UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2016

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 26 Ukuboza 2016 kugeza ku ya 29 Mutarama 2017.

Ijambo ryasobanuraga byinshi!

Ni irihe jambo Yesu yakoresheje ryagaragazaga ikinyabupfura?

“Mukomeze guterana inkunga buri munsi”

Kuki guterana inkunga ari ngombwa? Uko Yehova, Yesu na Pawulo bateraga abandi inkunga bitwigisha iki? Wakora iki ngo utere abandi inkunga?

Imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana

Yehova agira gahunda ihambaye. Abamusenga na bo bagomba kugira gahunda.

Ese wubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova?

Iyo abagize ubwoko bw’Imana bihatiye gukurikiza inama zo mu Ijambo ryayo kandi bagashyigikira umuryango wayo mu budahemuka, bagera kuri byinshi.

“Umurimo wo kubaka urakomeye”

Ushobora kuwushyigikira.

Yarabahamagaye abakura mu mwijima

Ni mu buhe buryo abagaragu b’Imana binjiye mu mwijima mu kinyejana cya 2? Babonye umucyo bate, kandi se batangiye kuwubona ryari?

Bavuye mu bubata bw’idini ry’ikinyoma

Ni ryari abagaragu b’Imana bigobotoye ingoyi za Babuloni Ikomeye?

“Babwiriza b’Ubwami bo mu Bwongereza, nimukanguke”

Ababwiriza bo mu Bwongereza bari bamaze imyaka icumi batiyongera. Ni iki cyatumye ibintu bihinduka?