe Yehova yahaga Yona inshingano yo kugeza ubutumwa bw’urubanza kuri uwo mugi ukomeye wo muri Ashuri ku ncuro ya mbere, Yona yahise yurira ubwato ajya mu cyerekezo gihabanye n’aho yari atumwe. Icyo gihe Yehova yohereje umuyaga w’ishuheri, maze Yona ntiyatinda kubona ko ubwigomeke bwe ari bwo bwashyize mu kaga ubuzima bw’abari mu bwato bose. Kugira ngo akize abo basare b’intwari, yabasabye kumuvana mu bwato bakamujugunya mu nyanja. Abo basare babanje kubyanga, ariko bageze aho bamujugunyamo. Yona yatekerezaga ko apfuye birangiye. Icyakora, Yehova yohereje urufi runini ruramumira, ruramujyana, nyuma y’iminsi itatu rumugeza ku mwaro ari mutaraga. Yona yahageze yahahamutse, kandi afite ubushake bwo gusohoza ya nshingano. *Yona, igice cya 1 n’icya 2.

Igihe Yehova yategekaga Yona kujya i Nineve ku ncuro ya kabiri, uwo muhanuzi yarumviye akora urugendo rurerure agana mu burasirazuba (Yona 3:1-3). Ariko se yaba yararetse igihano Yehova yamuhaye kikamuhindura mu buryo bwuzuye? Urugero, Yehova yari yaramugiriye imbabazi, amurinda kurohama, ntiyamuhanira ko yigometse, kandi amuha ubundi buryo bwo gusohoza iyo nshingano. None se nyuma y’ibyo byose, Yona yize kugirira abandi imbabazi? Kwitoza kugirira abandi imbabazi ni ibintu bikunze kugora abantu badatunganye. Reka turebe icyo ibyabaye kuri Yona bishobora kutwigisha.

Ubutumwa bw’urubanza bwitabiriwe mu buryo butari bwitezwe

Yona ntiyabonaga Nineve nk’uko Yehova yayibonaga. Bibiliya ivuga ko Imana yabonaga ko “Nineve wari umurwa munini cyane” (Yona 3:3). Mu gitabo cya Yona harimo ahantu hagera kuri hatatu Yehova yavuze ko Nineve yari ‘umurwa munini’ (Yona 1:2; 3:2; 4:11). Kuki Yehova yabonaga ko Nineve ari umurwa munini?

Umurwa wa Nineve wari umaze igihe kirekire, kandi wari mu mirwa ya mbere Nimurodi yubatse nyuma y’Umwuzure. Biragaragara ko uwo mugi munini wari mu karere karimo imigi myinshi, kandi umuntu yashoboraga kuwambukiranya n’amaguru mu gihe cy’iminsi itatu (Itangiriro 10:11; Yona 3:3). Uko bigaragara, umugi wa Nineve wari munini cyane, urimo insengero nziza cyane, ukikijwe n’inkuta zikomeye, kandi warimo n’andi mazu. Ariko nta na kimwe muri ibyo byose cyatumaga Yehova Imana abona ko uwo mugi ufite agaciro kenshi. Yehova yabonaga ko abantu ari bo bari bafite agaciro. Icyo gihe Nineve yari ituwe n’abantu benshi cyane. Nubwo bakoraga ibintu bibi, Yehova yabitagaho. Yakundaga abantu bose bari muri uwo mugi, kandi yari yizeye ko buri wese yashoboraga kwicuza, maze akitoza gukora ibyiza.

Amaherezo igihe Yona yinjiraga mu mugi wa Nineve, ashobora kuba yaratewe ubwoba n’ubwinshi bw’abantu barenga 120.000 yahasanze. * Yagenze umunsi wose, agera n’ubwo acengera mu duce twarimo abantu benshi, wenda agira ngo abone ahantu hitegeye umugi wose yari gutangariza ubutumwa yari yahawe. Ni gute Yona yagejeje ubutumwa kuri abo bantu? Ese yize kuvuga ururimi rw’Abashuri? Cyangwa Yehova yamuhaye ubushobozi bwo kuruvuga mu buryo bw’igitangaza? Nta cyo tubiziho. Birashoboka ko Yona yatangaje ubwo butumwa mu rurimi rwe rw’Igiheburayo, maze undi muntu akamusemurira mu rurimi rwavugwaga i Nineve. Uko byaba byaragenze kose, ubutumwa bwe bwarumvikanye kandi ntibwari gutuma abantu bamwubaha. Ubwo butumwa bwagiraga buti “hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka” (Yona 3:4). Ubwo butumwa Yona yabuvuganaga ubutwari kandi akabusubiramo kenshi. Mu kubigenza atyo, yagaragaje ubutwari n’ukwizera, kandi muri iki gihe iyo mico Abakristo bakwiriye kwihatira kuyigira.

