Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

‘Gira icyo utura Yehova’

‘Gira icyo utura Yehova’

Ni iki ‘twatura Yehova’ muri iki gihe (1Ng 29:5, 9, 14)? Dore bumwe mu buryo ushobora gukoresha utanga impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova, haba mu gihugu cyawe cyangwa ku isi hose.

GUTANGA IMPANO UKORESHEJE INTERINETI CYANGWA KUZISHYIRA MU GASANDUKU K’IMPANO:

  • UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

    Kubaka amazu y’ibiro by’amashami n’ay’ibiro by’ubuhinduzi biri mu turere twitaruye no gushyigikira imirimo ihakorerwa

    Amashuri ya gitewokarasi

    Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye

    Gufasha abagwiririwe n’ibiza

    Gucapa ibitabo, gukora videwo, n’izindi nyandiko zo mu rwego rwa eregitoroniki

  • AMAFARANGA AKORESHWA MU ITORERO

    Kugura ibyo itorero rikenera no kwita ku Nzu y’Ubwami

    Amafaranga itorero ryiyemeza rikayohereza ku biro by’ishami kugira ngo akoreshwe:

    • Mu kubaka Amazu y’Ubwami n’ay’Amakoraniro ku isi hose

    • Muri Gahunda y’Ingoboka ku Isi Hose

    • Mu yindi mirimo ikorerwa ku isi hose

AMAKORANIRO

Impano zitangwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu ziba zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose. Amafaranga akoreshwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu, mu ikoraniro ryihariye no mu ikoraniro mpuzamahanga ava mu yagenewe umurimo ukorerwa ku isi hose.

Impano zitangwa mu ikoraniro ry’akarere zikoreshwa mu gukodesha aho ikoraniro rizabera, kuhatunganya no kugura ibindi bintu bikenewe muri iryo koraniro. Icyakora iyo hari amafaranga akarere kasaguye, gashobora kugena ayo gatangaho impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ku isi hose.