Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 119

Tugomba kugira ukwizera

Tugomba kugira ukwizera

(Abaheburayo 10:38, 39)

  1. 1. Yah yavuganye n’abantu kenshi

    Binyuze ku bahanuzi.

    Ubu atuvugisha binyuze

    Ku Mwana we wizerwa.

    (INYIKIRIZO)

    Twe dufite ukwizera.

    Kwizera ni ngombwa cyane.

    Ukwizera gukomeye

    Kuzarinda ubugingo bwacu.

  2. 2. Dushimishwa no kumvira Yesu,

    Tugatangaza Ubwami.

    Tubwiriza dushize amanga;

    Ntiduhisha ukuri.

    (INYIKIRIZO)

    Twe dufite ukwizera.

    Kwizera ni ngombwa cyane.

    Ukwizera gukomeye

    Kuzarinda ubugingo bwacu.

  3. 3. Ukwizera kwacu kurahamye;

    Ntidusubira inyuma.

    Twiringira Yehova Imana

    Kandi azadukiza.

    (INYIKIRIZO)

    Twe dufite ukwizera.

    Kwizera ni ngombwa cyane.

    Ukwizera gukomeye

    Kuzarinda ubugingo bwacu.

(Reba nanone Rom 10:10; Efe 3:12; Heb 11:6; 1 Yoh 5:4.)