Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe cya Noheli abantu bibanda ku ki?

Mu gihe cya Noheli abantu bibanda ku ki?

Mu gihe cya Noheli abantu bibanda ku ki?

KU BANTU babarirwa muri za miriyoni, igihe cya Noheli n’Ubunani ni igihe cyo kwishimana n’abagize umuryango n’incuti, mbese ni igihe cyo gukomeza ubucuti. Hari abandi benshi bo babona ko ari igihe cyo gutekereza ku ivuka rya Yesu Kristo no ku ruhare afite mu gukiza abantu. Mu buryo bunyuranye n’uko biri mu bindi bihugu, mu Burusiya ho hari igihe abantu batari bemerewe kwizihiza Noheli ku mugaragaro. Nubwo Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya yamaze ibinyejana byinshi yemererwa kwizihiza Noheli ku mugaragaro, mu kinyejana cya 20 hafi ya cyose ntiyari ibyemerewe. Ni iki cyari cyihishe inyuma y’iryo hinduka?

Nyuma gato ya revolisiyo y’Abakomunisiti b’Ababolishevike yabaye mu wa 1917, ubutegetsi bw’Abasoviyeti bwahatiye abaturage bose kutemera Imana. Batangiye kurwanya Noheli n’imihango yose y’idini yajyanaga na yo. Leta yatangiye poropagande yo kurwanya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Ndetse bakuyeho ku mugaragaro ibintu byarangaga icyo gihe cy’iminsi mikuru, urugero nk’igiti cyo mu bwoko bwa sipure batakaga kuri Noheli, hamwe na Père Gel ari we Père Noël mu bindi bihugu.

Mu mwaka wa 1935, habaye ihinduka rikomeye ryatumye Abarusiya bahindura uko bizihizaga iyo minsi mikuru. Abasoviyeti bemereye abaturage kugarura Père Gel, bakongera gutaka igiti kandi bemera ko abantu bongera kwizihiza Ubunani, ariko mu buryo butandukanye cyane n’uko byakorwaga mbere. Bavugaga ko Père Gel atari kujya atanga impano kuri Noheli, ko ahubwo yari kujya azitanga ku Bunani. Nanone, ntibari kongera gutaka igiti cya Noheli. Ahubwo bari kujya bataka igiti cy’Ubunani! Bityo rero, muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, habayeho ihinduka rikomeye mu buryo bizihizaga iyo minsi mikuru. Muri make, Ubunani bwasimbuye Noheli.

Noheli yahindutse umunsi mukuru usanzwe, utagize icyo uvuze mu rwego rw’idini. Ntibashyiraga imitako y’idini ku giti cy’Ubunani, ahubwo bagishyiragaho imitako igaragaza iterambere rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Hari ikinyamakuru cyo mu Burusiya kigira kiti “ushobora kumenya amateka y’Abakominisiti uhereye ku mitako yagiye ishyirwa ku giti cy’Ubunani uko imyaka yagiye ikurikirana. Uretse imitako isanzwe y’udukwavu, imitako y’utuntu dusongoye tumeze nk’urubura n’utugati twiburungushuye, hatangiye gukorwa n’indi mitako ifite ishusho ya nanjoro, inyundo n’ibimodoka bihinga. Nyuma byaje gusimbuzwa udushusho tw’abantu bacukura amabuye y’agaciro n’utw’abahanga mu kogoga ikerere, ibikoresho by’ubucukuzi bwa peteroli, ibyogajuru n’utumodoka dukoreshwa n’abantu bari ku kwezi.”—Vokrug Sveta (Hirya no hino ku isi).

Bite se ku birebana n’umunsi mukuru wa Noheli? Nta gushidikanya ko utizihizwaga. Ahubwo, abategetsi b’Abasoviyeti bawutesheje agaciro bawuhindura umunsi w’akazi usanzwe. Abantu bifuzaga kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli nk’uko byasabwaga n’idini bashoboraga kubikora rwihishwa, ariko bazi ko Leta ishobora kubareba nabi cyangwa bakagerwaho n’ingaruka zikomeye. Ni koko, mu kinyejana cya 20, mu Burusiya ntibongeye kwizihiza iyo minsi mikuru mu rwego rw’idini, ahubwo bayigize iminsi mikuru isanzwe.

Ihinduka ryabaye vuba aha

Mu mwaka wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zarasenyutse maze abantu babona umudendezo. Politiki yo kutemera Imana yahise irangira. Leta zigenga zari zikimara kuvuka zitandukanyije n’idini ndetse na Leta y’Abasoviyeti. Abantu benshi bakundaga idini bahise bumva ko noneho bari bagiye gukurikiza imyizerere yabo. Batekereje ko uburyo bumwe bwo kubikora bwari ubwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Icyakora, abenshi ntibatinze kumanjirwa. Kubera iki?