Abantu b’i Nineve bateze amatwi ubutumwa Yona yatangazaga. Birashoboka ko Yona yatekerezaga ko bari kubwakira nabi kandi bakamugirira nabi. Ariko habaye ikintu gitangaje. Abantu bamuteze amatwi kandi barumvira! Ibyo Yona yavuze byahise bigera ku bantu bose. Mu gihe gito wasangaga mu mugi hose bavuga iby’ubuhanuzi bwa Yona, bwavugaga ko uwo mugi wari ugiye kurimbuka. Igitabo cya Yona kigira kiti “ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi” (Yona 3:5). Abakire n’abakene, aboroheje n’abakomeye, abato n’abakuru, bose baricujije maze bidatinze iyo nkuru igera ku mwami.

Umwami na we yatinye Imana, ava ku ntebe y’ubwami, yiyambura imyambaro ya cyami myiza cyane, yambara imyenda imeze nk’iya rubanda, ndetse “yicara mu ivu.” Umwami yatanze itegeko afatanyije n’“abatware be b’intebe” cyangwa abanyacyubahiro, ategeka ko igikorwa cyo kwiyiriza ubusa abaturage bari batangije, gikorwa mu gihugu hose. Nanone yategetse ko abantu bose bambara ibigunira ndetse bakabyambika n’amatungo. * Yicishije bugufi yemera ko abaturage be bakoze ibikorwa bibi ndetse n’urugomo. Nanone umwami yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Imana y’ukuri yari kubona bihannye ikabagirira imbabazi. Yaravuze ati ‘ahari Imana yahindukira ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!’—Yona 3:6-9.

Hari abantu bajora ibintu bashidikanya bavuga ko abantu b’i Nineve batashoboraga guhinduka mu gihe gito cyane nk’icyo. Icyakora, abahanga mu bya Bibiliya bavuze ko kwitabira ibintu muri ubwo buryo byari bihuje n’umuco w’abo baturage ba kera, bemeraga imiziririzo kandi bakaba ba nyamujya iyo bijya. Uko byaba byaragenze kose, Yesu Kristo ubwe yaje kuvuga ibirebana n’ukuntu abaturage b’i Nineve bihannye (Matayo 12:41). Ibyo yavuze yari abizi neza kubera ko igihe ibyo bintu byabaga, yari mu ijuru abikurikiranira hafi (Yohana 8:57, 58). Ariko se igihe abaturage b’i Nineve bihanaga, Yehova yabyakiriye ate?

Itandukaniro riri hagati y’imbabazi z’Imana no kutava ku izima kw’abantu

Nyuma yaho Yona yaje kwandika ati “Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.”—Yona 3:10.

None se ibyo bishatse kuvuga ko Yehova yemeje ko yari yaciriyeho iteka umugi wa Nineve yibeshye? Oya. Bibiliya yerekeje kuri Yehova igira iti ‘umurimo [we] uratunganye rwose, ingeso ze zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa’ (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Uburakari bukiranuka Yehova yari afitiye Nineve bwahise bushira. Yitegereje ihinduka abo baturage bagize, maze abona ko bitari bikiri ngombwa ko abahana nk’uko yari yabiteganyije. Icyo gihe Imana yabonye ko yari ikwiriye kubagirira imbabazi.

Abayobozi b’amadini bakunze kuvuga ko Imana itavuguruzwa, ko itagira icyo yitaho cyangwa ko ari ingome. Nyamara, Yehova si uko ateye. Ahubwo ashyira mu gaciro, agahuza n’imimerere, kandi akagira imbabazi. Iyo abonye agomba guhana ababi, akoresha abamuhagarariye kugira ngo bababurire, kubera ko ashishikazwa no kubona abantu bihana, bakareka ibikorwa byabo bibi nk’uko abantu b’i Nineve babigenje (Ezekiyeli 33:11). Yehova yabwiye umuhanuzi we Yeremiya ati ‘igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke, ariko iryo shyanga navugaga rikava mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.’—Yeremiya 18:7, 8.

