Soma ibirimo

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 7: Nzeri 2016—Gashyantare 2017)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 7: Nzeri 2016—Gashyantare 2017)

Aya mafoto agaragaza ko imirimo yo kubaka ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yarangiye kandi yerekana ukuntu abavoronteri batangiye kuba muri aya mazu guhera muri Nzeri 2016 kugeza muri Gashyantare 2017.

Ifoto igaragaza amazu y’i Warwick. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 8 Nzeri 2016​—I Warwick

Ubu amazu yacu yose ari i Warwick arakoreshwa. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, abantu bagera kuri 500 babaga i Warwick. Muri abo harimo abavoronteri bafashaga mu bwubatsi n’abandi bagize umuryango wa Beteli bavuye i Brooklyn.

Tariki ya 20 Nzeri 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Uyu muntu arimo aratunganya amakaro ashashagirana yashyizwe ku nkuta z’aho winjirira ugiye ahari imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”. Ayo makaro yatungayijwe mu buryo bwihariye kugira ngo agaragare nk’aya kera, kuko muri iryo murika havugwamo amateka ya kera y’Abahamya.

Tariki ya 28 Nzeri 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Stephen Lett, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wayoboye isomo ry’umunsi rya mbere i Warwick. Muri icyo gitondo umuvandimwe Lett yasomye ibaruwa yo gushimira abavoronteri basaga 27.000 bafashije mu mushinga wo kubaka ayo mazu mashya n’abandi benshi bashyigikiye uwo mushinga mu buryo butandukanye.

Tariki ya 3 Ukwakira 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umubaji ashyira inyuguti ku cyapa kigaragaza imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova,” rigaragaza amateka y’Abahamya ba Yehova yo kuva mu myaka ya 1870 kugeza ubu.

Tariki ya 5 Ukwakira 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abagize Komite Ishinzwe Ubwanditsi bari mu nama n’ababafasha hamwe n’abari mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi. Ekara nini zigaragaza amafoto bari buhitemo azakoreshwa mu bitabo kandi zibafasha gushyikirana n’izindi nzego z’imirimo zikorera mu yandi mazu. Ayo meza ni impano twahawe mu gihe cyashize, kandi twarayimukanye tuyavana i Brooklyn tuyazana i Warwick.

Tariki ya 20 Ukwakira 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuvandimwe ufasha muri Komite y’Abahuzabikorwa ari kumwe n’abandi bakora muri iyo komite, barebera hamwe uko bafasha abavandimwe bo muri Filipine bibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe “Haima”. Iyo nama bayikoze hashize umunsi umwe ibyo bibaye. Nanone inzego z’imirimo zo ku kicaro gikuru zifashisha izo ekara kugira ngo zishyikirane n’ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi kugira ngo zikemure ibibazo byihutirwa biba byavutse.

Tariki ya 28 Ukwakira 2016​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Iki kizenga cy’amazi gitandukanya Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo n’irembo abantu binjiriramo. Icyo kizenga hamwe n’ibindi biri i Warwick biyungurura amazi y’imvura. Ibyo bituma bagabanya 50 ku ijana by’amafaranga bari gukoresha iyo bakoresha ubundi buryo bwo kuyungurura amazi. Nanone ayo mazi ayunguruye agenda akiroha mu migezi yo muri ako gace, atuma ibimera n’inyamaswa byo muri ako gace bimererwa neza.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abavandimwe bari bashinzwe kwimura ibikoresho bapakurura ikamyo. Abantu bagera hafi kuri 80 bafashije abagize umuryango wa Beteli kwimuka bava i Brooklyn bajya i Warwick.

Tariki ya 14 Ukuboza 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakora imigati bashyira ku meza umutsima munini baponze. Isafuriya ishobora kwikaraga igasuka ibiyirimo irabafasha cyane kuko umutsima uponze ushobora gupima ibiro 45. I Warwick hari imashini ituma umusemburo ukora vuba cyangwa buhoro, bitewe n’icyo abateka imigati bashaka. Iyo mashini iraborohereza kuko ituma bashobora gukora imigati ibarirwa mu magana buri cyumweru.

Tariki ya 14 Ukuboza 2016​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Abavandimwe bavana imyanda mu Nzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo. Amazu y’i Warwick atandukanye n’ay’i Brooklyn, kuko yo afite inzira ziyahuza ku buryo bisaba abakozi bake bo gutwara imyanda.

Tariki ya 14 Ukuboza 2016​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Ishati iri ku mashini irambura imyenda. Ugereranyije imesero ry’i Warwick rimesa imyenda ipima ibiro bigera ku 5.000 buri cyumweru. Kugira ngo abakorera mu imesero bamenye imyenda ya buri muntu, buri mwenda bawushyiraho akamenyetso. Utwo tumenyetso dufasha abakora mu imesero kumenya uko umwenda uri bumeswe.

