Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo

UMUNARA W’UMURINZI

Ikibazo: Utekereza ko ari iyihe mpano iruta izindi Imana yaduhaye?

Umurongo w’Ibyanditswe: Yh 3:16

Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza impamvu Imana yohereje Yesu ngo adupfire n’icyo twakora ngo tuyishimire.

UBWAMI BW’IMANA NI IKI?

Ikibazo: [Mwereke ikibazo kiri ku ipaji ibanza y’inkuru y’Ubwami.] Wasubiza ute iki kibazo? Ese wasubiza uti “buri mu mutima wawe? Ni imvugo y’ikigereranyo? Cyangwa ni ubutegetsi bwo mu ijuru?”

Imirongo y’Ibyanditswe: Dn 2:44; Ye 9:6.

Icyo wavuga: Iyi nkuru y’ubwami isobanura icyo Ubwami bw’Imana buzakumarira.

URUPAPURO RUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO

Icyo wavuga: Twari tuje kubatumira mu munsi mukuru ukomeye dufite. [Muhe urupapuro rw’itumira.] Ku itariki ya 11 Mata, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe, kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu kandi bumve disikuru isobanura uko urupfu rwe rudufitiye akamaro. Uru rupapuro ruriho igihe n’aho ayo materaniro azabera. Turizera ko muzaza.

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.