Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wigana Yehova wita ku bandi?

Ese wigana Yehova wita ku bandi?

Ese wigana Yehova wita ku bandi?

BIBILIYA igira iti “muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:7). Mbega itumira ryuje urukundo! Yehova Imana ahangayikira ubwoko bwe. Dushobora kumva dufite umutekano iyo turi mu maboko ye.

Twagombye kwitoza kwita ku bandi nka Yehova, kandi tukabigaragaza. Kubera ko tudatunganye ariko, twagombye kuzirikana imwe mu mitego dushobora kugwamo mu gihe twita ku bandi. Mbere yo gusuzuma imwe muri iyo mitego, reka turebe bumwe mu buryo Yehova yita ku bwoko bwe.

Dawidi, umwanditsi wa zaburi, yakoresheje urugero rw’umwungeri kugira ngo agaragaze uko Yehova yita ku bantu. Yagize ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye. . . . Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe.”—Zaburi 23:1-4.

Kuba Dawidi ubwe yarabaye umwungeri, yari asobanukiwe icyo kwita ku mukumbi bisobanura. Umwungeri arinda intama ze inyamaswa zishobora kuzirya, urugero nk’intare, idubu n’amasega. Arinda umukumbi gutatana, ashaka izazimiye, agatwara mu gituza cye utwana tw’intama twananiwe, ndetse akita ku zirwaye n’izavunitse. Yuhira umukumbi we buri munsi. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko umwungeri agenzura intama aho zigana hose. Intama ziba zifite umudendezo, ariko nanone zirinzwe.

Nguko uko na Yehova yita ku bwoko bwe. Intumwa Petero yasobanuye ko ‘turinzwe n’imbaraga z’Imana.’ Amagambo yo muri Bibiliya Yera avuga ngo “abarindwa n’imbaraga z’Imana” afashwe uko yakabaye asobanurwa ngo “abahozwaho ijisho” (1 Petero 1:5). Kubera ko Yehova aduhangayikira by’ukuri, aduhozaho ijisho yiteguye kuduha ubufasha igihe icyo ari cyose tubumusabye. Ariko nanone, Yehova yaturemanye uburenganzira bwo kwihitiramo; ku bw’ibyo, ntiyivanga mu bikorwa ndetse n’imyanzuro byacu byose. Ni gute twakwigana Yehova ku birebana n’ibyo?

Mwigane Yehova mwita ku bana banyu

Bibiliya igira iti “abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka.” Ku bw’ibyo, ababyeyi bagombye kurinda abana babo kandi bakabitaho (Zaburi 127:3). Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kubafasha kwisanzura mu gihe bavuga ibyo batekereza, bakagaragaza ibyiyumvo byabo, kandi ababyeyi bakabizirikana mu gihe babitaho. Iyo ababyeyi bagerageje kugenzura abana babo mu tuntu twose, birengagije ibyo bifuza, ibyo byagereranywa n’umwungeri uzirika intama ze kugira ngo ashobore kuzigenzura. Nta mwungeri wafata umukumbi we atyo; na Yehova si uko adufata.

Hari umubyeyi witwa Mariko * wiyemereye ati “mu gihe cy’imyaka myinshi nahoraga mbwira abana banjye ngo ‘mwagombye gukora ibi’ kandi ngo ‘ntimwagombye gukora ibyo.’ Kubera ko ndi umubyeyi, numvaga ko iyo ari inshingano yanjye. Sinigeraga mbashimira, kandi sinagiranaga na bo imishyikirano nyayo.” Nubwo umukobwa wa Mariko yashoboraga kumara amasaha menshi avugana n’incuti ze kuri telefone, ntiyashoboraga kuganira na nyina igihe kirekire. Mariko akomeza agira ati “naje kubona aho ikibazo cyari kiri. Mu gihe [umukobwa wanjye] yabaga aganira n’incuti ze yakoreshaga amagambo agaragaza ko yishyira mu mwanya w’abandi, urugero nk’amagambo ngo ‘yego sha, nanjye ni uko’ cyangwa ngo ‘ni uko nanjye mbikora.’ Natangiye gukoresha amagambo nk’ayo kugira ngo mfashe umukobwa wanjye kugaragaza ibyiyumvo bye, maze bidatinze ibiganiro byacu birushaho kumara igihe kirekire kandi birashimisha.” Ibyo bigaragaza akamaro ko kumenya gushyikirana neza, kandi akenshi bigerwaho iyo abantu bungurana ibitekerezo aho kwiharira ijambo.

Ababyeyi bagomba gufasha abana babo kugaragaza ibyiyumvo n’ibyifuzo byabo kandi abana na bo bakeneye gusobanukirwa ko impamvu ababyeyi babo babitaho, ari ukugira ngo babarinde. Bibiliya igira abana inama yo kumvira ababyeyi babo; ikomeza itanga impamvu bagomba kubikora igira iti “kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi” (Abefeso 6:1, 3). Abana basobanukiwe neza inyungu zizanwa no kuganduka, kumvira biraborohera.