None se ubuhanuzi bwa Yona bwari ikinyoma? Oya. Bwageze ku ntego yabwo yo kuburira abantu. Uwo muburo wasabaga abaturage b’i Nineve kureka ibikorwa bibi bakoraga, kandi bamaze kuburirwa barabiretse, barihana. Iyo abo baturage b’i Nineve bongera gukora ibikorwa bibi, Imana yari kubahana. Uko ni na ko byagenze nyuma yaho.—Zefaniya 2:13-15.

Yona yitwaye ate igihe yabonaga umugi wa Nineve utarimbutse mu gihe yari abyiteze? Bibiliya igira iti “ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara” (Yona 4:1). Yona yageze n’aho asenga atonganya Imana Ishoborabyose! Yona yabwiye Imana ko icyari kumubera cyiza ari uko yari kuba yarigumiye iwe, ntarushye ajya i Nineve. Yavuze ko n’ubundi yari azi ko Yehova atari guteza Nineve ibyago, ndetse avuga ko ari na byo byari byaratumye abanza guhungira i Tarushishi. Nyuma yaho yasabye gupfa, avuga ko urupfu rwamurutiraga kubaho.—Yona 4:2, 3.

Ni iki cyari gihangayikishije Yona? Ntituzi icyo yatekerezaga, gusa icyo tuzi ni uko yari yatangarije imbere y’abantu bose ko Nineve yari igiye kurimbuka, kandi abantu bari babyemeye. Nyamara igihe kigeze, ntibarimbutse. Ese yaba yaratinyaga ko abo bantu bamuha urw’amenyo cyangwa yatinyaga ko bamwita umuhanuzi w’ibinyoma? Uko byaba byaragenze kose, ntiyashimishijwe n’uko abo baturage bihannye cyangwa ngo ashimishwe n’uko Yehova yabagiriye imbabazi. Ahubwo birasa n’aho yahise aba umurakare, akigirira impuhwe kandi akababazwa n’uko yumvaga asuzuguritse. Ariko biragaragara ko Imana ya Yona igira imbabazi yari ikibona ibyiza muri uwo mugabo wari warakaye. Aho kugira ngo Yehova ahanire Yona ko yasuzuguye, yamubajije mu bugwaneza ikibazo kimufasha gutekereza. Yaramubajije ati “ubwo urakaye ubwo ukoze neza?” (Yona 4:4). Ese nibura Yona yagize icyo asubiza? Bibiliya nta cyo ibivugaho.

Uko Yehova yigishije Yona

Igihe uwo muhanuzi wari ubabaye yavaga i Nineve, ntiyagiye iwe. Ahubwo yerekeje iburasirazuba, ahantu hari imisozi yari yitegeye ako karere. Agezeyo yubatse akaruri yicaramo, ategereza kureba uko byari kugendekera umugi wa Nineve. Birashoboka ko yari agitsimbaraye ku gitekerezo cy’uko yari kubona uwo mugi urimbuka. Ni mu buhe buryo Yehova yari kwigisha uwo mugabo utaragiraga imbabazi isomo ryo kugira imbabazi?

Byageze nijoro Yehova ameza uruyuzi, Yona abyutse abona rwakuze rutohagiye, kandi rufite ibibabi binini byatangaga igicucu kiruta icya ka karuri yari yagondagonze. Yona abibonye atyo, yarishimye ‘anezererwa cyane’ urwo ruyuzi. Birashoboka ko Yona yibwiraga ko kuba rwarameze mu buryo bw’igitangaza byari ikimenyetso cy’uko Imana yamwemeraga kandi ikamuha imigisha. Icyakora, hari ikindi kintu Yehova yashakaga gukorera Yona uretse kumurinda izuba no kumukuramo umujinya uvanze n’agasuzuguro. Yashakaga gufasha Yona gutekereza. Kugira ngo Imana ibigereho, yakoresheje inanda maze irya urwo ruyuzi ruruma. Nyuma yaho yohereje “umuyaga wotsa w’iburasirazuba” bigeza ubwo Yona atangira ‘kwiheba’ kubera ubushyuhe. Ibyo byatumye Yona yongera kurakara, maze asaba Imana ko yamureka akipfira.—Yona 4:6-8.

