8-14 Kamena
INTANGIRIRO 46-47
Indirimbo ya 86 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Babonye ibyokurya mu gihe cy’amapfa”: (Imin. 10)
It 47:13—Muri Egiputa n’i Kanani hateye amapfa (w87 1/5 15 par. 2)
It 47:16, 19, 20—Abanyegiputa bagombaga kugira ibyo batanga kugira ngo babone ibyokurya bakomeze kubaho
It 47:23-25—Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twigaburire ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dutegurirwa muri iki gihe (kr 235 par. 11-12)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
It 46:4—Ni iki Yehova yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko Yozefu yari ‘kuzabumba’ amaso ya Yakobo? (it-1 220 par. 1)
It 46:26, 27—Abantu bose bakomoka kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa bari bangahe? (“Bose hamwe bari 75” Ibisobanuro, Ibk 7:14, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) It 47:1-17 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Ikiganiro. Erekana iyo videwo hanyuma ubaze uti: “Ni mu buhe buryo umubwiriza yakoresheje neza ibibazo? Yagaragaje ate uko uwo murongo washyirwa mu bikorwa?”
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro hanyuma utange igitabo cyo mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (th ingingo ya 3)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro hanyuma utange igitabo Icyo Bibiliya itwigisha, kandi utangize ikigisho mu gice cya 9. (th ingingo ya 14)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wiyigisha umenye ibyo Yehova atwibutsa: (Imin. 15) Erekana videwo ivuga ngo: “Jya uha agaciro ibyo Yehova atwibutsa.” Tera bose inkunga yo gukomeza kwiyigisha Bibiliya n’ibindi bintu byose byo mu buryo bw’umwuka dutegurirwa. —Ye 25:6; 55:1; 65:13; Mt 24:45.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 118
Amagambo yo gusoza (Imin. 3 cg itagezeho)
Indirimbo ya 109 n’isengesho