Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese muri Isirayeli ya kera, Amategeko ya Mose yakoreshwaga mu gukemura ibibazo byavukaga buri munsi?

RIMWE na rimwe yarakoreshwaga. Urugero, mu Gutegeka kwa Kabiri 24:14, 15 hagira hati: “Ntuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umwe mu bavandimwe bawe cyangwa ari umwe mu bimukira bari mu gihugu cyanyu, . . . [kugira ngo] adatakira Yehova akurega, bikakubera icyaha.”

Ikimene k’ikibindi cyanditseho ikifuzo cy’umukozi

Hari inyandiko yo mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu irimo ikifuzo cy’umuntu wasabaga kurenganurwa kuko yari yahuye n’ikibazo nk’icyo, yabonetse hafi ya Ashidodi. Iyo nyandiko yanditse ku kimene k’ikibindi, ishobora kuba yaravugaga ikibazo cy’umukozi wakoraga mu murima waregwaga ko atasaruye ibinyampeke yari ategetswe ku munsi. Igira iti: “Nyuma y’iminsi mike umugaragu wawe [uwo mukozi] arangije guhunika, Hoshayahu mwene Shobayi yaraje maze afatira umwambaro w’umugaragu wawe. . . . Abakozi bose twakoranaga dusarura twicwa n’izuba, bahamya ko . . . ibyo navuze ari ukuri. Nta cyaha nigeze nkora. . . . Niba guverineri atabona ko afite inshingano yo kugira icyo akora ngo nsubizwe umwambaro wange, ndenganura ubitewe n’impuhwe! Ntiwicecekere mu gihe umugaragu wawe adafite umwambaro we.”

Umuhanga mu by’amateka witwa Simon Schama yavuze ko icyo kirego “kitubwira byinshi birenze kuba uwo mukozi yari ahangayikishijwe no kongera kubona [umwambaro we]. Nanone kigaragaza ko uwo mukozi hari icyo yari azi ku mategeko yo muri Bibiliya, cyanecyane amategeko ari mu Balewi no mu Gutegeka kwa Kabiri, yabuzaga abantu kurenganya abakene.”