Yehova yongeye kubaza Yona niba yari akwiriye kurakara, kubera ko urwo ruyuzi rwumye. Aho kugira ngo Yona yicuze, yisobanuye agira ati “nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.” Icyo gihe noneho Yehova yari abonye uburyo bwiza bwo kumwigisha.—Yona 4:9.

Imana yafashije Yona gutekereza, ivuga ko uwo muhanuzi yari ababajwe gusa n’uko uruyuzi rwari rwameze mu ijoro rimwe rwari rwumye, kandi Yona atari we wari waruteye cyangwa ngo arumeze. Imana yashoje ibaza uwo muhanuzi iti “jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?”—Yona 4:10, 11. *

Ese wabonye ikintu cy’ingenzi cyane kiri mu isomo Yehova yigishije Yona? Nta kintu na kimwe Yona yari yakoze kugira ngo yite kuri urwo ruyuzi. Nyamara, Yehova we yari yarahaye abo bantu b’i Nineve ubuzima, kandi ababeshaho nk’uko abigenzereza ibiremwa byose byo ku isi. Ni iki cyatumaga Yona abona ko uruyuzi rumwe rwari rufite agaciro karuta ak’ubuzima bw’abantu bagera ku 120.000 n’amatungo yabo? Ese ntiyaba yarabitewe n’uko ibitekerezo bye byari bisigaye birangwa n’ubwikunde? Ibyo ari byo byose, icyatumye ababazwa n’uruyuzi ni uko rwari rwamugiriye akamaro. Ese ntiyarakariye Nineve kubera ko yari afite intego zishingiye ku bwikunde, yifuza ko abantu bamubona neza, bakemera ko ibyo yavuze byari ukuri?

Iryo ni isomo ry’ingenzi rwose! Ariko umuntu ashobora kwibaza niba Yona yararizirikanye. Igitabo cyitiriwe Yona gisozwa n’ikibazo Yehova yamubajije, ariko kitigeze gisubizwa. Hari abahanga mu kujora bashobora kuvuga ko Yona atigeze asubiza. Nyamara yaragishubije. Ikigaragaza ko yagishubije ni uko yanditse icyo gitabo. Nk’uko ubibona, hari gihamya yerekana ko Yona ari we wanditse igitabo cyamwitiriwe. Noneho sa n’ureba uwo muhanuzi yarasubiye iwabo ari muzima, arimo yandika iyi nkuru. Dushobora gusa n’abareba umugabo ukuze, wabaye umunyabwenge kandi wicisha bugufi, arimo azunguza umutwe ababaye mu gihe yandika amakosa ye, ubwigomeke bwe n’ukuntu yatsimbararaga yanga kugirira abandi imbabazi. Biragaragara neza ko Yona yasobanukiwe isomo ryiza Yehova yamwigishije. Yize kugirira abandi imbabazi. Ese nawe ni uko uzabigenza?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba ingingo ivuga ngo “Mwigane ukwizera kwabo—Yavanye isomo ku makosa yakoze,” iri mu Munara w’umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2009.

^ par. 9 Bavuga ko mu gihe cya Yona, Samariya, umurwa mukuru wa Isirayeli, wari utuwe n’abantu bari hagati ya 20.000 na 30.000. Ni ukuvuga ko abaturage b’i Nineve bari nibura incuro enye z’abo muri iyo migi. Muri icyo gihe Nineve yari ikize, kandi ishobora kuba ari wo mugi munini kuruta iyindi wari ku isi.

^ par. 11 Kuba amatungo yarambitswe ibigunira bishobora gusa n’aho bitumvikana, ariko mu gihe cya kera byajyaga bibaho. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwaga Hérodote yavuze ko iyo Abaperesi bapfushaga umujenerali ukunzwe n’abaturage, bazanaga n’amatungo yabo mu mihango y’icyunamo.

^ par. 24 Igihe Imana yavugaga ko abo bantu batari bazi indyo n’imoso, yashakaga kuvuga ko bari bameze nk’abana, nta kintu bazi ku birebana n’amahame y’Imana.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 16]

Imana ishishikazwa no kubona abantu babi bihana bakareka ibikorwa byabo bibi nk’uko abantu b’i Nineve babigenje

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

Imana yakoresheje uruyuzi kugira ngo yigishe Yona kugira imbabazi