Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibyo bita ibitangaza byo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe bituruka ku Mana?

Ese ibyo bita ibitangaza byo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe bituruka ku Mana?

Ese ibyo bita ibitangaza byo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe bituruka ku Mana?

MU BIHUGU bimwe na bimwe, birasanzwe kubona abayoboke b’idini runaka bajya ahantu hari ingoro zera, abantu benshi bakaba bakunze kuvuga ko bahakiriye indwara zidakira. Mu bindi bihugu ho usanga abavuzi ba gakondo bavuga ko bakiza abantu indwara, bakoresheje ububasha ndengakamere. Ariko hari ahandi usanga abanyamadini bakoresheje ibiterane, maze ukabona abamugaye bahagurutse mu magare y’ibimuga, abandi bakajugunya imbago, bavuga ko bakize.

Abakora ibyo bitangaza byo gukiza indwara, ahanini baba bari mu madini atandukanye, kandi incuro nyinshi usanga bamwe bashinja abandi ko ari abahakanyi, abanyabinyoma cyangwa abapagani. Umuntu ashobora kwibaza ati “ese Imana ikora ibitangaza ibinyujije ku madini menshi kandi ahora ashyamiranye?” Mu by’ukuri, Bibiliya igira iti ‘Imana si iy’akaduruvayo, ahubwo ni iy’amahoro’ (1 Abakorinto 14:33). Ariko se koko ibyo bikorwa bita ibitangaza byo gukiza indwara, bituruka ku Mana? Bamwe bavuga ko Yesu ari we ubaha imbaraga zo gukiza indwara. Reka noneho turebe uko Yesu yakizaga abantu indwara.

Uko Yesu yakizaga abantu indwara

Uburyo Yesu yakoreshaga akiza abantu indwara, butandukanye cyane n’ubwo abakiza indwara muri iki gihe bakoresha. Urugero, Yesu yakizaga umuntu wese wamusabaga kumufasha. Ntiyajyaga mu mbaga y’abantu ngo akize abantu bake atoranyije, ngo hanyuma abandi abareke batahe atabakijije. Abantu Yesu yakizaga bakiraga burundu, kandi hafi buri gihe bakiraga uwo mwanya. Bibiliya igira iti “abantu bose bashakaga kumukoraho, kuko imbaraga zamuvagamo zikabakiza bose.”Luka 6:19.

Yesu atandukanye n’abanyamadini bo muri iki gihe bavuga ko bakiza abantu indwara. Iyo abo banyamadini babonye abarwayi badakize, babashinja ko badafite ukwizera. Nyamara, Yesu we yakizaga n’abantu bataramwizera. Urugero, hari igihe Yesu yegereye umuntu w’impumyi atari yatumyeho, kandi aramukiza. Nyuma yaho Yesu yaramubajije ati “mbese wizeye Umwana w’umuntu?” Na we aramusubiza ati “uwo ni nde, nyagasani, kugira ngo mwizere?” Yesu aramubwira ati “wamubonye, kandi ni we muvugana.”—Yohana 9:1-7, 35-38.

Ushobora kwibaza uti “niba icyo gihe bitari ngombwa ko umuntu aba afite ukwizera kugira ngo Yesu amukize, kuki incuro nyinshi yabwiraga abo yabaga amaze gukiza ati ‘ukwizera kwawe kwagukijije?’” (Luka 8:48; 17:19; 18:42). Iyo Yesu yavugaga ayo magambo, yabaga ashaka kugaragaza ko abazaga kumushaka babitewe n’ukwizera bakiraga, mu gihe ababaga banze kuza bo babaga bitesheje ayo mahirwe. Abakiraga ntibabaga bakijijwe n’ukwizera kwabo, ahubwo bakizwaga n’imbaraga z’Imana. Bibiliya ivuga ibya Yesu igira iti ‘Imana yamusutseho umwuka wera n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.’—Ibyakozwe 10:38.

Incuro nyinshi, bisa n’aho amafaranga agira uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa byitwa ko ari ibyo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe. Abanyamadini bitwa ko bakiza abantu indwara, bazwiho kuba ari abahanga mu birebana no gusaruza amafaranga. Bavuga ko mu mwaka umwe, umubwirizabutumwa wo kuri televiziyo uvugwaho ko akiza indwara, yabonye akayabo ka miriyoni 89 z’amadolari y’Abanyamerika, atanzwe n’abakurikirana ibiganiro bye ku isi hose. Imiryango ishingiye ku madini na yo ikura inyungu mu mitambagiro ikorwa n’abantu bajya ahari ingoro zera, biringiye kuhakirira indwara. Nyamara Yesu we ntiyigeze yaka amafaranga abantu yakizaga. Hari n’igihe yabagaburiye (Matayo 15:30-38). Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kubwiriza, yarababwiye ati “mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Kuki abakiza indwara muri iki gihe batandukanye cyane n’abo mu gihe cya Yesu?

