Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa babona ibyishimo

Abashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa babona ibyishimo

Abashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa babona ibyishimo

Umwe mu batanze disikuru mu ntangiriro z’Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa,” yagize ati “twemera ko iri koraniro ari bumwe mu buryo bwateganyijwe na Yehova bwo kudutegurira gukora umurimo w’Ubwami wagutse kurushaho.” Yakomeje agira ati “twiteguye kwigishwa ibihereranye n’imibereho y’ibyishimo mu muryango, guterwa inkunga yo gukomeza kwifatanya n’umuteguro wa Yehova, gushishikarizwa gukomeza kugira umwete mu murimo w’Ubwami no kwibutswa ko tugomba gukomeza kuba maso.”

KUVA mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2000, abashyira ijambo ry’Imana mu bikorwa babarirwa muri za miriyoni hamwe n’incuti zabo bisukiranyije bagana mu turere tubarirwa mu bihumbi hirya no hino ku isi kugira ngo bahabwe inyigisho z’ingenzi zishingiye kuri Bibiliya. Ni iki bize muri iryo koraniro ry’iminsi itatu?

Umunsi wa Mbere​—Kutibagirwa Imirimo ya Yehova

Muri disikuru yabimburiye ikoraniro, uwari urihagarariye yatumiriye abari bateze amatwi kuzibonera imigisha ibonerwa mu gusenga Yehova bunze ubumwe mu makoraniro. Abari bateranye bose bijejwe ko bazarushaho kugira ukwizera kandi ko imishyikirano ya bwite bafitanye na Yehova izarushaho gukomera.

“Imana igira ibyishimo” izi ibyo dukeneye kugira ngo tugire ibyishimo buri muntu ku giti cye (1 Timoteyo 1:11, NW ). Bityo, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Gukora Ibyo Imana Ishaka Bizatuma Tugira Ibyishimo,” yatsindagirije ko Ijambo rya Yehova, ari ryo Bibiliya, rigaragaza uburyo bwo kubaho bwiza cyane kuruta ubundi bwose (Yohana 13:17). Hari benshi bamaze igihe kirekire ari Abahamya ba Yehova bagiranye ikiganiro n’utanga disikuru mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, bakagaragaza ukuntu gukora ibyo Imana ishaka mu mimerere inyuranye bituma imibereho yacu irushaho kugira ireme. Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimurabagiranishwe no Kugira Neza kwa Yehova,” yatsindagirije ko Abakristo bifuza kwera imbuto z’ “ingeso nziza zose” mu mibereho yabo, bitewe n’uko ‘bigana Imana’ (Abefeso 5:1, 9). Uburyo bwiza cyane bwo kubigeraho ni ukubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa.​—Zaburi 145:7.

Ikiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Nimukomeze Gushikama nk’Abareba Itaboneka” cyagaragaje ukuntu ukwizera gukomeye kudufasha ‘kureba’ Imana itaboneka. Uwatanze icyo kiganiro yasobanuye ukuntu abantu bita ku bintu by’umwuka bazi neza imico y’Imana, hakubiyemo n’ubushobozi ifite bwo kumenya ndetse n’ibyo dutekereza (Imigani 5:21). Abifatanyije mu biganiro bikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo bavuze ingamba bafashe kugira ngo bagire ukwizera gukomeye kurushaho kandi bashyire ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo.

Icyiciro cya mbere ya saa sita cyashojwe na disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimusingize Yehova​—We Ukora Ibintu Bitangaje.” Yafashije abari bateze amatwi gusobanukirwa ko uko tugenda turushaho kumenya byinshi ku bihereranye na Yehova, ari na ko turushaho kubona impamvu zo kumusingiza kuko ari We Ukora ibintu bitangaje. Uwatanze disikuru yaravuze ati “uko dutekereza ku mirimo itangaje Imana yakoze mu kurema hamwe n’ibintu bitangaje irimo idukorera muri iki gihe, ni na ko ugushimira kuvuye ku mutima kudusunikira kuyisingiza. Mu gihe dutekereza ku bitangaza yakoze ku bw’inyungu z’ubwoko bwayo mu bihe byashize, twifuza kuyisingiza. Nanone kandi, uko dutekereza ku masezerano akubiyemo ibintu bitangaje Yehova azakora, ni na ko dushaka uburyo bwo kumushimira.”

