Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gusaba imbabazi byimakaza amahoro

Gusaba imbabazi byimakaza amahoro

Gusaba imbabazi byimakaza amahoro

“GUSABA imbabazi bigera ku byiza byinshi. Bihosha amakimbirane nta maraso amenetse, bituma ibihugu byiyunga, bigatuma ubutegetsi bwemera ko abaturage babwo bababaye, kandi bigatuma abantu bongera kugirana imishyikirano myiza.” Ibyo byavuzwe n’umwanditsi witwa Deborah Tannen wandika ibitabo biri mu bigurwa cyane kurusha ibindi, akaba n’umuhanga mu byerekeye indimi n’imibanire y’abantu muri Kaminuza y’i Georgetown i Washington, D.C.

Bibiliya igaragaza ko gusaba imbabazi nta buryarya akenshi bigira ingaruka nziza mu gutuma abantu bongera kugirana imishyikirano myiza. Urugero, igihe umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu yagarukaga iwabo maze agasaba se imbabazi abivanye ku mutima, se yahise amwakira atajijinganyije (Luka 15:17-24). Ni koko, twagombye kwivanamo ubwibone, tukihohora ku bo tuba twakoshereje kandi tukabasaba ko batubabarira. Birumvikana ko ku bantu bicisha bugufi, gusaba imbabazi bitagoye.

Ibyiza byo gusaba imbabazi

Abigayili, umugore w’umunyabwenge wo muri Isirayeli ya kera, yatanze urugero rugaragaza ibyiza byo gusaba imbabazi, nubwo icyaha yasabiraga imbabazi cyari cyakozwe n’umugabo we. Igihe Dawidi, waje kuba umwami wa Isirayeli, yabaga mu butayu, we n’abantu be barinze umukumbi w’umugabo wa Abigayili, ari we Nabali. Ariko kandi, igihe abantu ba Dawidi bajyaga kwa Nabali kumusaba umutsima n’amazi, yarabirukanye, ababwira nabi. Ibyo byarakaje cyane Dawidi, wafashe abantu 400 maze bakagaba igitero kwa Nabali. Abigayili abyumvise, yafashe inzira ajya gusanganira Dawidi. Igihe yamubonaga, yamwikubise imbere yubamye. Nuko aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho; ndakwinginze ukundire umuja wawe, ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.” Hanyuma, Abigayili yasobanuriye Dawidi uko ibintu bimeze, amuha ituro ry’ibyokurya n’ibyokunywa. Dawidi yahise avuga ati “izamukire, usubire iwawe amahoro; ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye.”​—1 Samweli 25:2-35.

Imyifatire ya Abigayili yo kwicisha bugufi hamwe n’imbabazi yasabye ku bw’ikinyabupfura gike umugabo we yagize, byatumye abo mu rugo rwe batagerwaho n’akaga. Ndetse na Dawidi ubwe yamushimiye kuba yaramurinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso. Nubwo Abigayili atari we wari wagiriye nabi Dawidi n’abantu be, yemeye kubarwaho icyaha mu cyimbo cy’umuryango we, maze yiyunga na Dawidi.

Undi muntu watanze urugero rugaragaza ko yari azi igihe gikwiriye cyo gusaba imbabazi ni intumwa Pawulo. Igihe kimwe, yagiye kuburanira imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi. Umutambyi mukuru Ananiya yarakajwe n’uko Pawulo yavugaga ibintu nta guca ku ruhande, maze ategeka abari bahagaze iruhande rwa Pawulo ko bamukubita ku munwa. Icyo gihe, Pawulo yaramubwiye ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita, uca mu mategeko?” Igihe abari aho bashinjaga Pawulo ko yatutse umutambyi mukuru, yahise yemera ikosa rye, agira ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru; kuko byanditswe ngo ‘ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ”​—Ibyakozwe 23:1-5.

Kuba Pawulo yaravuze ko umucamanza atagombaga gukubita abandi byari bifite ishingiro. Nyamara kandi, yasabye imbabazi z’uko yari yavugishije umutambyi mukuru atabizi, amubwira amagambo bafashe ko yarangwaga n’agasuzuguro. * Kuba Pawulo yarasabye imbabazi byatumye abanyarukiko bemera kumutega amatwi. Kubera ko yari azi neza amacakubiri yari hagati yabo, yababwiye ko aregwa kuba yizera ibihereranye n’umuzuko. Ibyo byabyukije impaka nyinshi, maze Abafarisayo bajya ku ruhande rwa Pawulo.​—Ibyakozwe 23:6-10.

