Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Biyemeje kubwiriza babikunze kandi babishishikariye kurusha ikindi gihe cyose

Biyemeje kubwiriza babikunze kandi babishishikariye kurusha ikindi gihe cyose

MURI Nzeri 1922, kuwa gatanu mu gitondo, abantu 8.000 bari bateraniye mu nzu mberabyombi, kandi ubushyuhe bwari bwatangiye kwiyongera. Uwari uhagarariye porogaramu yatangaje ko uwari gusohoka atari kwemererwa kongera kwinjira.

Mu cyiciro cyagenewe “gusingiza Yehova,” baririmbye indirimbo zari ziteganyijwe, maze umuvandimwe Joseph F. Rutherford ajya kuri podiyumu. Benshi mu bari aho bari bafite amatsiko. Abandi bari bahagaze bihungiza kubera ubushyuhe. Yabasabye kwicara bagatega amatwi. Ese igihe disikuru yatangiraga, haba hari uwabonye umwenda munini wari uzinze umanitse hejuru?

Umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru yavugaga ngo “Ubwami bwo mu ijuru burategeka.” Yamaze hafi isaha n’igice asobanura ukuntu abahanuzi ba kera batangaje bashize amanga ko Ubwami bugiye kuza. Ageze ku musozo wa disikuru ye, yarabajije ati “ese mwizera ko Umwami w’ikuzo yatangiye gutegeka?” Abari aho bashubirije icyarimwe bati “yego!”

Rutherford yahise ababwira ati “niba ari ko bimeze, nimusubire mu murima, yemwe bana b’Imana Isumbabyose mwe! Dore Umwami ari ku ngoma! Muri abakozi be bamwamamaza. Ku bw’ibyo rero, nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.”

Muri ako kanya, umwenda wari uri hejuru barawuzinguye, maze babona amagambo yari yanditseho agira ati “Mutangaze Umwami n’Ubwami bwe!”

Ray Bopp yaravuze ati “abari aho barishimye bidasanzwe.” Anna Gardner yagize ati “abantu bakomye amashyi y’urufaya inzu iranyeganyega.” Fred Twarosh na we yaravuze ati “abari aho bose bahise bahagurukira icyarimwe.” Evangelos Scouffas yaravuze ati “wagira ngo hari imbaraga zaduhagurukije aho twari twicaye. Twahagurutse amarira azenga mu maso.”

Abenshi mu bari aho bari basanzwe babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko icyo gihe bumvise bafite indi mpamvu ikomeye ituma bagomba kubwiriza. Ethel Bennecoff yavuze ko Abigishwa ba Bibiliya batashye biteguye gutangaza Ubwami, ‘bakabikora babikunze kandi babishishikariye kurusha ikindi gihe cyose.’ Odessa Tuck, icyo gihe wari ufite imyaka 18, yavuye mu ikoraniro yiyemeje kwitabira itumira rivuga riti “ni nde watugendera?” Yaravuze ati “sinari nzi aho nzajya, uko nzajyayo cyangwa se ikizaba kinjyanye. Icyo nari nzi gusa, ni uko nashakaga kuba nka Yesaya wavuze ati ‘ndi hano, ba ari jye utuma’” (Yes 6:8)! Ralph Leffler yaravuze ati “uwo munsi udasanzwe, ni wo wabaye intangiriro nyayo y’umurimo wo gutangaza Ubwami ku isi hose.”

Rwose, iryo koraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohiyo mu wa 1922, ntirizibagirana mu mateka y’abagaragu b’Imana! George Gangas yaravuze ati “iryo koraniro ryatumye niyemeza kutazigera ngira irindi koraniro nsiba.” Kandi yavuze ko ari ko byagenze. Julia Wilcox yaranditse ati “sinabona uko nsobanura ibyishimo ngira buri gihe iyo ikoraniro ry’i Cedar Point ryabaye mu wa 1922 rivuzwe mu bitabo byacu. Mba numva navuga nti ‘Yehova, warakoze kuba waremeye ko uwo munsi mba mpari.’”

Benshi muri twe, bibuka amakoraniro yagiye adushimisha kandi agatuma turushaho kugira ishyaka no gukunda Imana yacu ikaba n’Umwami wacu ukomeye. Iyo natwe dutekereje kuri ayo makoraniro, twumva twavuga tuti “Yehova, warakoze kuba waremeye ko uwo munsi mba mpari.”