Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Tugutumiriye gusura ibiro byacu byo muri Amerika

Tugutumiriye gusura ibiro byacu byo muri Amerika

“Na n’ubu turacyibuka uko byari bimeze igihe twajyaga gusura Beteli, kandi ntituzigera tubyibagirwa.” Ibyo byavuzwe n’umugore n’umugabo bo muri Vanuwatu, nyuma yo gusura Beteli, ni ukuvuga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uko ni na ko abantu basaga ibihumbi 70 bahasura buri mwaka bumva bameze.

Ese wari wasura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Niba utarabisura, uhawe ikaze.

Ni iki uzabona nujya gusura ahantu hatatu ibyo biro bikorera?

Icyicaro gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York. Sura aho hantu maze bakwereke ukuntu Abahamya ba Yehova bategura kandi bakayobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Nanone uzabona imurika rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana,” ryerekana amateka yaranze ubwoko bwa Yehova kuva mu kinyejana cya mbere kugeza ubu. Uzabona n’irindi murika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana,” ryerekana ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya bugaragaramo izina bwite ry’Imana.

Amashuri abera i Patterson, muri leta ya New York. Uzajye kuhasura wirebere amashuri ahari, urugero nk’Ishuri rya Bibiliya rya Gileyadi hamwe n’Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami n’Abagore Babo. Nanone uzibonera amafoto na videwo bigaragaza imikorere y’inzego zikorera mu biro, urugero nk’urwego rw’ubugeni, urushinzwe amajwi n’amashusho, urw’amategeko n’urwego rw’umurimo.

Uko ibitabo bicapwa n’uko byoherezwa. Bikorerwa i Wallkill, muri leta ya New York. Uzajye kuhasura wirebere ukuntu Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bicapwa, uko biteranywa, n’uko byoherezwa mu matorero yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Karayibe no hirya no hino ku isi.

Gutembera aho hantu bimara igihe kingana iki?

Gusura ibiro by’i Brooklyn bimara isaha; i Patterson bimara amasaha abiri; i Wallkill bimara isaha n’igice.

Ni ba nde batembereza abashyitsi?

Abakora mu nzego z’imirimo zitandukanye kuri Beteli ni bo batembereza abantu. Babona ko gutembereza abashyitsi ari kimwe n’indi mirimo bakora yo guteza imbere umurimo wo kwigisha ukorwa ku isi hose. Muri Gicurasi 2014, aho hantu hatatu ibiro byacu bikorera hakoraga abantu basaga 5.000 kandi abasaga 3.600 bari baratojwe gutembereza abashyitsi. Iyo gahunda yo gutembereza abashyitsi ikorwa mu ndimi zigera kuri 40.

Ese kuhasura birishyuzwa?

Kuhasura ni ubuntu.

Ese ni ngombwa ko umuntu aba Umuhamya wa Yehova ngo abone gusura ibyo biro?

Oya. Abenshi bahasura si Abahamya. Abantu bose bahasura, baba Abahamya n’abatari bo, basobanukirwa uko umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi yose utegurwa n’uko uyoborwa.

Hari umugore w’Umwisilamu wasuye ibiro by’i Patterson aturutse mu Buhinde. Amaze kuhasura, yaravuze ati “uwakwibera hano. Mwakoze cyane kuba mwanyeretse ko munyubashye.”

Ese abana na bo bahasura?

Cyane rwose! Kuhasura bishobora kubakora ku mutima. John, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze kuhasura, yaravuze ati “kuva twahasura, abana twajyanye ntibahwema kuvuga ibyo bahabonye. Tutarajya kuhasura, gukora kuri Beteli ntibumvaga icyo ari cyo; ariko ubu kuhakora ni yo ntego yabo.”

Ese umuntu ashobora kujya gusura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu bindi bihugu?

Yego. Mu bihugu byinshi hashyizweho iyo gahunda yo gutembereza abashyitsi. Kugira ngo umenye aho ibyo biro biherereye, reba ku rubuga ahanditse ngo “Amakuru arebana no gusura ibiro byacu.” Rwose uratumiwe ngo uzaze usure ibiro by’Abahamya ba Yehova.