Porogaramu ya nyuma ya saa sita yabimburiwe na disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ntimugacogore ngo Mureke Gukora Ibyiza,” yibukije abari bateze amatwi ko ibigeragezo dutezwa n’iyi si byemeza ko imperuka yegereje (2 Timoteyo 3:1). Ariko kandi, turamutse tudacogoye, dushobora kugaragaza ko “dufite kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.”​—Abaheburayo 10:39.

Ni iyihe nama ishingiye kuri Bibiliya yatanzwe ku bihereranye n’imibereho y’umuryango? Umutwe wa mbere mu mitwe yari igizwe n’ingingo z’uruhererekane muri iryo koraniro​—wavugaga ngo “Umvira Ijambo ry’Imana”​—wabimburiwe n’igice kivuga ngo “mu Gihe Uhitamo Uwo Muzashyingiranwa.” Guhitamo uwo tuzashyingiranwa ni kimwe mu byemezo bikomeye cyane dufata. Bityo, Abakristo bifuza gutegereza bakazashyingiranwa ari uko bamaze gukura, kandi bagomba gushyingiranwa “mu Mwami wacu [gusa]” (1 Abakorinto 7:39). Igice cyakurikiyeho muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane cyagaragaje ukuntu Yehova yifuza ko imiryango yose ya Gikristo yagira icyo igeraho, ikaba amatsinda akomeye mu buryo bw’umwuka, kandi cyagaragaje uburyo bw’ingirakamaro ibyo bishobora gukorwamo. Igice cya nyuma cyibukije ababyeyi ko gutoza abana babo gukunda Imana bitangirira ku rukundo ababyeyi bayikunda.

Ingingo zasuzumwe muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Irinde Impuha n’Amazimwe” zafashije bose kubona ko n’ubwo habaho ibintu bitangaje, tugomba kubyitabira tubigiranye ubwenge, aho gupfa kubisamira hejuru mu gihe twumvise inkuru zishyushya imitwe. Byarushaho kuba byiza Abakristo bagiye bavuga ibyo bazi ko ari ukuri​—ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Hari benshi bahumurijwe kandi bagarurirwa ubuyanja na disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Guhangana n’ ‘Ihwa ryo mu Mubiri.’ ” Yabafashije kubona ko Yehova ashobora kuduha imbaraga binyuriye ku mwuka we wera, ku Ijambo rye no ku muryango wa Gikristo w’abavandimwe, n’ubwo dushobora kuba duhangana n’ibigeragezo bidashira. Twatewe inkunga cyane n’ibyabaye ku ntumwa Pawulo ubwayo mu bihereranye n’ibyo.​—2 Abakorinto 12:7-10; Abafilipi 4:11, 13.

Umunsi wa mbere washojwe na disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Kugendana n’Umuteguro wa Yehova.” Hasuzumwe ahantu hatatu umuteguro w’Imana wateyemo imbere mu buryo bwihariye, ni ukuvuga (1) ukuntu twagiye turushaho gusobanukirwa urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rutanzwe na Yehova, (2) umurimo twashinzwe n’Imana, na (3) ihinduka rihuje n’igihe ryagiye ribaho mu mikorere y’umuteguro. Hanyuma, uwatangaga iyo disikuru yavuganye icyizere ati “dushishikazwa n’ibyo twiteze mu gihe kiri imbere.” Yarabajije ati “mbese, hari ugushidikanya uko ari ko kose twagira ku bihereranye no kuba dufite impamvu zumvikana zituma dukomeza kugira ibyiringiro nk’ibyo twari dufite tugitangira, kuzageza ku mperuka (Abaheburayo 3:14)?” Igisubizo cyarigaragazaga. Ibyo byakurikiwe no gutangaza agatabo gashya kasohotse gafite umutwe uvuga ngo Ushobora Kuba Incuti y’Imana! Kazaba imfashanyigisho ifite imbaraga mu gufasha abantu batize cyane cyangwa bafite ubushobozi buciriritse bwo gusoma, kumenya ibyerekeye Yehova.

