Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Isomero rigendanwa

Isomero rigendanwa

1 NZERI 2021

 “Mu myaka mike ishize nta watekerezaga ko twari kubona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwa eregitoronike.” Ese wemeranya n’ayo magambo? Ayo ni amwe mu magambo ateye inkunga umuvandimwe Geoffrey Jackson yavuze muri Raporo ya 6 y’Inteko Nyobozi yo mu mwaka wa 2020. Yongeyeho ati: “None dusigaye twibaza uko byari kugenda iyo tuza kuba tudafite porogaramu ya JW Library muri iki gihe k’icyorezo. Murabona ko Yehova amaze igihe kirekire adutegurira guhangana ni ibi bihe turimo.”

 None se Yehova yaduteguye ate? Akazi ko gukora porogaramu ya JW Library kari gateye gate kandi se hari gukenerwa iki kugira ngo ikomeze kwitabwaho?

Bwari ubwa mbere hakozwe porogaramu yo muri ubwo bwoko

 Muri Gicurasi 2013, Inteko Nyobozi yasabye urwego rushinzwe porogaramu ya MEPS rukorera ku kicaro gikuru gukora porogaramu irimo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye. Umuvandimwe Paul Willies ukorera mu rwego rushinzwe porogaramu ya MEPS yaravuze ati: “Kugeza icyo gihe twari tutaragerageza gukora porogaramu n’imwe yo muri terefone. Ariko twahise duhagarika ibyo twakoraga, dushyiraho ikipe maze dutangira gukorana n’izindi nzego kugira ngo dutegure uko iyo porogaramu izaba imeze ndetse n’ibizayijyamo. Twasenze Yehova cyane, kandi yaradufashije kuko nyuma y’amezi atanu gusa batangaje ko iyo porogaramu yasohotse mu nama ngarukamwaka!”

 Indi nzitizi twari dufite ni iyo gufata ibitabo bitandukanye dufite, tukabishyira muri iyo porogaramu kandi tukanayishyira mu ndimi nyinshi. Muri Mutarama 2015, ibyinshi mu bitabo byacu byo mu Cyongereza bya vuba, byari bimaze gushyirwa kuri iyo porogaramu kandi nyuma y’amezi atandatu abayikoresha bashoboraga kuvanaho ibitabo mu ndimi zibarirwa mu magana.

 Kuva icyo gihe, abavandimwe batangiye kwita kuri iyo porogaramu mu buryo butandukanye, bongeramo videwo, ibitabo byose, ibyo dukoresha mu materaniro bishyirwa hamwe kandi banafasha abayikoresha kugera ku gitabo cy’ubushakashatsi mu gihe basoma Bibiliya.

Kwita kuri JW Library

 Buri munsi JW Library ishyirwa mu bikoresho bya eregitoronike bigera kuri miriyoni 8 no mu birenga miriyoni 15 buri kwezi. None se hakorwa iki ngo iyo porogaramu ikomeze gukora neza muri ibyo bikoresho? Umuvandimwe Willies abisobanura agira ati: “Kwita kuri porogaramu ikoreshwa mu bikoresho bya eregitoronike ntibijya birangira. Duhora twongeramo ibishya, tugakora ibishoboka byose ngo abayikoresha ibafashe kandi kuyikoresha biborohere. Kubera ko abakora porogaramu zituma ibikoresho bya eregitoronike bikora, bahora bazihuza n’igihe, natwe duhora duhuza n’igihe porogaramu yacu kugira ngo ibashe gukorana n’izo porogaramu zigezweho. Nanone tuba tugomba kubungabunga ibiri muri iyo porogaramu no kwita ku mikorere yayo kubera ko ibitabo n’ibyafashwe amajwi na za videwo bigenda byiyongera.” Ubu kuri porogaramu ya JW Library haboneka inyandiko zirenga 200 000 hamwe n’ibyafashwe amajwi n’amashusho 600 000 biri mu ndimi zitandukanye.

 Kugira ngo iyo porogaramu ikomeze gukora neza hakenerwa ibikoresho byinshi bitari mudasobwa gusa. Nanone haba hagomba kwishyurwa amafaranga kugira ngo tubone uburenganzira bwo gukoresha izindi porogaramu zitandukanye zo muri mudasobwa. Kugira ngo haboneke ubwo burenganzira hishyurwa amafaranga angana na 1 500 000 buri mwaka. Nanone buri mwaka urwego rushinzwe MEPS rukoresha amafaranga angana na 10 000 000 rwishyura inganda zikora ibikoresho bya eregitoronike bitandukanye, urugero za mudasobwa, za tabureti na terefone kugira ngo bizere ko iyo porogaramu izakora neza mu bikoresho bishya.

