Intangiriro 47:1-31
47 Nuko Yozefu aragenda abwira Farawo ati: “Papa n’abavandimwe banjye baje baturutse mu gihugu cy’i Kanani none ubu bari i Gosheni. Bazanye n’amatungo yabo yose n’ibyo batunze byose.”
2 Hanyuma atoranya batanu mu bavandimwe be kugira ngo ajye kubereka Farawo.
3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?” Basubiza Farawo bati: “Nyakubahwa, turagira intama kandi ni na byo ba sogokuruza bakoraga.”
4 Hanyuma babwira Farawo bati: “Twimukiye muri iki gihugu kubera ko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy’i Kanani, tukaba twabuze ubwatsi bw’amatungo. None turakwinginze nyakubahwa, ureke duture mu karere k’i Gosheni.”
5 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Dore papa wawe n’abavandimwe bawe bagusanze ino aha.
6 Ufite ububasha mu gihugu cya Egiputa cyose. Utuze papa wawe n’abavandimwe bawe ahantu heza cyane kuruta ahandi mu gihugu. Ubatuze i Gosheni kandi niba uzi ko muri bo harimo abagabo bashoboye, ubagire abatware bashinzwe amatungo yanjye.”
7 Hanyuma Yozefu azana papa we Yakobo, amwereka Farawo maze Yakobo aha Farawo umugisha.
8 Nuko Farawo abaza Yakobo ati: “Ufite imyaka ingahe?”
9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka 130 ngenda nimuka. Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro. Ntabwo igeze ku yo ba sogokuru babayeho bagenda bimuka.”
10 Hanyuma Yakobo aha Farawo umugisha maze arasohoka ava imbere ya Farawo.
11 Nguko uko Yozefu yatuje papa we n’abavandimwe be muri Egiputa, akabaha amasambu muri icyo gihugu, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi, mu karere ka Ramesesi, nk’uko Farawo yari yabitegetse.
12 Yozefu akomeza kujya aha papa we n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa papa we bose ibyokurya, akurikije umubare w’abana babo.
13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.
14 Yozefu akusanya amafaranga yose yari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, ayo yahabwaga n’ababaga baje guhaha ibiribwa. Yozefu akomeza kuzana ayo mafaranga yose mu nzu ya Farawo.
15 Nyuma y’igihe, amafaranga ashira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani maze Abanyegiputa bose batangira gusanga Yozefu baramubwira bati: “Duhe ibyokurya. Dore amafaranga yaradushiranye. None se uratureka dupfe ngo ni uko nta mafaranga dufite?”
16 Yozefu arabasubiza ati: “Ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu. Nzajya mbaha ibyokurya, namwe mumpe amatungo yanyu.”
17 Nuko batangira kuzanira Yozefu amatungo yabo. Yozefu akabaha ibyokurya, na bo bakamuha amafarashi yabo, intama zabo, ihene zabo, inka zabo n’indogobe zabo. Muri uwo mwaka akomeza kubaha ibyokurya, na bo bamuha amatungo yabo yose.
18 Uwo mwaka urarangira maze mu mwaka ukurikiyeho basanga Yozefu baramubwira bati: “Nyakubahwa, ntitwaguhisha ko amafaranga yacu n’amatungo yacu byose twabiguhaye. Nta kindi kintu dusigaranye nyakubahwa, uretse twe n’amasambu yacu.
19 None se kuki wakwemera ko dupfa, n’amasambu yacu agakomeza kuba aho nta wuyahinga? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya. Natwe tuzaba abagaragu ba Farawo n’amasambu yacu abe aye. Duhe imyaka yo guhinga n’iyo kurya kugira ngo dukomeze kubaho kandi dukomeze guhinga amasambu yacu.”
20 Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa kubera ko buri Munyegiputa yagurishije isambu ye bitewe n’uko inzara yari ibamereye nabi. Amaherezo amasambu yose aba aya Farawo.
21 Afata abaturage bose, uhereye ku mupaka umwe w’igihugu cya Egiputa ukagera ku wundi arabimura, abatuza mu mijyi.
22 Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine ataguze kubera ko abatambyi batungwaga n’ibyo Farawo yabahaga. Ni cyo cyatumye batagurisha amasambu yabo.
23 Hanyuma Yozefu abwira abantu ati: “Uyu munsi nabaguze n’amasambu yanyu ngo mube aba Farawo. None, dore mbahaye imyaka ngo mutere mu mirima yanyu.
24 Nimusarura muzajye muha Farawo kimwe cya gatanu. Ibisigaye bizaba ibyanyu kugira ngo mukureho imyaka yo gutera mu mirima, mubone n’ibyo murya mwebwe n’abana banyu n’abandi bo mu ngo zanyu.”
25 Na bo baramubwira bati: “Warokoye ubuzima bwacu. Nyakubahwa, niba ubyemeye, tuzaba abagaragu ba Farawo.”
26 Nuko Yozefu abigira itegeko kugeza n’uyu munsi,* ko Farawo azajya ahabwa kimwe cya gatanu cy’ibiva mu masambu yose yo muri Egiputa. Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine atarabaye aya Farawo.
27 Nuko Abisirayeli bakomeza gutura mu gihugu cya Egiputa, mu karere k’i Gosheni. Batura muri icyo gihugu, barabyara baba benshi cyane.
28 Yakobo yamaze imyaka 17 mu gihugu cya Egiputa. Imyaka yose Yakobo yabayeho ni 147.
29 Igihe Isirayeli yari hafi gupfa yahamagaye umuhungu we Yozefu aramubwira ati: “Niba unkunda, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. Uzangaragarize urukundo rudahemuka kandi ube uwizerwa. Ndakwinginze ntuzanshyingure muri Egiputa.
30 Nimfa, uzamvane muri Egiputa, ujye kunshyingura aho ba sogokuru bashyinguwe.” Na we aramusubiza ati: “Nzabikora nk’uko ubivuze.”
31 Hanyuma aramubwira ati: “Rahira!” Yozefu ararahira. Nuko Isirayeli yubika umutwe ku musego w’uburiri bwe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.