Ibitangaza byo gukiza indwara bikomoka he?

Bamwe mu bakora umwuga w’ubuvuzi bamaze imyaka myinshi bagenzura ibivugwa n’abanyamadini bitwa ko bakiza indwara. Ni iki bagezeho? Hari ikinyamakuru cy’i Londres cyavuze iby’umudogiteri wo mu Bwongereza wamaze imyaka 20 akora ubushakashatsi kuri iyo ngingo. Uwo mudogiteri yaravuze ati “nta kintu na kimwe cyemewe mu rwego rw’ubuvuzi cyemeza ko raporo zitangwa n’abavuga ko bakora ibitangaza byo gukiza indwara ari ukuri” (Daily Telegraph). Nyamara, hari abantu benshi bafite imitima itaryarya bemera ko bakijijwe n’imbaraga zikomoka ku bisigazwa by’abatagatifu, ku ngoro zera cyangwa ku mbaraga z’abanyamadini bakiza abantu indwara. Ese abo bantu barabeshywe?

Mu kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yavuze ko abanyamadini b’indyarya bari kuzamubwira bati ‘Mwami, Mwami, ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?,’ ariko Yesu akabasubiza ati “sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko” (Matayo 7:22, 23). Intumwa Pawulo yagize icyo avuga ku birebana n’aho abo bantu bakura imbaraga bavuga ko bafite, agira ati “kuhaba k’uwo ukora iby’ubwicamategeko guhuje n’imikorere ya Satani hamwe n’imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’uburiganya bwose bwo gukiranirwa.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.

Ikindi kandi, ibyo bitangaza byo gukiza indwara bijyaniranye n’ibisigazwa by’abatagatifu, ibigirwamana n’amashusho, ntibishobora guturuka ku Mana. Kubera iki? Kubera ko Ijambo ry’Imana ritanga itegeko risobanutse neza rigira riti “muhunge ibikorwa byo gusenga ibigirwamana,” kandi “mwirinde ibigirwamana” (1 Abakorinto 10:14; 1 Yohana 5:21). Ibyo bita ibitangaza byo gukiza indwara ni bimwe mu mayeri Satani akoresha kugira abuze abantu kwifatanya n’abasenga by’ukuri. Bibiliya igira iti “Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo.”—2 Abakorinto 11:14.

Impamvu Yesu n’intumwa ze bakizaga abantu indwara

Ibitangaza nyakuri byo gukiza indwara bivugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, byerekanaga neza ko Yesu n’intumwa ze batumwe n’Imana (Yohana 3:2; Abaheburayo 2:3, 4). Nanone, ibitangaza byo gukiza indwara Yesu yakoze, byashyigikiraga ubutumwa yabwirizaga. Bibiliya igira iti “anyura muri Galilaya hose, yigishiriza mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza abantu indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose” (Matayo 4:23). Ibitangaza Yesu yakoze, hakubiyemo gukiza indwara, kugaburira imbaga y’abantu, gutegeka ibintu kamere no kuzura abapfuye, byagaragaje ibyo azakorera abantu bumvira mu gihe cy’Ubwami bwe. Iyo ni inkuru nziza rwose!

Ariko kandi, ibyo bitangaza cyangwa impano z’umwuka byarangiranye n’urupfu rwa Yesu, urw’intumwa ze ndetse n’urw’abandi bantu bose bari barahawe izo mpano. Intumwa Pawulo yaranditse ati “zaba impano zo guhanura, zizakurwaho; zaba impano zo kuvuga izindi ndimi, zizagira iherezo; bwaba ubumenyi, buzakurwaho” (1 Abakorinto 13:8). Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo bitangaza, hakubiyemo n’ibyo gukiza indwara, byari byarageze ku ntego yabyo yo kugaragaza ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe, no kugaragaza ko itorero rya gikristo ryemerwaga n’Imana. Ubwo rero, ‘byakuweho’ kubera ko bitari bigikenewe.

Ariko kandi, ibitangaza bya Yesu byo gukiza indwara bifite ikintu cy’ingenzi bitwigisha muri iki gihe. Nitwitondera ibyo Yesu yigishije ku birebana n’Ubwami bw’Imana kandi tukabyizera, dushobora gutegerezanya amatsiko igihe ubu buhanuzi bwahumetswe buzasohorera, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Ubwo buhanuzi bugira buti “nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24; 35:5, 6; Ibyahishuwe 21:4.