Yatumye dukoresha neza impano zitangwa

 JW Library yatumye amafaranga yakoreshwaga mu gucapa, guteranya ibitabo no kubyohereza agabanuka. Reka dufate urugero rw’agatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Mu mwaka wa 2012, twacapye kopi z’ako gatabo zigera kuri miriyoni 12. Ariko mu mwaka wa 2020, hacapwe kopi miriyoni 5 gusa kandi hariyongereyeho ababwiriza barenga 700 000 ku isi hose. Kuki umubare wagabanutse cyane? Byatewe n’uko muri iki gihe, abavandimwe na bashiki bacu benshi bakoresha porogaramu ya JW Library basoma isomo ry’umunsi. a

“Ntacyo wayigereranya na cyo”

 Nanone porogaramu ya JW Library ifasha abayikoresha mu buryo butandukanye. Mushiki wacu witwa Geneviève, uba muri Kanada yavuze ukuntu iyo porogaramu imufasha kwiyigisha buri gihe agira ati: “Mvugishije ukuri, iyo nza kuba niyigisha buri gitondo nkoresheje ibitabo, sintekereza ko byari kugenda neza nk’uko mbikora ubu. Ariko ubu biroroshye, iyo mfashe tabureti yange mba mfite ibyo nkeneye byose. Kuba niyigisha buri gihe byakomeje ukwizera kwange kandi bituma ndushaho kuba inshuti ya Yehova.”

Geneviève

 By’umwihariko iyi porogaramu yagize akamaro cyane mu gihe k’icyorezo cya COVID-19. Mushiki wacu witwa Charlyn, wo muri Amerika yabisobanuye agira ati: “Kuva COVID -19 yatangira, hashize umwaka ntarabona igitabo gicapye. Ariko JW Library yatumye dukomeza kubona amafunguro yo mu buryo b’umwuka kandi rwose nshimira Yehova ku bw’iyo mpano nziza yaduhaye.”

 Mushiki wacu witwa Faye, uba muri Filipine, yavuze igitekerezo ahuriyeho n’abandi benshi agira ati: “Iyo porogaramu imfasha gukomeza kuba inshuti ya Yehova. Buri gitondo nkibyuka, iyo ngiye kugira icyo nsoma ni yo nkoresha. Ni yo numviraho ibyafashwe amajwi mu gihe ndi mu turimo two mu rugo. Nyikoresha ntegura amateraniro, nkanayikoresha niyigisha. Iyo mfite akanya ni yo nkoresha ndeba videwo. Nanone iyo ndi ku murongo ntegereje bisi, nyikoresha nsoma Bibiliya cyangwa izindi ngingo zo ku rubuga rwacu. Mu by’ukuri, ntacyo wayigereranya na cyo.”

 Nanone kandi porogaramu ya JW Library irafasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Urugero, igihe mushiki wacu wo muri Kameruni yarimo abwiriza yashatse gukoresha umurongo undi mushiki wacu bari baherutse kujyana kubwiriza yasomeye abantu. Ariko ntiyibukaga aho uwo murongo uherereye muri Bibiliya. Yaravuze ati: “Igishimishije ni uko nibukaga interuro imwe muri uwo murongo. Nafunguye JW Library, njya muri Bibiliya nuko nshakisha iyo nteruro. Ako kanya nahise mbona uwo murongo. Iyo nkoresheje iyo porogaramu biranyorohera nkabona imirongo nari naribagiwe.”

 Impano mutanga mukoresheje urubuga rwa donate.jw.org zituma twita kandi tukagira ibyo tunonosora kuri porogaramu ya JW Library, kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi babashe kuyikoresha. Tubashimiye ubuntu mugaragaza.

Amateka ya JW Library

  1. Mu Kwakira 2013—Ni bwo batangaje ko porogaramu ya JW library yasohotse irimo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye

  2. Muri Mutarama 2015—Hongewemo ibindi bitabo byabonekaga mu Cyongereza nyuma hiyongereyemo ibyo mu zindi ndimi

  3. Mu Gushyingo 2015—Hongewemo uburyo bwo gutegura ukoresheje amabara

  4. Muri Gicurasi 2016—Hongewemo ikiciro cy’amateraniro

  5. Muri Gicurasi 2017—Hongewemo uburyo bwo kugira ibyo wandika

  6. Mu Kuboza 2017—Hongewemo ibintu bidufasha Kwiyigisha Bibiliya

  7. Muri Werurwe 2019—Hashyizweho uburyo bwo kuvanaho ibyafashwe amajwi, uburyo bwo kureberaho videwo n’uko wabona ibiri mu Gitabo cy’ubushakashatsi

  8. Muri Mutarama 2021—Hongewemo ibizadufasha gukoresha neza igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

a Kuvana ikintu kuri porogaramu ya JW Library birahendutse. Urugero, mu mwaka ushize, twakoresheje amafaranga y’u Rwanda hafi miriyari 1,5 kugira ngo abantu barebe kandi bavane videwo ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library. Na n’ubu kuvanaho ibitabo byo mu rwego rwa eregitoronike n’ibyafashwe amajwi birahendutse, bitwara amafaranga make ugereranyije n’akoreshwa mu gucapa no kohereza ibitabo, CD na DVD.