Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kutihangana bishobora guteza akaga

Kutihangana bishobora guteza akaga

TEKEREZA kuri ibi bikurikira: umuntu atwaye imodoka mu muhanda urimo ibice bibiri, aho umushoferi atemerewe guca kuri mugenzi we. Imbere ye hari imodoka itwawe n’umugore, igendera ku muvuduko uri munsi gato y’uwo agomba kugenderaho. Wa mugabo ananiwe kwihangana kuko abona ko uwo mugore agenda buhoro cyane. Amaze iminota mike amukurikiye ariko agenda amwegereye cyane, maze ananirwa kwihangana hanyuma amucaho yihuta cyane. Arenze ku mategeko ku buryo ashobora guteza impanuka.

None se tuvuge iki ku mugore wananiwe kwihanganira gukorana n’abantu batihuta kandi badakora neza nka we? Twavuga iki se ku mugabo utegereje icyuma kizamura abantu mu igorofa cyangwa kikabamanura, maze cyatinda kumugeraho agakomeza gukanda buto bitewe n’uko yananiwe gutegereza? Ese nawe ujya unanirwa kwihanganira ababyeyi bawe bageze mu za bukuru? Cyangwa uri umubyeyi ukunda kunanirwa kwihanganira abana bawe? Ese ukunda kurakazwa n’amakosa y’abandi?

Buri wese ashobora kunanirwa kwihangana mu bihe bimwe na bimwe. Ariko iyo bibaye akamenyero, bishobora guteza ibibazo byinshi.

Dore zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kutihangana cyangwa kurambirwa vuba. Ingingo ikurikira iragaragaza uko umuntu yakwitoza umuco wo kwihangana kandi akawukomeraho.

Bigira ingaruka ku buzima:

Ikibazo cya mbere biteza ni uko bituma umuntu agira umushiha, akarakara cyangwa akagira umujinya. Ibyo bishobora kongera imihangayiko umuntu aba yifitiye, maze ubuzima bwe bukahazaharira. Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ishyirahamwe ryo muri Amerika Rishinzwe iby’Ubuvuzi, bwemeje ko kutihangana bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no ku bakiri bato.

Hari izindi ndwara ziterwa no kutihangana. Ubushakashatsi bwakozwe vuba aha bugaragaza ko kutihangana bishobora gutuma umuntu arwara indwara yo kubyibuha bikabije. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abantu batihangana bashobora kugira umubyibuho ukabije kurusha abazi kwihangana” (The Washington Post). Ibyo biterwa n’uko mu duce tumwe na tumwe, ibyokurya biribwa ako kanya kandi bidahenze, biboneka mu masaha ayo ari yo yose. Ibyo bituma ba bantu badashobora kwihangana bananirwa kwifata, maze bakabigura ari byinshi.

Kurazika ibintu:

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubukungu cy’i Londres, yagaragaje ko abantu barambirwa vuba bagira akamenyero ko kurazika ibintu. Ibyo bishobora guterwa n’uko baba bumva ko ikintu bagiye gukora kiri bubatware igihe kirekire, maze bakagisubika kuko babona ko batari bukirangize. Ariko uko byagenda kose, kurazika ibintu bigira ingaruka zikomeye kuri nyir’ubwite cyangwa ku bukungu. Mu ngingo umushakashatsi witwa Ernesto Reuben yasohoye mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, yaravuze ati “ingeso yo kurazika ibintu igabanya umusaruro w’akazi, kandi iyo abantu batihangana bakomeje gusubika ibyo bagombaga gukora, bituma abakoresha batakaza amafaranga menshi.”—The Telegraph.

Ubusinzi n’urugomo:

Hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyavuze ko “abantu batihangana ari bo bakunda kugaragara mu bikorwa by’urugomo biterwa no kurara inkera” (South Wales Echo). Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cardiff bafashe uwo mwanzuro bamaze gukora ubushakashatsi ku bagabo n’abagore babarirwa mu magana. Icyo kinyamakuru cyanavuze ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko “abantu batihangana ari bo bakunda gusinda kandi bakagira urugomo.”

Gufata imyanzuro mibi:

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu kigo cy’i Washington, D.C., (Pew Research Center), ryagaragaje ko abantu batihangana “akenshi bafata imyanzuro idafashije kandi bahubutse.” Dogiteri Ilango Ponnuswami, umwarimu muri kaminuza ya Bharathidasan mu Buhindi, akaba ari na we uhagarariye Ishami Ryigisha iby’Imibanire y’Abantu muri iyo kaminuza, na we yageze ku mwanzuro nk’uwo. Yaravuze ati “kutihangana bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi. Bishobora gutuma utakaza amafaranga, incuti, ukagira agahinda n’imibabaro cyangwa ukagerwaho n’izindi ngaruka bitewe gusa n’uko umuntu utihangana afata imyanzuro mibi.”

Gutakaza amafaranga:

Hari igitabo cyanditswe na banki y’i Boston muri Amerika, cyavuze ko kutihangana bituma umuntu “yishora mu madeni menshi” (Research Review). Urugero, umugabo n’umugore bakimara gushakana, bashobora kunanirwa kwihanganira kuba mu nzu itarimo ibikoresho byose bigezweho, kandi nta bushobozi bafite. Iyo mitekerereze ishobora gutuma bafata inguzanyo kugira ngo bagure inzu, ibikoresho, imodoka n’ibindi. Ibyo bishobora kubasenyera. Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Arkansas muri Amerika, bavuze ko “iyo umugabo n’umugore bamaze igihe gito bashakanye bishoye mu madeni, bagira ibyishimo bike mu rugo rwabo, ugereranyije n’abashakana nta madeni bafite cyangwa bafite make.”

Hari abantu bavuga ko ihungabana ry’ubukungu riherutse kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatewe no kutihangana. Hari ikinyamakuru cyandika iby’ubukungu cyavuze ko “imimerere iri ku isoko muri iki gihe yatewe no kutihangana n’umururumba ukabije. Kutihangana byatumye abantu babarirwa mu bihumbi bo muri rubanda rwa giseseka bifuza gutunga ibintu bidahuje n’ubushobozi bwabo. Ibyo byatumye bishyira hamwe bagafata inguzanyo z’igihe kirekire, kandi mu by’ukuri batazashobora kuzishyura. Hari n’igihe bananirwa kwishyura burundu.”—Forbes.

Gutakaza incuti:

Kutihangana bishobora gutuma tudashyikirana n’abandi neza. Iyo umuntu atihanganye ngo ashyikirane n’abandi neza, ashobora kuvuga amagambo atatekerejeho. Ashobora no kurambirwa mu gihe abandi bavuga. Iyo umuntu nk’uwo aganira n’abandi, akunda kubaca mu ijambo ntabahe umwanya wo gusobanura neza icyo bifuza kuvuga. Ku bw’ibyo, umuntu urambirwa gutega abandi amatwi, ashobora kubatota ngo bavuge vuba akajya abongereraho amagambo, cyangwa agakoresha ubundi buryo ngo yihutishe ikiganiro.

Iyo myifatire ishobora gutuma umuntu atakaza incuti. Dogiteri Jennifer Hartstein, impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yaravuze ati “ni nde wakwifuza kuganira n’umuntu ugaragaza ko yamurambiwe cyangwa ureba ku isaha buri kanya?” Koko rero, kurambirwa ni ingeso mbi kandi byaguca ku ncuti.