Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese wagombye kugira idini?

Mbese wagombye kugira idini?

Mbese wagombye kugira idini?

‘SI NGOMBWA ko ngira idini cyangwa ko njya mu rusengero buri gihe kugira ngo nizere Imana!’ Uko ni ko abantu benshi batekereza ku bihereranye no kugira idini umuntu abarizwamo. Mu by’ukuri, hari bamwe bavuga ko bumva barushijeho kwegera Imana iyo bagiye kwitegereza ibyaremwe kuruta kujya gusenga mu rusengero. Muri iki gihe, igitekerezo abantu benshi bahuriyeho ni uko kugira idini umuntu abarizwamo atari ngombwa kugira ngo yizere Imana.

Icyakora, hari abandi bantu batekereza rwose mu buryo butandukanye n’ubwo. Bemeza ko kugira idini umuntu abarizwamo no kujya kurisengeramo ari ngombwa, ndetse ko rwose ari byo bituma umuntu yemerwa n’Imana. Ku bw’ibyo, ikibazo cyo kumenya niba koko umuntu akwiriye kugira idini abarizwamo cyagombye gushishikaza abantu bose, ntikibe umwihariko w’abakora ubushakashatsi ku madini kugira ngo bamenye umubare w’abayoboke bayo n’ibyayo. Uko biri kose se, ko icyo kibazo gifitanye isano n’imishyikirano tugirana n’Imana, ntibihuje n’ubwenge ko tumenya uko Imana yo ikibona? Ubundi se, ni iki Ijambo ryayo Bibiliya ritwigisha kuri iyo ngingo?

Uko Imana yakoranaga n’abantu mu gihe cyashize

Hashize hafi imyaka igera ku 4.400 habayeho umwuzure warimbuye ibyari ku isi byose. Uwo mwuzure ntiwari gupfa kwibagirana gutya gusa, kandi abantu hirya no hino ku isi, baca imigani ivuga iby’uwo mwuzure wabayeho mu ntangiriro z’amateka yabo. N’ubwo ibyo bavuga ku mwuzure bigenda bitandukana, hari byinshi iyo migani ihuriraho, hakubiyemo no kuba hararokotse abantu bake n’inyamaswa nkeya.

Mbese abantu barokotse uwo mwuzure, bari abantu ku giti cyabo bigiriye amahirwe gusa ntibapfe? Inkuru ya Bibiliya igaragaza ko atari uko byagenze. Igishishikaje ni uko Imana itavuganye na buri muntu ku giti cye imubwira ko umwuzure wari kuzaza. Ahubwo yabibwiye Nowa, na we abwira abo mu gihe cye ibyo kuza k’uwo mwuzure.—Itangiriro 6:13-16; 2 Petero 2:5.

Abarokotse, barokotse bitewe n’uko bari mu itsinda ryunze ubumwe kandi bemeraga babishaka gukurikiza amabwiriza Imana yahaye Nowa. Ndetse n’inyamaswa zarokotse uwo Mwuzure ni izari kumwe n’iryo tsinda. Nowa yahawe amabwiriza asobanutse neza yo guteganya ibizatunga izo nyamaswa.—Itangiriro 6:17–7:8.

Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, abantu bakomotse kuri Nowa binyuriye ku muhungu we Shemu baje kuba abacakara mu Misiri. Icyakora, Imana yari yaragambiriye kubakurayo maze ikabajyana mu gihugu yari yarasezeranyije umukurambere wabo Aburahamu. Aha nanone, ibyo Imana ntiyabihishuriye buri muntu ku giti cye, ahubwo mbere na mbere yabihishuriye abari batoranyirijwe kuzaba abayobozi babo, ari bo Mose na mukuru we Aroni (Kuva 3:7-10; 4:27-31). Abari barahoze ari abacakara bamaze gukurwa mu Misiri ari itsinda, bahawe Amategeko y’Imana bari ku Musozi Sinayi kandi bagirwa ishyanga rya Isirayeli.—Kuva 19:1-6.

Abisirayeli bashoboye kubohorwa bitewe n’uko gusa bifatanyaga n’itsinda Imana yari yarashyizeho kandi bakaba barakurikizaga ubuyobozi bahabwaga n’abayobozi b’iryo tsinda bari barashyizweho. Ndetse hari Abanyegiputa bemerewe kwifatanya n’iryo tsinda, bigaragara ko ryari ryemewe n’Imana. Igihe Abisirayeli bavaga mu Misiri, abo bantu bajyanye na bo, bityo na bo baba mu bagomba kugerwaho n’imigisha y’Imana.—Kuva 12:37, 38.

Hanyuma, mu kinyejana cya mbere, Yesu yatangiye umurimo we wo kubwiriza, akorakoranyiriza hamwe abantu ngo babe abigishwa be. Yakoranaga na bo ari itsinda, n’ubwo nanone yitaga mu buryo bwuje urukundo kuri buri muntu ku giti cye akurikije ibyo babaga bakeneye. Yabwiye intumwa ze 11 z’indahemuka ati “ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye” (Luka 22:28, 29). Nyuma y’aho, umwuka wera w’Imana wasutswe kuri abo bigishwa ubwo bari hamwe ari itsinda.—Ibyakozwe 2:1-4.

Izo ngero zigaragaza neza ko mu gihe cyashize Imana yamye ikorana n’abantu bayo ari itsinda riri kuri gahunda. Abantu bake Imana yakoranye na bo buri muntu ku giti cye, ari bo Nowa, Mose, Yesu n’abandi, mu by’ukuri yabakoreshaga kugira ngo ishyikirane n’itsinda ryifatanyaga na bo mu buryo bwa bugufi. Nta mpamvu n’imwe ihari yo gutekereza ko muri iki gihe Imana ikorana n’abagaragu bayo mu buryo bunyuranye n’ubwo. Ariko birumvikana ko ibyo bituma havuka ikindi kibazo: mbese birahagije kujya mu idini iryo ari ryo ryose umuntu abonye? Turasuzuma icyo kibazo cy’ingenzi mu gice gikurikira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Kuva kera Imana yakoranaga n’abagize ubwoko bwayo bibumbiye mu itsinda rifite gahunda