INDIRIMBO YA 120
Tujye twiyoroshya nka Kristo
-
1. Yesu Kristo arakomeye cyane;
Ni we w’ingenzi mu mugambi wa Yah;
Nyamara ntiyigize umwibone,
Ahubwo yakomeje kwiyoroshya.
-
2. Mwe mufite ibibaremereye,
Yesu yiteguye kubaruhura.
Azabasubizamo imbaraga,
Kuko yita ku bantu biyoroshya.
-
3. Yavuze ko ‘turi abavandimwe.’
Tujye twicisha bugufi twumvire.
Imana ikunda abagwaneza;
Bazaragwa isi iteka ryose.
(Reba nanone Imig 3:34; Mat 5:5; 23:8; Rom 12:16.)