Tariki ya 20 Ukuboza 2016​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho rukoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umukanishi arimo arareba ko imodoka ikoreshwa mu cyumba kibamo iby’amashanyarazi, ikora neza. Ibyo bituma ibikoresho biramba kandi bikarinda impanuka ababikoresha.

Tariki ya 10 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umutekinisiye arimo arakora porogaramu ya mudasobwa ikoreshwa mu imurika rivuga ngo “Kugaragaza ukwizera”.

Tariki ya 11 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abavandimwe batunganya igare ryakozwe mu mwaka wa 1903, kugira ngo rikoreshwe mu imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”. Abavandimwe bakora i Warwick barimo barakora iryo gare ryatanzweho impano kugira ngo rizagaragaze ukuntu Abigishwa ba Bibiliya (baje kwitwa Abahamya ba Yehova) bashyiragaho imihati kandi bakitanga kugira ngo batangaze ubutumwa bwiza hirya no hino, bakoresheje amagare nk’ayo.

Tariki ya 12 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abavandimwe barimo barashyira ibirahuri ahazashyirwa ibintu byakoreshejwe muri filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Iyo filimi igizwe n’amafoto ariho inkuru zo muri Bibiliya, yasohotse mu mwaka wa 1914 kandi abantu bagera kuri miriyoni icyenda barayirebye muri uwo mwaka.

Tariki ya 12 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abahanga mu gutunganya impapuro no kubika ibintu barimo baratunganya Bibiliya y’Ikilatini y’i Zurich igomba gushyirwa mu imurika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana”. Akamenyetso gatukura mubona muri iyo Bibiliya kagaragaza izina ry’Imana Yehova. Abahanga mu kubika ibintu basana izo Bibiliya bitonze kugira ngo zizamare igihe. Urugero, muri iryo murika haba hari ubukonje n’ubushyuhe biringaniye, amatara atunganyijwe neza ku buryo atangiza impapuro z’izo Bibiliya ziba zoroshye n’ibindi.

Tariki ya 16 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abashyitsi barimo barareba amazu y’i Warwick bari mu munara ureshya na metero 23. Abantu batangiye gusura ayo ma murika n’amazu y’i Warwick ku itariki ya 3 Mata 2017. Abifuza kuhasura babisaba mbere y’igihe, bakabisabira ku rubuga rwacu ahanditse ngo ABO TURI BO > GUSURA IBIRO BYACU.

Tariki ya 19 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuhanga mu kubika ibintu arimo arashyira Bibiliya ya mbere ya King James yo mu mwaka wa 1611 aho igomba kumurikirwa. Icyo kintu kimeze nk’igisanduku bayibitsemo cyakozwe n’abavandimwe bakora i Warwick.

Tariki ya 19 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Mushiki wacu ushyira ingofero ahabera imurika. Iyo ngofero yari iya Joseph F. Rutherford, wigeze kuyobora umuryango w’Abahamya ba Yehova mu myaka ijana ishize. Iki gice k’iri murika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova” kigaragaza imihati Abahamya ba kera bashyiragaho kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Tariki ya 20 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abashinzwe gufata amajwi barimo barafata amajwi umuntu usoma ibizakoreshwa mu imurika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana.” Akazu ka sitidiyo baragashenye kugira ngo babone uko bakimura bakavana i Brooklyn bakajyana i Warwick. Nyuma y’icyumweru kimwe iyo sitidiyo yari yongeye gukora. Iyo sitidiyo (iyobowe na sitidiyo nini zikorera ku Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson) ikoreshwa mu gufata amajwi yo gusoma Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, Umunara w’Umurinzi, Nimukanguke!, ingingo zo ku rubuga rwa jw.org n’ibindi bitabo.

Tariki ya 27 Mutarama 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Mushiki wacu asiga amarangi aho bazashyira amafoto azakoreshwa mu imurika. Icyo ni igice kimwe mu bigize imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”. Kizaba kigaragaza amafoto y’Abigishwa ba Bibiliya babayeho mu mpera z’ikinyejana cya 19.

Tariki ya 15 Gashyantare 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuhanga mu gushushanya arimo arasiga irangi igishushanyo cya Kalebu, ukina muri videwo zifite umutwe uvuga ngo: “Ba incuti ya Yehova”. Icyo gishushanyo bazagishyira mu imurika, bagaragaza ibikoresho na porogaramu Abahamya ba Yehova bagiye bakoresha, cyane cyane ibigenewe abana.

Tariki ya 15 Gashyantare 2017​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuvandimwe ukata amafoto n’ibyapa bizakoreshwa mu imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”. Abantu basaga 250, harimo ababaji, abakora porogaramu za mudasobwa, abahanga mu gukora ibishushanyo by’ibintu bitandukanye, abakora amashanyarazi, abakora amakaro, abakora za videwo n’abanditsi bifatanyije mu mushinga wo gukora amamurika atatu, kuva atangiye kugeza arangiye.