Uko imyaka igenda ihita, uwo munsi mukuru ugenda urushaho kuba umunsi w’ubucuruzi. Koko rero, kimwe no mu bihugu by’Uburayi na Amerika, Noheli isigaye yarabaye umunsi abanyenganda, abacuruzi baranguza n’abadandaza bakoreraho amafaranga menshi. Usanga mu maduka imitako ya Noheli ari yo bashyize ahagaragara. Abacuruzi bakwirakwiza mu Burusiya indirimbo za Noheli zitari zisanzwe zizwi, zicuranze mu njyana z’Abanyaburayi. Abacuruzi batembereza ibintu baba bafite ibikapu binini birimo imitako, bakajya kuyigurisha ku magariyamoshi atwara abakozi no ku zindi modoka zitwara abagenzi. Nguko uko ibintu bigenda mu Burusiya mu gihe cy’iminsi mikuru.

Ndetse n’abantu babona ko ubwo bucuruzi nta cyo bubatwaye, bashobora kubabazwa n’ikindi kintu usanga cyiganje muri iyo minsi mikuru: ubusinzi n’ingaruka mbi zabwo zose. Umuganga ukora ahakirirwa indembe mu bitaro by’i Moscow yaravuze ati “abaganga baba biteguye ko ku munsi mukuru w’Ubunani haboneka inkomere nyinshi zirimo abafite amashyundu, abatewe ibyuma n’abarashwe, abenshi bakaba babitewe n’imvururu zavutse mu muryango, iz’abasinzi n’impanuka z’imodoka.” Umuhanga mu bya siyansi uhagarariye ishami ry’Ikigo cyo mu Burusiya Gikora Ubushakashatsi mu bya Siyansi yaravuze ati “umubare w’abantu bapfa bazira ubusinzi urarushaho kwiyongera. Mu mwaka wa 2000 ho byari bikabije. Umubare w’abiyahura n’abicanyi na wo wariyongereye.”

Ikibabaje ni uko hari ikindi kintu gituma ibyo bintu bibi biba mu Burusiya mu gihe cy’iyo minsi mikuru birushaho kuba bibi. Ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyarimo ingingo igira iti “Abarusiya bizihiza Noheli kabiri,” cyaravuze ngo “Umurusiya umwe ku icumi yizihiza Noheli kabiri. Ukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango wo mu Burusiya Wita ku Bitekerezo bya Rubanda n’Ubushakashatsi mu Birebana n’Amasoko (ROMIR), abantu 8 ku ijana mu batanze ibitekerezo bemeye ko bizihiza Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza dukurikije igihe Abagatolika bizihirizaho Noheli, no ku itariki ya 7 Mutarama dukurikije igihe Aborutodogisi bayizihiriza . . . Biragaragara ko igituma bamwe babigenza batyo atari uko Noheli ari umunsi mukuru wo mu rwego rw’idini, ko ahubwo ari uburyo baba babonye bwo kwikorera umunsi mukuru.” *

Mbese uburyo yizihizwa muri iki gihe byubahisha Kristo koko?

Biragaraga ko iyo minsi mikuru ikorwamo ibikorwa byinshi bitubahisha Imana. Kubera ko hari abantu ibyo bidashimisha, bumva ko bakwizihiza iyo minsi mikuru mu buryo bwubahisha Imana na Kristo. Icyifuzo cyo gushimisha Imana nta ko gisa. Ariko se koko Imana na Kristo bashimishwa n’iminsi mikuru ya Noheli? Reka dusuzume inkomoko yayo.

Urugero, icyo umuntu yaba atekereza cyose ku buryo Abasoviyeti babonaga Noheli, nta ho yahera ahakana ibintu bivugwa mu mateka byavuzwe mu gitabo cyagize kiti “Noheli yaturutse mu bantu basengaga imana ‘zapfaga kandi zikazuka’ za mbere y’Ubukristo, zasengwaga cyane cyane n’abahinzi mu gihe izuba ryabaga riteganye n’ingengamirase ya Kapurikorune, hagati y’itariki ya 21 n’iya 25 Ukuboza. Muri icyo gihe ni bwo bizihizaga ‘ivuka’ ry’Imana-Ikiza, yasubizaga ibimera ubuzima.”—The Great Soviet Encyclopedia.

