Soma ibirimo

Mushiki wacu Irina Mikhaylenko

9 UKUBOZA, 2022| YAHUJWE N’IGIHE: 25 MATA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YACIWE AMANDE | “Gusenga cyane byaramfashije”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YACIWE AMANDE | “Gusenga cyane byaramfashije”

Ku itariki ya 25 Mata 2023, urukiko rw’umujyi wa Metallurgicheskiy wo mu gace ka Chelyabinsk rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Mikhaylenko kandi rumuca amande asaga 1.600.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo twamuvugaho

Duterwa inkunga n’ishyaka Irina agaragaza ndetse n’ukuntu yiringira Yehova we ukomeza kurinda “ubugingo bw’indahemuka ze.”—Zaburi 97:10.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 26 Werurwe 2019

    Mu gace ka Chelyabinsk, imiryango icumi y’Abahamya ba Yehova yarasatswe harimo n’uwa Irina

  2. Ku itariki ya 31 Kanama 2021

    Urubanza rwaratangiye

  3. Ku itariki ya 22 Ukwakira 2021

    Barongeye baramusaka. Bamujyanye kumuhata ibibazo kandi bamubuza gukora ingendo zimwe na zimwe

  4. Ku itariki ya 27 Ukwakira 2021

    Bamushinje kwifatanya mu bikorwa by’umuryango w’idini wahagaritswe

  5. Ku itariki ya 7 Nzeri 2022

    Yatangiye kuburana