Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nemera ari uko mbonye

Nemera ari uko mbonye

Nemera ari uko mbonye

“Umwemeragato ni umuntu utekereza ko kumenya ukuri ku bintu bishishikaza idini ry’Abakristo hamwe n’abayoboke b’andi madini bidashoboka. Ibyo bintu bibashishikaza ni ibyerekeye Imana n’ubuzima bw’igihe kizaza. Umwemeragato atekereza ko niba binashoboka, bidashoboka rwose muri iki gihe.”​—BYAVUZWE N’UMUHANGA MU BYA FILOZOFIYA WITWA BERTRAND RUSSELL, MU MWAKA WA 1953.

UMUNTU wakoresheje ijambo “umwemeragato” ku ncuro ya mbere yitwa Thomas Huxley, akaba yari umuhanga mu by’ubumenyi bw’inyamaswa. Huxley yavutse mu mwaka wa 1825. Yabayeho mu gihe kimwe na Charles Darwin kandi yari ashyigikiye inyigisho y’ubwihindurize. Mu mwaka wa 1863, Huxley yanditse avuga ko nta gihamya yashoboraga kubona yemeza ko hariho Imana “idukunda kandi itwitaho nk’uko Abakristo babyemeza.”

Muri iki gihe, abantu benshi bemera ibitekerezo by’abo bagabo bagize ingaruka kuri benshi, bakavuga ko na bo bemera gusa ibyo bashobora kubona. Bashobora kuvuga ko kwizera umuntu cyangwa ikintu udafitiye gihamya ari ukunyurwa manuma.

Ese Bibiliya idusaba kwemera Imana buhumyi? Bibiliya yigisha ibinyuranye n’ibyo. Igaragaza ko kwemera ibyo abantu bavuga utabifitiye gihamya ari ubuswa, ndetse ko ari ubupfapfa. Bibiliya igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—Imigani 14:15.

None se twavuga iki ku birebana no kwemera Imana? Uretse se no kuvuga ko idukunda kandi ikatwitaho, haba hari gihamya y’uko Imana ibaho koko?

Imico y’Imana iragaragara

Igihe umwanditsi wa Bibiliya witwa Pawulo yavuganaga n’itsinda ry’intiti zo muri Atene, yavuze ko Imana “yaremye isi n’ibiyirimo byose.” Pawulo yabwiye abo bemeragato bari bamuteze amatwi ko Imana yita ku bantu, kandi ko mu by’ukuri “itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:24-27.

Kuki Pawulo yemeraga adashidikanya ko Imana ibaho kandi ko yita ku bantu yaremye? Pawulo yatanze impamvu imwe igihe yandikiraga Abakristo bagenzi be babaga mu mugi wa Roma. Yavuze ibyerekeye Imana agira ati ‘imico yayo itaboneka igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.’—Abaroma 1:20.

Mu mapaji akurikira turahasanga imico itatu y’Imana, ishobora kugaragarira neza mu bintu yaremye. Mu gihe usuzuma ingero zatanzwe muri ayo mapaji, ibaze uti ‘kumenya iyo mico y’Imana bingiraho izihe ngaruka?’

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Bibiliya ntidusaba kwemera Imana buhumyi