Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

“Babwiriza b’Ubwami bo mu Bwongereza, nimukanguke”

“Babwiriza b’Ubwami bo mu Bwongereza, nimukanguke”

AGATABO karimo amabwiriza y’umurimo katanze inama yihutirwa kandi yumvikana yagiraga iti “babwiriza b’Ubwami bo mu Bwongereza, nimukanguke!!” (Informateur, * Ukuboza 1937, kagenewe u Bwongereza). Karimo umutwe muto ushishikaje wagiraga uti “nta kwiyongera gufatika kwabayeho mu myaka icumi ishize.” Ku ipaji ibanza hari raporo igaragaza ko ibyo ari ukuri, yerekanaga uko umurimo wari warakozwe kuva mu mwaka wa 1928 kugera mu wa 1937.

ESE KOKO ABAPAYINIYA BARI BENSHI?

Ni iki cyari cyaratumye umurimo udakomeza kujya mbere mu Bwongereza? Uko bigaragara amatorero yari yarakwamye, akomeza kugendera kuri gahunda yari yarashyizweho kera cyane. Nanone ibiro by’ishami byari byaravuze ko mu ifasi hari hakenewe abapayiniya 200 gusa babwiriza mu mafasi yitaruye, aho kubwirizanya n’amatorero. Ibiro by’ishami byabwiraga abifuzaga kuba abapayiniya ko nta bandi bapayiniya bari bakenewe mu Bwongereza, bikabashishikariza kujya gukorera umurimo mu bindi bihugu by’i Burayi. Igishimishije ni uko hari abapayiniya benshi bavaga mu Bwongereza bakajya kubwiriza mu bihugu bitandukanye, urugero nk’u Bufaransa, nubwo batari bazi neza ururimi, cyangwa bakaba bataruzi na busa.

“MUGIRE ICYO MUKORA”

Hashyizweho intego yo kubwiriza amasaha miriyoni mu mwaka wa 1938. Bari kugera kuri iyo ntego ari uko buri mubwiriza abwirije nibura amasaha 15 buri kwezi, abapayiniya bakabwiriza amasaha 110. Bagiriwe inama yo gushyiraho amatsinda y’umurimo wo kubwiriza, bakabwiriza nibura amasaha atanu ku munsi kandi bakihatira gusubira gusura, cyane cyane ku migoroba yo mu mibyizi.

Abapayiniya bibandaga ku murimo wo kubwiriza

Ibyo byatumye abantu benshi barushaho gushishikarira umurimo wo kubwiriza. Hilda Padgett * yaravuze ati “icyicaro cyacu cyari kitwibukije ko tugomba kwikubita agashyi, kandi hafi ya twese ni byo twifuzaga. Ntitwatinze kubona umusaruro.” Mushiki wacu E. F. Wallis yaravuze ati “igitekerezo cyo kubwiriza nibura amasaha atanu, cyari inyamibwa! Nta kindi kintu cyatuma umuntu agira ibyishimo cyaruta kumara umunsi wose akora umurimo w’Umwami. . . . Yego hari igihe twatahaga tunaniwe, ariko twabaga twishimye!” Stephen Miller wari ukiri muto yahise yumva ko ibintu byihutirwa, ahita akurikiza iyo nama. Yifuzaga kuwukora mu gihe yari afite uburyo! Yibuka ko hari amatsinda y’ababwiriza bakoreshaga amagare bakabwiriza umunsi wose, kandi mu migoroba yo mu mpeshyi bakumvisha abantu disikuru zafashwe amajwi. Babwirizaga babigiranye ishyaka bakoresheje ibyapa, kandi bagatanga amagazeti mu muhanda.

Nanone ako gatabo kongeye gushyiraho indi ntego kagira kati “dukeneye abapayiniya 1.000.” Hashyizweho gahunda nshya y’uko abapayiniya batari gukomeza kubwiriza bonyine, ahubwo ko bari kubwirizanya n’amatorero kugira ngo bayatere inkunga. Joyce Ellis yagize ati “abavandimwe benshi batangiye kubona ko bagombaga gukora ubupayiniya. Nubwo icyo gihe nari mfite imyaka 13 gusa, nanjye nifuzaga gukora umurimo w’ubupayiniya.” Yageze ku ntego ye muri Nyakanga 1940, afite imyaka 15. Peter waje gushakana na Joyce, yumvise inama yasabaga ababwiriza gukanguka, bituma “atangira gutekereza ibyo gukora umurimo w’ubupayiniya.” Muri Kamena 1940, ubwo yari afite imyaka 17, yakoze urugendo rw’ibirometero 105 ku igare, agiye gukorera umurimo w’ubupayiniya i Scarborough.

Cyril na Kitty Johnson bari abapayiniya bashya barangwa no kwigomwa. Biyemeje kugurisha inzu yabo n’ibyo bari batunze kugira ngo babone amafaranga yo kubafasha mu murimo w’igihe cyose. Cyril yaretse akazi, kandi mu gihe cy’ukwezi bari biteguye gutangira umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati “byari biduteye ishema. Twakoze umurimo tubishaka kandi tuwishimiye.”

HASHYIRWAHO AMACUMBI Y’ABAPAYINIYA

Abapayiniya bariyongereye cyane, maze abavandimwe bayoboraga umurimo batangira kwiga uko babashyigikira. Jim Carr, wari umukozi wa zone mu mwaka wa 1938 (uko ni ko bitaga umugenzuzi w’akarere), yashyize mu bikorwa igitekerezo cyo gushyiraho amacumbi y’abapayiniya. Abapayiniya baterwaga inkunga yo kubana kandi bagakorera hamwe, kugira ngo bagabanye amafaranga bakoreshaga. Bakodesheje inzu nini mu mugi wa Sheffield, hashyirwaho n’umuvandimwe wayigenzuraga. Itorero ryo muri uwo mugi ryatanze impano z’amafaranga n’ibikoresho byo mu nzu. Jim yaravuze ati “buri wese yashyizeho ake kugira ngo uwo mushinga ugende neza.” Abapayiniya icumi babaga muri iyo nzu, kandi bakomezaga kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. “Buri gitondo bafatiraga hamwe isomo ry’umunsi, hanyuma bakajya kubwiriza mu bice bitandukanye by’umugi.”

Mu Bwongereza habonetse abapayiniya benshi

Ababwiriza n’abapayiniya bashyize hamwe, maze bagera ku ntego y’amasaha miriyoni mu mwaka wa 1938. Koko rero, raporo zo muri uwo mwaka zagaragazaga ko habayeho ukwiyongera mu bice byose bigize umurimo. Ababwiriza bo mu Bwongereza bikubye hafi incuro eshatu mu myaka itanu. Abagaragu ba Yehova bongeye kwibanda ku murimo w’Ubwami, kandi byabafashije kwitegura guhangana n’ibigeragezo bari kuzahura na byo mu myaka y’intambara yari yegereje.

No muri iki gihe intambara y’Imana ya Harimagedoni yegereje, abapayiniya bo mu Bwongereza bongeye kwiyongera. Mu myaka icumi ishize, abapayiniya bakomeje kwiyongera, maze mu Kwakira 2015 bagera ku 13.224. Abo bapayiniya basobanukiwe neza ko umurimo w’igihe cyose ubaha uburyo bwiza kurusha ubundi bwo gukoreshamo ubuzima bwabo.

^ par. 3 Ni ko kaje kwitwa Umurimo Wacu w’Ubwami.

^ par. 8 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya mushiki wacu Padgett yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1995 ku ipaji ya 19-24 (mu gifaransa).