Mwigane Yehova mwita ku mukumbi we

Uburyo bwuje urukundo Yehova yita ku bantu bugaragarira mu itorero rya gikristo. Kubera ko Yesu ari we mutwe w’itorero, ayobora abasaza mu gihe bita ku mukumbi (Yohana 21:15-17). Ijambo ry’Ikigiriki risobanura umugenzuzi rifitanye isano n’inshinga isobanura “kuba maso.” Petero yatsindagirije uko ibyo byagombye gukorwa abwira abasaza ati “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 Petero  5:2, 3.

Mu by’ukuri, inshingano y’abasaza imeze nk’iy’abungeri. Abasaza b’Abakristo bagomba kwita ku barwayi bo mu buryo bw’umwuka, kandi bakabagorora kugira ngo bahuze imibereho yabo n’amahame akiranuka. Abasaza ni bo bashinzwe gushyira kuri gahunda ibikorerwa mu itorero nk’amateraniro, kubwiriza no gutuma mu itorero hakomeza kuba gahunda.—1 Abakorinto 14:33.

Icyakora ayo magambo ya Petero tubonye, atugaragariza umutego abasaza bashobora kugwamo, ari wo wo ‘gutwaza igitugu’ itorero. Ibyo, umusaza ashobora kubitangira ashyiraho amategeko atari ngombwa. Umusaza ashobora kumva agomba kurinda umukumbi cyane bigatuma arengera. Mu itorero rimwe ryo mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’isi, hari abasaza bashyizeho amategeko agena uko abantu bagomba gusuhuzanya ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova; ayo mategeko yerekanaga ugomba kubanza gusuhuza undi. Abo basaza bibwiraga ko gukurikiza ayo mategeko bizatuma mu itorero habaho amahoro. Nubwo tutashidikanya ko ibyo abo basaza bari bagamije byari byiza, ese baba bariganye uko Yehova yita ku bwoko bwe? Kubirebana n’ibyo, intumwa Pawulo yagaragaje uko yabonaga ibintu agira ati “icyakora ibyerekeye kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye” (2  Abakorinto 1:24). Yehova yizera ubwoko bwe.

Uretse kuba abasaza bita ku mukumbi, birinda gushyiraho amategeko adashingiye ku Byanditswe, nanone bagaragaza ko bawuhangayikira by’ukuri birinda kumena amabanga. Bazirikana umuburo watanzwe n’Imana ugira uti “ntukabitarange.”—Imigani 25:9.

Intumwa Pawulo yagereranyije itorero ry’Abakristo basizwe n’umubiri w’umuntu. Yagize ati “Imana yateranije umubiri hamwe . . . kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane” (1  Abakorinto 12:12, 24-26). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “zigirirane” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “zihangayikirane.” Abagize itorero rya gikristo bagombye kwitanaho cyane.—Abafilipi 2:4.

Ni gute Abakristo b’ukuri bashobora kugaragaza ko ‘bahangayikirana’? Bashobora kugaragaza ko bahangayikira bagenzi babo bagize itorero, mu gihe basenga basabirana kandi baha ubufasha ababukeneye. Ibyo bifasha abandi gukora imirimo myiza. Reka turebe uko Tadataka yafashijwe n’abantu bamwitayeho mu buryo bwuje urukundo. Igihe yabatizwaga afite imyaka 17, ni we wenyine mu muryango wabo wakoreraga Yehova. Yagize ati “hari umuryango wo mu itorero ryacu wakundaga ku ntumira ku mafunguro no mu materaniro mbonezamubano. Hafi buri gitondo nanyuragayo ngiye ku ishuri tugafatira hamwe isomo ry’umunsi. Nahaboneraga inama z’ukuntu nahangana n’ibibazo nahuraga na byo ku ishuri kandi tukabishyira mu isengesho. Uwo muryango wantoje umuco wo gutanga.” Ubu, Tadataka ashyira ibyo yize mu bikorwa akora kuri bimwe mu biro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova.

Intumwa Pawulo yatanze umuburo ku bihereranye n’undi mutego ukunze kugaragara mu bijyanye no kwita ku bandi. Yavuze iby’abagore bamwe b’“abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye” (1 Timoteyo 5:13). Nubwo bikwiriye ko twita ku bandi, tugomba kwitonda kugira ngo bitagera ubwo twivanga mu buzima bwabo. Kwita ku bandi mu buryo budashyize mu gaciro bishobora kugaragarira mu ‘kuvuga ibidakwiriye,’ urugero nko kubajora.

Twagombye kwibuka ko Abakristo batandukanye ku bihereranye n’ukuntu bashyira kuri gahunda ibintu byabo, ibyo bahitamo kurya, uburyo bwiza bwo kwidagadura. Buri wese afite umudendezo wo kwihitiramo icyo akwiriye gukora; apfa kutarengera amahame agaragara muri Bibiliya. Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma inama igira iti “uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima.  . . Dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya” (Abaroma 14:13, 19). Ukuntu duhangayikira bagenzi bacu bagize itorero nta buryarya, ntibizagaragarira mu kwivanga mu buzima bwabo bwite, ahubwo bizagaragarira mu buryo tuba twiteguye kubafasha. Nitwitanaho muri ubwo buryo, bizatuma urukundo n’ubumwe dufitanye byiyongera, haba mu muryango wacu ndetse no mu itorero.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Amazina amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Fasha abana kugaragaza ibibari ku mutima, ubashimira kandi wishyira mu mwanya wabo