INDIRIMBO YA 98
Ibyanditswe byahumetswe n’Imana
(2 Timoteyo 3:16, 17)
-
1. Ijambo ry’Imana yacu
Riratumurikira.
Gukora ibyo rivuga
Biduhesha amahoro.
-
2. Ijambo ry’Imana yacu
Ritwigisha ibyiza.
Ni na ryo rituyobora
Mu murimo wa Yehova.
-
3. Ijambo ry’Imana yacu
Rituma tuyimenya.
Guhora turisuzuma
Bidufasha gushikama.
(Reba nanone Zab 119:105; Imig 4:13.)