Umunsi wa Kabiri​—Komeza Kuvuga Ibihereranye n’Imirimo Itangaje ya Yehova

Nyuma yo gusuzuma isomo ry’umunsi, umunsi wa kabiri w’ikoraniro wakomereje ku mutwe wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wavugaga ngo “Abakozi b’Ijambo ry’Imana.” Igice cya mbere cyerekeje ibitekerezo ku kuntu umurimo wacu wo kubwiriza ukorwa ku isi hose urimo ugira ingaruka nziza. Ariko kandi, ukwihangana kwacu muri uwo murimo kugeragezwa n’abantu benshi muri rusange banga kwakira ubutumwa bw’Ubwami. Ababwiriza batari bake bamaze igihe kirekire bakora uwo murimo basobanuye ukuntu bakomeje kugira ibyishimo mu murimo binyuriye mu gukomeza ubwenge bwabo n’imitima yabo kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ingorabahizi cy’uko bahura n’abantu batitabira ibyo bababwira cyangwa babarwanya. Igice cya kabiri cyibukije abari bari mu ikoraniro ko Abahamya ba Yehova bahatanira kugera ku bantu aho baba bari hose, bakababwiriza mu buryo buteguwe no mu buryo bufatiweho. Hanyuma, igice cya nyuma cyasobanuye uburyo bwinshi Abakristo bose bashobora gukoresha mu kwagura umurimo wabo mu buryo bwa bwite. Uwatangaga iyo disikuru yatsindagirije ko kugira ngo tubigereho, tugomba gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, n’ubwo kubigenza dutyo byaba bikubiyemo guhura n’ingorane ndetse no kugira byinshi twigomwa.​—Matayo 6:19-21.

Kubera ko turi mu isi itarangwa no kubaha Imana kandi igaragaza umururumba ukabije wo kurarikira ubutunzi, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ihingemo Umutima wo Kwiyegurira Imana Kandi Unyuzwe,” yari iziye igihe cyane. Uwatanze iyo disikuru yashingiye ibisobanuro yatanze kuri 1 Timoteyo 6:6-10, 18, 19, agaragaza ukuntu kwiyegurira Imana bifasha Abakristo kwirinda gukunda amafaranga, kuko bishobora kubayobya kandi bikabakururira imibabaro myinshi. Yatsindagirije ko uko imimerere yacu y’iby’ubukungu yaba imeze kose, kugira ibyishimo bishingiye ku mishyikirano dufitanye na Yehova no ku mimerere yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka. Benshi bakozwe ku mutima mu buryo bwimbitse n’ingingo zatanzwe muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ntugahe Urwaho Icyatuma Imana Ikorwa n’Isoni.” Kuba Yehova atigera yibagirwa Abahamya be bizerwa ni byo byatsindagirijwe. Urugero rutagereranywa rwatanzwe na Yesu Kristo​—we “uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari, kandi ni ko azahora iteka ryose”⁠—​ruzafasha benshi gukomeza kwiruka mu isiganwa ry’ubuzima babigiranye ukwihangana.​—Abaheburayo 13:8.

Disikuru yashoje porogaramu ya mbere ya saa sita ni disikuru y’umubatizo​—buri gihe akaba ari yo disikuru iba ari iy’ingenzi itangwa mu makoraniro manini y’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu byari bishimishije kubona abashya bitanze bagera ikirenge mu cya Yesu binyuriye ku mubatizo wo mu mazi (Matayo 3:13-17)! Abatera iyo ntambwe bose baba baramaze gukora byinshi ari abashyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Byongeye kandi, iyo bamaze kubatizwa bahinduka abakozi b’ubutumwa bwiza bemewe, bakabonera ibyishimo byinshi mu kumenya ko barimo bifatanya mu kweza izina rya Yehova.​—Imigani 27:11.

Muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Dukeneye Gukura mu Buryo bw’Umwuka Kugira ngo Tubashe ‘Gutandukanya Icyiza n’Ikibi,’ ” hatanzwe inama yumvikana neza. Amahame y’isi agena icyiza n’ikibi ntakwiriye na busa. Ku bw’ibyo, tugomba kwishingikiriza ku mahame ya Yehova (Abaroma 12:2). Bose batewe inkunga yo gushyiraho umwete kugira ngo basobanukirwe mu buryo nyabwo inzira z’Imana kandi bakure mu buryo bw’umwuka. Hanyuma, ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu buzamenyerezwa “gutandukanya ikibi n’icyiza” binyuriye mu myitozo cyangwa mu kubukoresha.​—Abaheburayo 5:11-14.

