Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abadayimoni Bashyigikira Ukwigomeka ku Mana

Abadayimoni Bashyigikira Ukwigomeka ku Mana

Imigenzo imwe ishingiye ku kinyoma cy’uko abapfuye baba bafite ubushobozi bwo kutureba

Ariko se ni kuki Satani n’abadayimoni be bakora uko bashoboye kose ngo bahemukire abantu? Ni ukubera ko bashaka ko twifatanya na bo muri uko kwigomeka kwabo. Bashaka ko tubayoboka tukabasenga. Bashaka ko twemera ibinyoma byabo maze tugakora ibyo Yehova yanga. Byinshi muri byo bikubiyemo imigenzo ihereranye n’abapfuye.

Gupfusha uwo twakundaga ni ikintu kibabaza cyane umutima w’umuntu, kandi birumvikana ndetse ni mu gihe ko umuntu agaragaza umubabaro we. Nyuma y’aho incuti ye Lazaro ipfiriye, Yesu ‘yararize.’—Yohana 11:35.

Hari imigenzo myinshi ihereranye n’urupfu, kandi igenda itandukana ukurikije uturere two hirya no hino ku isi. Hari myinshi itarwanya amahame ya Bibiliya. Indi migenzo yo ariko ishingiye ku gitekerezo cy’uko abapfuye baba bariho kandi bashobora kureba abazima. Kurara aho bapfushije, kuririra uwapfuye, n’imihango ijyana n’ihamba, ibyo byose ni ibintu bishingiye ku bwoba bwo kurakaza imyuka y’abapfuye. Ariko ubwo “abapfuye bo nta cyo bakizi,” bene iyo migenzo ni iyo gushyigikira ikinyoma cya Satani.—Umubwiriza 9:5.

Indi migenzo ishingiye ku kinyoma cy’uko abapfuye baba bakeneye ubufasha bwacu

Indi migenzo cyangwa se imihango ikomoka ku myizerere yemeza ko abapfuye baba bakeneye ubufasha bw’abazima kandi ko bashobora kugirira nabi abazima baramutse batabacururukije. Mu duce tumwe batangira gukora imihango yo kwibuka uwapfuye cyangwa se guterekera nyuma y’iminsi 40 cyangwa umwaka umuntu apfuye. Ibyo ngo biba bigamije gufasha uwapfuye ‘kwambuka’ ajya mu buturo bw’imyuka. Uwundi muhango ukunda gukorwa cyane ni uwo guha abapfuye ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Ibyo byose ni amafuti kubera ko biba bigamije gusa guteza imbere ibinyoma bya Satani. Mbese Yehova yishimira ko twakwifatanya mu migenzo iyo ari yo yose ishingiye ku nyigisho z’abadayimoni? Ashwi da!—2 Abakorinto 6:14-18.

Abagaragu b’Imana y’ukuri ntibifatanya na gato muri bene iyo migenzo yo gushyigikira ibinyoma bya Satani. Ahubwo mu mwanya wabyo, bakorana urukundo bihatira gufasha no guhumuriza abasigaye. Bazi neza ko iyo iby’umuntu birangiye, Yehova wenyine ari we ubasha kugira icyo amumarira.—Yobu 14:14, 15.

Imana Iciraho Iteka Imigenzo y’Abadayimoni

Abantu bamwe bagirana imishyikirano n’abadayimoni mu buryo butaziguye cyangwa se bifashishije umupfumu. Ibyo ni byo byitwa imigenzo y’abadayimoni. Vaudou (vodu), ubupfumu, ubumaji, kuragura no kuvugana n’abapfuye, ibyo byose ni bimwe mu bigize imigenzo y’abadayimoni.

Imana yanga ibyo bintu bibi. Ishaka ko abantu bayiyegurira yonyine.—Kuva 20:5

Bibiliya iciraho iteka iyo migenzo ivuga ngo “muri mwe ntihazaboneke . . . ukora iby’ubupfumu, cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. Kuko ukora ibyo wese ari ikizira, Uwiteka yanga urunuka.”—Gutegeka kwa kabiri 18:10-12.

Ni kuki se Yehova atwihanangiriza bene ako kageni kugira ngo twirinde iyo migenzo?

Kubw’inyungu zacu, Yehova aratuburira kugira ngo twirinde imigenzo yose y’abadayimoni. Akunda abantu akanabitaho kandi azi ko abagirana imishyikirano n’abadayimoni baba bugarijwe n’imibabaro.

Urugero twafata ni urwa Nelda wari umupfumukazi muri Brezili. Abadayimoni bashegeshe ubuzima bwe. Aragira ati “imyuka . . . yaranyigaruriye maze irantegeka. Nahoraga nta ubwenge nyuma nkongera nkabugarura nza ndetse no gushyirwa mu bitaro by’abarwaye indwara zo mu mutwe. Abadayimoni barantoteje cyane ku buryo byanteye indwara z’imitsi. Kuva ubwo natangiye gufata imiti yo kungabanyiriza uburibwe ndetse ntangira no kunywa inzoga no kunywa itabi ubudasiba. Ibyo nabimaranye imyaka myinshi.”

Abagendera mu migenzo y’abadayimoni akenshi bagerwaho n’akaga. Bashobora gutakaza amazu yabo, umudendezo wabo ndetse n’ubuzima bwabo

Nyuma, biturutse ku bufasha bwa Yehova n’Abahamya be bo ku isi, Nelda yaje kwigobotora uburetwa bw’abadayimoni none ubu afite ubuzima bukungahaye kandi bwiza. Aragira ati “ntera bose inkunga yo kutazigera bagirana imishyikirano n’imyuka [mibi], n’ubwo byaba ari akanya gato.”