Ushobora kwemera ko icyo gitabo cyavuze ukuri igihe cyagiraga kiti “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga Noheli. . . . Kuva mu kinyejana cya kane rwagati, Abakristo batangiye kwizihiza umunsi izuba ryabaga riteganye n’ingengamirase ya Kapurikorune, ubusanzwe wizihizwaga n’abasengaga ikigirwamana Mithra, maze bawuhinduramo umunsi wo kwizihizaho Noheli. Ababimburiye abandi kwizihiza Noheli ni abaturage b’abanyedini b’i Roma. Mu kinyejana cya cumi, Noheli n’Ubukristo byakwirakwiriye mu Burusiya, aho yahujwe n’igihe Abasilave ba kera bizihizagaho intangiriro y’itumba ry’iwabo, hagati y’Ukuboza na Gashyantare, kugira ngo bahe icyubahiro imyuka y’abakurambere.”

Ushobora kuba wibaza uti ‘ariko se ni iki Ijambo ry’Imana Bibiliya rivuga ku bihereranye no kuba Yesu yaravutse ku itariki ya 25 Ukuboza?’ Mu by’ukuri, Bibiliya ntigaragaza itariki Yesu yavukiyeho, kandi nta kintu kigaragaza ko hari icyo Yesu ubwe yabivuzeho, ibyo bikaba byumvikanisha ko ari nta ho yari guhera ategeka abantu kwizihiza uwo munsi. Icyakora, Bibiliya idufasha kumenya igihe Yesu yavukiye.

Dukurikije Ivanjiri ya Matayo, mu gice cya 26 n’icya 27, Yesu yishwe ku itariki ya 14 Nisani, ku mugoroba w’umunsi Abayahudi bizihizagaho Pasika yari yatangiye ku itariki ya 31 Werurwe 33. Ivanjiri ya Luka itubwira ko Yesu amaze imyaka nka 30 ari bwo yabatijwe kandi agatangira umurimo we (Luka 3:21-23). Uwo murimo wamaze imyaka itatu n’igice. Ku bw’ibyo, Yesu yapfuye afite hafi imyaka 33 n’igice. Yari kuzuza 34 ku itariki ya 1 Ukwakira 33. Luka avuga ko ubwo Yesu yavukaga, abungeri bararaga ku gikumba kugira ngo ‘barinde umukumbi wabo’ (Luka 2:8). Abungeri ntibari kuba bari hanze ku gikumba mu mbeho yo mu Kuboza, dore ko icyo gihe mu nkengero za Betelehemu hashoboraga kuba hari n’urubura. Ahubwo bashoboraga kuba bari ku gikumba ahagana ku itariki ya 1 Ukwakira, uko bigaragara icyo akaba ari cyo gihe Yesu yavutsemo.

Ubunani se bwo bite? Nk’uko twabibonye, usanga burangwa n’imyifatire y’akahebwe. Nubwo bagerageza kuwugira umunsi udafite aho uhuriye n’idini, inkomoko yawo na wo irakemangwa.

Iyo urebye ibintu biba mu gihe cy’iyo minsi mikuru, usanga ya ntero ivuga ko ari igihe cyo kwibuka Yesu nta cyo ivuze. Niba ubabazwa n’ubucuruzi bukorwa mu gihe cya Noheli n’imyifatire ibabaje abantu bagira muri icyo gihe, kandi ukababazwa n’uko ifite inkomoko ya gipagani, humura. Hari uburyo bwiza dushobora kugaragaza ko twubaha Imana na Yesu Kristo, ari na ko dutuma ubumwe bw’abagize umuryango wacu burushaho gukomera.

Uburyo bwiza cyane bwo guha Imana na Kristo icyubahiro

Bibiliya itubwira ko Yesu Kristo yaje “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Yemeye kwicwa, yemera gupfa azira ibyaha byacu. Hari abantu bashobora kuba bifuza guha Kristo icyubahiro, ariko bakumva ko igihe cyiza cyo kubikora ari igihe cya Noheli. Ariko nk’uko twabibonye, iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani nta mahuriro ifitanye na Kristo kandi ifite inkomoko ya gipagani. Nanone kandi, nubwo bamwe bishimira cyane igihe cy’iminsi mikuru ya Noheli, icyo gihe kirangwa n’ubucuruzi bushingiye ku mururumba. Byongeye kandi, tugomba kwemera ko icyo gihe cya Noheli kijyanirana n’imyifatire y’akahebwe idashimisha Imana na Kristo.

None se umuntu wifuza gushimisha Imana yakora iki? Aho kugira ngo umuntu ufite umutima utaryarya atsimbarare ku migenzo y’abantu agamije gusa kumva ko yakoreye Imana, kandi iyo migenzo itandukanye n’Ibyanditswe, yagombye gushaka kumenya uburyo nyabwo bwo guha icyubahiro Imana na Kristo. Ubwo buryo nyabwo ni ubuhe, kandi se ni iki twagombye gukora?

