Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 3

Turakwiringira kandi turakwizera

Turakwiringira kandi turakwizera

(Imigani 14:26)

  1. 1. Yehova Mana idukunda turakwiringira.

    Ibyiringiro uduha tuzabitangaza.

    Ariko imihangayiko idutera ubwoba,

    Ibyo byiringiro byacu bigahungabana.

    (INYIKIRIZO)

    Turakwiringira, turakwizera,

    Nta n’icyo twakuburanye.

    Iyo tubwiriza tuba twizeye

    Ko utadutererana.

  2. 2. Yehova Mana udufashe ntitukibagirwe

    Ko uhora hafi yacu mu bibazo byacu.

    Ibyo ni byo bidukomeza bikadufasha cyane,

    Tukabona imbaraga zo kugusingiza.

    (INYIKIRIZO)

    Turakwiringira, turakwizera,

    Nta n’icyo twakuburanye.

    Iyo tubwiriza tuba twizeye

    Ko utadutererana.

(Reba nanone Zab 72:13, 14; Imig 3:5, 6, 26; Yer 17:7.)