Ni irihe somo dushobora kuvana kuri izo ngero zombi zo muri Bibiliya? Kuba abantu bavuzwe muri izo ngero zombi baragaragaje ko bari bababajwe rwose n’ibyabaye, byabahaye uburyo bwo gukomeza gushyikirana n’abo bari bakoshereje. Ku bw’ibyo, gusaba imbabazi bishobora kugarura umwuka w’amahoro. Ni koko, iyo twakoshereje umuntu maze tukemera ko twamukoshereje kandi tukamusaba imbabazi, bishobora gutuma dushyikirana na we mu buryo bushimishije.

‘Nta kibi nakoze’

Mu gihe dutahuye ko hari umuntu wakomerekejwe n’ibyo twavuze cyangwa ibyo twakoze, dushobora gutekereza ko uwo muntu adashyira mu gaciro cyangwa ko ari inkomwahato. Nyamara, Yesu Kristo yahaye abigishwa be inama agira ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.”​—Matayo 5:23, 24.

Urugero, umuvandimwe ashobora kumva ko wamukoshereje. Nk’uko Yesu yabivuze, icyo gihe ugomba kugenda ‘ukikiranura na mwene so,’ waba wumva ko wamukoshereje cyangwa ko utamukoshereje. Dukurikije inyandiko y’Ikigiriki, ijambo Yesu yakoresheje aha ngaha ‘risobanura kumvikana nyuma yo gushyamirana’ (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Koko rero, iyo abantu babiri bafitanye amakimbirane, bombi bashobora mu buryo runaka kuba bafite ikosa, kuko ari abantu badatunganye bashobora kwibeshya. Akenshi ibyo biba bisaba ko bumvikana.

Ikibazo ntikiba ari icyo kumenya ufite ukuri n’uri mu makosa, ahubwo ni ukumenya uzafata iya mbere mu gutuma habaho ubwumvikane. Igihe intumwa Pawulo yamenyaga ko Abakristo b’i Korinto bajyanaga abandi bagaragu b’Imana mu nkiko bitewe n’amakimbirane abantu ku giti cyabo babaga bafitanye, urugero nk’ibibazo bya bwite bihereranye n’amafaranga, yabagiriye inama agira ati “mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?” (1 Abakorinto 6:7). Birumvikana ko ibyo Pawulo yabivuze ashaka kubuza Abakristo bagenzi be kujyana abandi mu nkiko kugira ngo bakemure ibibazo babaga bafitanye. Nyamara, icy’ingenzi yashakaga kumvikanisha ni uko kubana amahoro na bagenzi bacu duhuje ukwizera ari byo by’ingenzi cyane kurusha kumenya ufite ukuri n’uri mu makosa. Kuzirikana iryo hame bituma gusaba imbabazi uwumva ko twamukoshereje birushaho kutworohera.

Kutagira uburyarya ni iby’ingenzi

Bamwe bashobora gukoresha amagambo yo gusaba imbabazi mu buryo bukabije cyane. Urugero, ijambo sumimasen risanzwe rikoreshwa mu Buyapani mu gusaba imbabazi, rikoreshwa incuro ibihumbi n’ibihumbi. Ndetse rishobora no gukoreshwa mu buryo bwo gushimira, mu gihe umuntu aba ashaka kugaragaza ko yumva abangamiwe n’uko atituye abandi ineza bamugiriye. Kubera ko iryo jambo rikoreshwa mu buryo butandukanye, bamwe bashobora kumva ko bikabije, maze bakibaza niba ubivuze aba abivanye ku mutima. Indi mico na yo ishobora kuba ifite amagambo akoreshwa mu gusaba imbabazi avugwa mu buryo bukabije.