Kristo ubwe yaratubwiye ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” ( Yohana 17:3). Ni koko, umuntu ufite umutima utaryarya ashaka uko yagira ubumenyi nyakuri ku birebana n’icyo yakora ngo aheshe Imana na Kristo icyubahiro. Hanyuma, ashyira ubwo bumenyi mu bikorwa, atari mu gihe runaka cy’umwaka gusa, ahubwo akabikora mu buzima bwe bwa buri munsi. Iyo mihati ivuye ku mutima ishimisha Imana kandi ishobora guhesha umuntu ubuzima bw’iteka.

Ese wifuza ko umuryango wawe waba mu bantu bahesha Imana na Kristo icyubahiro by’ukuri, bahuje n’Ibyanditswe? Abahamya ba Yehova bafashije imiryango ibarirwa muri za miriyoni yo hirya no hino ku isi kugira ubwo bumenyi bw’ingirakamaro bwo muri Bibiliya. Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu cyangwa kubandikira kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Mbere ya revolisiyo yo mu Kwakira 1917, Uburusiya bwakoreshaga kalendari ya kera ya Jules, ariko ibihugu byinshi byakoreshaga kalendari ya Grégoire. Mu mwaka wa 1917, kalendari ya Jules yari inyuma y’iya Grégoire ho iminsi 13. Nyuma y’iyo revolisiyo, Abasoviyeti batangiye gukoresha kalendari ya Grégoire, bityo Uburusiya bugendana n’ibindi bihugu byo ku isi. Icyakora, Kiliziya y’Aborutodogisi yakomeje kwifashisha kalendari ya Jules mu kwizihiza iminsi mikuru yayo, bakaba barayitaga kalendari “ya Kera.” Ushobora kuba ujya wumva bavuga ko mu Burusiya bizihiza Noheli ku itariki ya 7 Mutarama. Icyakora, uzirikane ko itariki ya 7 Mutarama kuri kalendari ya Grégoire ari itariki ya 25 Ukuboza dukurikije kalendari ya Jules. Bityo rero, Abarusiya benshi bategura iminsi mikuru yabo mu buryo bukurikira: kuri 25 Ukuboza bizihiza Noheli y’Abanyaburayi n’Abanyamerika, ku itariki ya 1 Mutarama bakizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, ku ya 7 Mutarama bakizihiza Noheli y’Aborutodogisi, naho ku ya 14 Mutarama bakizihiza Ubunani nk’uko bwizihizwaga Kera.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Inkomoko y’umunsi mukuru w’Ubunani

Umworutodogisi wihaye Imana wo muri Géorgie aragira icyo abivugaho

“Umunsi mukuru w’Ubunani ukomoka mu minsi mikuru ya gipagani yo muri Roma ya kera. Itariki ya mbere Mutarama wari umunsi mukuru w’imana y’abapagani yitwaga Janus, kandi hari indimi zikomora izina ry’ukwezi kwa Mutarama kuri iryo zina. Ibishushanyo by’imana ya Janus byabaga bifite imitwe ifite amaso imbere n’inyuma, ibyo bigasobanura ko yarebaga ibyo mu gihe cyashize n’ibyo muri icyo gihe. Bavugaga ko uwatangiraga itariki ya 1 Mutarama yishimye, aseka kandi afite ibyokurya no kunywa bimuhagije, yamaraga umwaka wose mu byishimo kandi ariho neza. Abenshi mu bo dusangiye igihugu baracyizihiza Ubunani kandi baracyemera iyo migenzo . . . Mu gihe cy’iminsi mikuru imwe n’imwe ya gipagani, abantu baturaga ikigirwamana ibitambo. Hari iminsi mikuru yari izwi cyane kubera ko yabaga irimo ubwiyandarike bw’akahebwe, ubusambanyi n’ubuhehesi. Ikindi gihe, urugero nko ku munsi mukuru wa Janus, abantu bararyaga bakagwa ivutu kandi bagasinda, ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bibi byose bijyanirana na byo. Natwe ubwacu iyo twibutse uko twizihizaga Ubunani, twiyemerera ko twese twajyaga twifatanya muri uwo munsi mukuru wa gipagani.”—Byavuye mu kinyamakuru cyo muri Géorgie.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Amadini yiyita aya gikristo yize gusenga Mithra

[Aho ifoto yavuye]

Museum Wiesbaden

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abungeri ntibashoboraga kuba bari ku gikumba mu gihe cy’imbeho yo mu Kuboza