INDIRIMBO YA 119
Tugomba kugira ukwizera
(Abaheburayo 10:38, 39)
-
1. Yah yavuganye n’abantu kenshi
Binyuze ku bahanuzi.
Ubu atuvugisha binyuze
Ku Mwana we wizerwa.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
-
2. Dushimishwa no kumvira Yesu,
Tugatangaza Ubwami.
Tubwiriza dushize amanga;
Ntiduhisha ukuri.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
-
3. Ukwizera kwacu kurahamye;
Ntidusubira inyuma.
Twiringira Yehova Imana
Kandi azadukiza.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
(Reba nanone Rom 10:10; Efe 3:12; Heb 11:6; 1 Yoh 5:4.)