Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese Noheli n’Ubunani bizakugendekera nk’uko ubyifuza?

Mbese Noheli n’Ubunani bizakugendekera nk’uko ubyifuza?

Mbese Noheli n’Ubunani bizakugendekera nk’uko ubyifuza?

“Pierre le Grand yatanze itegeko ry’uko muri za kiliziya zose hajya hasomwa misa idasanzwe yo kwizihiza Ubunani ku itariki ya 1 Mutarama. Ibirenze ibyo, yatanze amabwiriza y’uko bajya bataka amashami y’ibiti byo mu bwoko bwa sipure ku nkomanizo z’imiryango, kandi ategeka abaturage bose b’i Moscou kujya ‘bagaragaza ibyishimo bifurizanya’ Umwaka Mushya.”—Peter the Great—His Life and World.

NI IKI witeze muri icyo gihe abenshi bakunze kwita igihe cya Noheli n’Ubunani? Abantu bo hirya no hino ku isi bavuga ko icyo kiba ari igihe cyo kwizihiza mbere na mbere Noheli, umunsi abantu bamenyereye kwizihizaho ivuka rya Kristo, ariko kikaba ari n’igihe cyo kwizihiza Ubunani. Usanga rero ari igihe cy’iminsi mikuru ikurikiranye. Muri icyo gihe, ababyeyi n’abana bashobora kuba bari mu biruhuko, ku buryo abantu babona ko ari igihe cyiza cyo kuba bari kumwe n’imiryango yabo. Ariko rero, hari n’abandi bacyita “igihe cya Noheli” kuko muri icyo gihe baba bifuza guhesha Kristo ikuzo. Nawe ushobora kuba wumva ko icyo ari cyo kintu cyagombye kwibandwaho muri icyo gihe.

Abagabo, abagore n’abana babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi baba bategerezanyije amatsiko icyo gihe, baba bagamije guhesha Kristo ikuzo, kwishimana n’umuryango cyangwa kubikora byombi. Bizagenda bite se uyu mwaka? Ese kizaba ari igihe kidasanzwe ku muryango, kibe n’igihe cyihariye ku Mana? Niba se umuryango wawe uzaba wateranye, bizagenda nk’uko ubyifuza cyangwa bizagenda nabi?

Abantu benshi bifuza ko icyo gihe kiba icyo guhesha Kristo ikuzo, babona ko akenshi mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani atari ko bigenda. Ahubwo usanga icyo gihe cyabaye icyo guhana impano gusa, gukora iminsi mikuru irimo ibikorwa bitubahisha Kristo, cyangwa ugasanga nta kindi kigamijwe uretse guhuza abagize umuryango. Incuro nyinshi, muri abo bantu baba bahuriye hamwe, ntihabura umuntu umwe cyangwa benshi basinda cyangwa bakagwa ivutu, bakazamura impaka zituma akenshi mu muryango havuka imvururu. Ibyo ushobora kuba warabyiboneye cyangwa wenda byarakubayeho.

Niba ari ko biri, ushobora kuba wibonera ko urebye nta cyahindutse uhereye igihe Pierre le Grand, Umwami wo mu Burusiya, yavugiye ya magambo twatangiriyeho. Abantu benshi bababazwa n’uko ibintu bigenda, bifuza ko icyo gihe cy’iminsi mikuru cyaba icyo gutekereza cyane ku by’idini no kwishimana n’umuryango wabo mu buryo bwiza. Ndetse hari n’abaharanira ko ibintu byahinduka bafite intero ivuga ko ari igihe cyo kwibuka Yesu. Ariko se hari icyakorwa ngo ibintu bihinduke? Kandi se koko ibyo bishobora guhesha Kristo ikuzo? None se hari impamvu zatuma umuntu abona icyo gihe cy’iminsi mikuru mu buryo bunyuranye n’ubwo?

Kugira ngo tubone ibisubizo bishimishije, nimucyo turebe uko ibintu bimeze dukurikije uko abaturage b’igihugu kimwe bashobora kuba bafite impamvu zihariye zo kwishimira icyo gihe babibona.