Soma ibirimo

Impano Abahamya ba Yehova batanga zikoreshwa iki?

Impano Abahamya ba Yehova batanga zikoreshwa iki?

 Impano dutanga zikoreshwa mu bikorwa byo gushyigikira umurimo wo kubwiriza n’ibikorwa by’ubutabazi dukora hirya no hino ku isi. Ibyo tubikora kuko uwo murimo ari wo w’ibanze tugomba gukora kandi ukaba utuma abantu bahinduka abigishwa ba Yesu Kristo.—Matayo 28:19, 20.

 Impano zitangwa ntiziba zigamije gukiza abantu runaka. Ntidufite abakozi bo mu rwego rw’idini babihemberwa, kandi Abahamya ba Yehova ntibahemberwa kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Abakorera ku biro by’Abahamya biri mu bihugu bitandukanye, ndetse n’abakorera ku kicaro gikuru, harimo n’abagize inteko nyobozi, si abakozi babihemberwa.

Bimwe mu byo dukora

  •   Gusohora ibitabo: Duhindura ibitabo mu ndimi zitandukanye, tukabicapa, kandi byo na Bibiliya tubitanga ku buntu. Nanone, urubuga rwacu rwa jw.org, na porogaramu yacu ya JW Library bifasha abantu kubona ibitabo byacu byo mu rwego rwa eregitoroniki ku buntu.

  •   Ubwubatsi no kwita ku nyubako: Twubaka amazu yacu yo gusengeramo hirya no hino ku isi kandi tukayitaho, ibyo bigatuma amatorero y’Abahamya ba Yehova abona ahantu hakwiriye ho gusengera no gusingiza Imana. Ni na ko bigenda ku nyubako z’ibiro by’amashami n’ibiro by’ubuhinduzi. Imyinshi muri iyo mirimo ikorwa n’abavoronteri, bigatuma hagenda amafaranga make.

  •   Ubuyobozi: Ibikorwa byo ku kicaro gikuru, ku biro by’amashami no ku biro by’ubuhinduzi, ndetse n’ibyo abagenzuzi basura amatorero bakora, bishyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose.

  •   Kubwiriza: Abahamya ba Yehova ntibahemberwa umurimo bakora wo kubwiriza cyangwa wo kwigisha abandi “ijambo ry’Imana” (2 Abakorinto 2:17). Icyakora nk’uko byagendaga mu kinyejana cya mbere, ababwiriza bake babihuguriwe, kandi bamara igihe kirekire bakora umurimo wo kubwiriza, bishyurirwa icumbi riciriritse n’ibindi bintu by’ibanze bakenera mu buzima.—Abafilipi 4:16, 17; 1 Timoteyo 5:17, 18.

  •   Kwigisha: Ibikoreshwa mu makoraniro byishyurwa n’impano zitangwa ku bushake. Nanone kandi dusohora ibyafashwe amajwi na videwo bishingiye kuri Bibiliya. Uretse n’ibyo kandi, abasaza b’itorero, n’abakora umurimo w’igihe cyose, barahugurwa kugira ngo basohoze umurimo wabo neza.

  •   Ibikorwa by’ubutabazi: Abagwiririwe n’ibiza, tubaha ibyokurya n’amazi kandi tukabashakira aho kuba. Ntitugirira neza abo duhuje ukwizera gusa, ahubwo dufasha n’abatari Abahamya ba Yehova.—Abagalatiya 6:10.