Mu rurimi urwo ari rwo rwose, ni iby’ingenzi gusaba imbabazi nta buryarya. Amagambo dukoresha n’imvugo yacu byagombye kumvikanisha rwose ko tubabajwe n’ibyabaye. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati ‘ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee,” “Oya, Oya”; ibirenze ibyo bituruka ku mubi’ (Matayo 5:37). Niba usabye imbabazi, ugomba gukora ibihuje n’ibyo wavuze! Urugero: umugabo umwe wari ku murongo ku kibuga cy’indege aho basuzuma niba abagenzi bafite ibyangombwa byose by’urugendo, yihohoye ku mugore wari inyuma ye kubera ko imitwaro y’uwo mugabo yari imukomye. Nyuma y’iminota mike gusa, umurongo waricumye igikapu cye cyongera gukoma wa mugore. Uwo mugabo yarongeye amwihohoraho abigiranye ikinyabupfura. Hanyuma yarongeye maze undi mugabo wari kumwe na wa mugore abwira nyir’imitwaro ko niba ibyo avuga abivuga akomeje, yagombye kwitwararika kugira ngo imitwaro ye itongera gukoma uwo mugore. Ni koko, gusaba imbabazi nta buryarya byagombye kujyanirana no kwiyemeza kutongera gukora iryo kosa.

Niba dusaba imbabazi nta buryarya, tuzemera ikosa iryo ari ryo ryose twakoze, dusabe imbabazi kandi dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukosore ibintu. Icyo gihe, uwakosherejwe yagombye rwose kubabarira uwamukoshereje wihannye (Matayo 18:21, 22; Mariko 11:25; Abefeso 4:32; Abakolosayi 3:13). Kubera ko ari uwakosherejwe ari n’uwamukoshereje bombi baba ari abantu badatunganye, kugarura umwuka w’amahoro si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko kandi, gusaba imbabazi bigira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro.

Igihe gusaba imbabazi biba bidakwiriye

Nubwo gusaba imbabazi ugaragaza ko ubabajwe n’ibyo wakoze bihumuriza kandi bikimakaza amahoro, umuntu w’umunyabwenge yirinda kubikora mu gihe biba bidakwiriye. Tuvuge wenda ko ikibazo nyir’izina kirebana no kuba indahemuka ku Mana. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW ]’ (Abafilipi 2:8). Ariko kandi, ntiyigeze asaba imbabazi z’ibyo yizeraga ngo aha ni ukugira ngo bimworohereze imibabaro. Kandi Yesu ntiyihohoye ku mutambyi mukuru igihe yamubazaga ati “nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.” Aho kugira ngo Yesu amwihohoreho afite amasonisoni, yamusubizanyije ubutwari ati “wakabimenye; kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru” (Matayo 26:63, 64). Yesu ntiyigeze agira igitekerezo cyo gushimisha umutambyi mukuru ngo abirutishe kuba indahemuka kuri Se Yehova Imana.

Abakristo bubaha abatware. Ariko kandi, ntibagomba kubasaba imbabazi z’uko bumvira Imana bagakunda n’abavandimwe babo.​—⁠Matayo 28:19, 20; Abaroma 13:5-7.

Igihe inzitizi zibangamira amahoro zizaba zitakiriho

Muri iki gihe, dukora amakosa kubera icyaha no kudatungana twarazwe n’umukurambere wacu Adamu (Abaroma 5:12; 1 Yohana 1:10). Kuba Adamu yarigometse ku Muremyi byatumye ahinduka umunyabyaha. Mu mizo ya mbere ariko, Adamu na Eva bari batunganye badafite icyaha, bityo Imana ikaba yarasezeranyije ko izasubiza abantu muri iyo mimerere y’ubutungane. Izavanaho icyaha n’ingaruka zacyo zose.​—1 Abakorinto 15:56, 57.

Gerageza kwiyumvisha icyo ibyo bizaba bisobanura! Yakobo, mwene nyina wa Yesu, yatanze inama ku bihereranye n’imikoreshereze y’ururimi agira ati “umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose; yabasha no gutegeka umubiri we wose” (Yakobo 3:2). Umuntu utunganye ashobora gutegeka ururimi rwe, ku buryo aba adakeneye gusaba imbabazi z’uko yarukoresheje nabi. ‘Abasha no gutegeka umubiri we wose.’ Mbega ukuntu bizaba bihebuje igihe tuzaba dutunganye! Icyo gihe, nta nzitizi zibangamira amahoro zizaba zikiriho. Hagati aho ariko, nidusaba imbabazi nta buryarya kandi mu buryo bukwiriye, bizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Birashoboka ko kuba Pawulo yari arwaye amaso ari byo byatumye atamenya uwo mutambyi mukuru.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rwa Pawulo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Igihe abantu bose bazaba batunganye, nta nzitizi zibangamira amahoro zizaba zikiriho