Hakurikiyeho umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wavugaga ngo “Hatanira Guteza Imbere Imibereho Yawe yo mu Buryo bw’Umwuka.” Abakristo b’ukuri bazi ko guteza imbere imibereho yo mu buryo bw’umwuka no kuyibumbatira ari iby’ingenzi. Ibyo bisaba imihati myinshi​—gusoma, kwiyigisha no gutekereza ku byo twize (Matayo 7:13, 14; Luka 13:24). Abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka ntibadohoka ku ‘buryo bwose bwo gusenga no kwinginga’ (Abefeso 6:18). Tubona ko amasengesho yacu ahishura urugero ukwizera kwacu no kwiyegurira Imana kwacu byimbitsemo, urugero dukuzemo mu buryo bw’umwuka kimwe n’ibyo tubona ko ari “ibintu by’ingenzi kuruta ibindi” (Abafilipi 1:10, NW ). Nanone kandi, hatsindagirijwe akamaro ko kugirana na Yehova imishyikirano isusurutse, irangwa n’urukundo nk’iyo umwana wumvira aba afitanye na se w’umugwaneza. Ntibihagije kuba dufite idini gusa​—n’ubwo ari idini ry’ukuri⁠—ahubwo twifuza kugira ukwizera gukomeye “nk’ureba” Imana.​—Abaheburayo 11:6, 27.

Ingingo ihereranye no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka yakomeje gutsindagirizwa muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Reka Amajyambere Yawe Agaragare.” Hasuzumwe ahantu hatatu ayo majyambere agaragarira: (1) gutera imbere mu bihereranye n’ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge, (2) kwera imbuto z’umwuka w’Imana, hamwe na (3) gusohoza inshingano zacu twebwe abagize umuryango.

Mu gihe disikuru yashoje kuri uwo munsi yari igiye kurangira, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Tugendere mu Mucyo Ugenda Wiyongera w’Ijambo ry’Imana,” abari bari mu ikoraniro bashimishijwe no kubona igitabo gishya cyasohotse, gifite umutwe uvuga ngo La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains I (Ubuhanuzi bwa Yesaya​—Umucyo ku Bantu Bose, umubumbe wa I). Uwo ni umubumbe wa mbere mu mibumbe ibiri ikubiyemo igitabo cya Bibiliya cya Yesaya, cyasobanuwe igice ku kindi. Uwatanze iyo disikuru yaravuze ati “Igitabo cya Yesaya kidufitiye ubutumwa muri iki gihe.” Yakomeje agira ati “ni koko, ubwinshi mu buhanuzi bwasohojwe mu gihe cya Yesaya . . . Nyamara kandi, hari ubuhanuzi bwinshi bwa Yesaya burimo busohora muri iki gihe, hakaba n’ubundi buzasohora mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana.”

Umunsi wa Gatatu​—Mube Abashyira Ijambo rya Yehova mu Bikorwa

Umunsi wa nyuma w’ikoraniro watangiranye no gusuzuma isomo ry’uwo munsi. Hanyuma, haje gukurikiraho umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wavugaga ngo “Ubuhanuzi bwa Zefaniya bw’Ingenzi ku Bakora Ibyo Imana Ishaka.” Disikuru eshatu zari zigize uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane zagaragaje ko, nk’uko Yehova yabigenje mu gihe cyo kuyoba k’u Buyuda, ari na ko azateza amakuba abantu banga kwita ku muburo we muri iki gihe. Kubera ko bacumura ku Mana, bazagenda nk’abatagira kirengera bameze nk’impumyi, badashobora kubona ubakiza. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bakomeza gushaka Yehova ari abizerwa, kandi bazahishwa ku munsi w’uburakari bw’Imana. Byongeye kandi, babona imigisha myinshi uhereye ubu. Bafite igikundiro cyihariye cyo kuvuga “ururimi rutunganye” rw’ukuri kwa Bibiliya (Zefaniya 3:9). Uwatangaga iyo disikuru yaravuze ati “kuvuga ururimi rutunganye ntibikubiyemo kwemera ukuri no kukwigisha abandi gusa, ahubwo binakubiyemo guhuza imyifatire yacu n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo.”

