Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo

NIMUKANGUKE!

Ikibazo: Abantu benshi bifuza kugira ubuzima bwiza. Utekereza ko ari iki cyakorwa kugira ngo twirinde indwara?

Umurongo w’Ibyanditswe: Img 22:3

Icyo wavuga: Iyi gazeti ya Nimukanguke! igaragaza uko twagira amakenga kugira ngo tutarwaragurika.

JYA WIGISHA UKURI

Ikibazo: Ese Imana ni yo iduteza imibabaro cyangwa hari ibindi biyiduteza?

Umurongo w’Ibyanditswe: Yobu 34:10

Ukuri: Imana ntijya iduteza imibabaro. Ahubwo imibabaro ituruka kuri Satani, ku bantu bakora ibintu bibi, cyangwa ikatugeraho bitewe n’uko turi ahantu habi mu gihe kibi. Iyo duhanganye n’imibabaro Imana iradufasha kuko itwitaho.

KUKI UKWIRIYE KWIGA BIBILIYA? (Videwo)

Ikibazo: Ese utekereza ko Imana ari yo itegeka isi? [Reka asubize.] Reka nkwereke videwo igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho. [Mwereke iyo videwo.]

Icyo wavuga: Igice cya 11 cy’iki gitabo, cyerekana impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho n’uko izayivanaho. [Muhe igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa Icyo Bibiliya itwigisha.]

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.