Abari bari muri iryo koraniro bari bategerezanyije amatsiko Darame yari ifite umutwe uvuga ngo “Ingero z’Umuburo ku bw’Iki Gihe Turimo.” Iyo darame, aho abakinnyi bari bambaye imyenda yambarwaga n’ab’icyo gihe, yagaragaje ukuntu Abisirayeli babarirwa mu bihumbi batakaje ubuzima bwabo igihe bari bari ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano, bitewe n’uko bibagiwe Yehova maze bakoshywa n’abagore b’abapagani kugira ngo birundumurire mu busambanyi no mu gusenga kw’ikinyoma. Umwe mu bantu b’ingenzi​—Yamini​—mbere na mbere yari yaheze mu rungabangabo yibaza niba yakurikiza amoshya y’abagore b’Abamowabu cyangwa niba yakomera ku gikorwa cye cyo kwiyegurira Yehova. Ikintu cyari cyagaragaye cyane muri iyo darame, ni imitekerereze ikocamye n’ibitekerezo bishukana bya Zimuri utararangwaga no kubaha Imana, kimwe n’ukwizera hamwe no kwiyegurira Imana kwa Finehasi. Hagaragajwe mu buryo bushishikaje ukuntu kwifatanya n’abantu badakunda Yehova bishobora guteza akaga.

Iyo darame yatumye abantu bashishikarira gutega amatwi disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ntimube Abumva Bakibagirwa.” Gusuzuma ibikubiye mu 1 Abakorinto 10:1-10 byagaragaje ko Yehova agerageza ukumvira kwacu kugira ngo yemeze niba dukwiriye kuzahabwa umurage mu isi nshya. Kuri bamwe, irari ry’umubiri ripfukirana intego z’iby’umwuka ndetse no muri iki gihe, igihe turi hafi rwose kwinjira muri gahunda nshya. Bose batewe inkunga yo kudatakaza igikundiro cyo ‘kwinjira mu buruhukiro bw’Imana.’​—Abaheburayo 4:1.

Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu Tugomba Kwitondera Imirimo Itangaje y’Imana.” “Imirimo itangaje” ya Yehova igaragaza ubwenge bwe n’ubutware afite ku bintu bifatika yaremye bidukikije (Yobu 37:14). Ibibazo byinshi byitondewe Yehova yabajije byari bihagije kugira ngo bitume Yobu yiyumvisha imbaraga z’Umuremyi ushobora byose. Nanone kandi, mu gihe kizaza, Yehova azakora “imirimo itangaje” ku bw’inyungu z’abagaragu be bizerwa. Uwatanze iyo disikuru yashoje agira ati “dufite impamvu nyinshi zo kwita ku mirimo itangaje ya Yehova​—ni ukuvuga ibyo yakoze mu gihe cyashize, ibyo arimo akora muri iki gihe mu byaremwe bidukikije, n’ibyo asezeranya kuzakora mu gihe kizaza cyegereje.”

Nyuma yo gusuzuma mu magambo ahinnye icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyari giteganyijwe muri icyo cyumweru, hatanzwe disikuru isoza ikoraniro. Iyo disikuru yari ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Ha Agaciro Cyane Igikundiro Ufite Cyo Kuba Ushyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa,” yatsindagirije ko kuba abantu bashyira ijambo ry’Imana mu bikorwa bitera ishema (Yakobo 1:22). Abari bateze amatwi bibukijwe ko igikundiro dufite cyo kuba abashyira ijambo ry’Imana mu bikorwa cyihariye, kandi ko uko tumara igihe kirekire tugifite, ari na ko turushaho kugiha agaciro cyane. Abari bateranye bose batewe inkunga y’uko imbaraga bakuye muri iryo koraniro ry’intara zagaragarira mu cyifuzo cyabo cyo kuba abashyira ijambo ry’Imana mu bikorwa mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose. Ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kubona ibyishimo byinshi cyane kurusha ibindi bishobora kuboneka.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ushobora Kuba Incuti y’Imana!

Ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, hasohotse agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Ushobora Kuba Incuti y’Imana! Mu bice byinshi by’isi, hakenewe cyane ko habaho uburyo bworoheje bwo gutanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, bityo ako gatabo kazakoreshwa mu guhaza icyo cyifuzo. Bizaba ari imigisha ikomeye ku bantu batize cyane cyangwa batazi gusoma neza.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ubuhanuzi bwa Yesaya​—Umucyo ku Bantu Bose

Abari bari mu ikoraniro bashimishijwe cyane no kubona Umubumbe wa I mu mibumbe ibiri y’igitabo La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains. Muri iki gitabo, hagiye hatsindagirizwa ukuntu ubuhanuzi bwa Yesaya ari ingirakamaro muri iki gihe.